Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 19
.
Twaherutse, Rome ahinduye imiti bateraga Crea azana indi fake. Gusa arimo gusohoka akubitana na Clemamce.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Bagikubitana, Rome yikanzemo ariko arikomeza imbere muri we yiridna guhungabana. Clemance aramwitegereza cyaneeeeee
Rome ati" Mabuja hari ikibazo ko undeba cyane ?
Clemamce ati" Ninde wakubwiye ko ujya uzamo hamo igihe atari igihe cy'akazi ?
Rome ati" ibyo ndabizi ndetse mu mbabarire kuba nabirenzeho ariko narinzanye akantu narimagiye gutunganyiriza hanze.
Clemance ati" kari agaki?
Rome ati" Ni kariya kantu kantu ukoresha hariya unywa itabi.
.
Clemance arabyumva ati" genda.
.
Rome arikomereza arigendera. Clemamce arahindukira amukurikiza amaso, abona Rome nyakibazo afite arimo kugenda ubutareba inyuma maze nawe abona kwinjira.
.
Tuze mu rugo kwa President mu masaha y'umugoroba. Lessy ari mu modoka aje kwa President. Imodoka arimo iraparika abarinzi bamufumgurira imiryango y'imodoka avamo. Sifa ahagaze kumuryango arimo kureba.
Lessy atambuka asrka ageze imbere ya Sifa arahagarara aramureba bahuza amaso. Ikigaragara sifa ntabwo aba amwishimiye.
Lessy aramubwira ati" Hary amazina yawe ni?
Sifa aho kumushiza araceceka.
Lessy biramutangaza ukuntu Sifa amuca amazi, kaze aramubwira ati" Wa mugore we reka nkubwire ijambo rimwe. Kamdi ubaye ufite ubwenge rikwigishe.
Sifa armureba acecetse.
Lessy ati" sinkunda ayo maso yawe nuko undebamo. Kandi aho kwizerera mu bwami bw'ubu wakwizerera mu bwami buzaza.
.
Less amaze kumubwira gutyo arikomereza arinjira. Aza mu cyumba cya President asanga President Paru arimo kuvanga inzoga za ma kokutere. President amubonye amureba urugwiro rwinshi, Less nawe akomeza kugenda amusanga maze amugwamo barahoberena ama bizoux aracicikana.
Lessy ahita afata glass y'inzoga yicara kugitanda. Asima areba president.
Lessy ati" ndabona ufite akanyamuneza. Niki kirimo kujya mbere ?
President aza kwicara iruhande rwe ati" ahubwo uriteguye
Lessy atekereje neza maze ahita ashwanyuka araseka cyane ati" utambwira ko bigiye kuba.
.
President amureba ukuntu gusa Less ahita asobanukirwa neza ubwo icyo ashatse kumubwira. Nyamukobwa ahita ahaguruka aza imbere ya Mirror arireba aseka yirya cyane ati" Lessy vuba ugiye kuba first lady sha!
Akaze kwibaraguza gutyo arahindukira areba Paru , ahita atangira kwikuramo imyenda ati" Daddy aka kanya ni wowe ugiye kugenda icyo ushaka kunkoresha wese.
.
Tuze kwa Muganga.
Mama Rome na Sophie bari mu kumba Rome abamo
ibitaro byamuhaye. Maka yicaye kugitanda, Sophie ari mu kagare.
Sophie ati" Mama njye hari icyo maze gutekereza. Kugerageza kugira neza , bitanga umugisha. Niba Rome afite umupango wuko yayafasha president. Ndumva twamureke tukamugirie ikizere akabikora.
Mama ati" Sophie ubwo urumva watekereje neza ?
Sophie ati" Mama!
Mama arasa nutabyumva neza.
Sophie ati" Nonese niba umugambi w'Imana ariko uteguye? Ese niba Imana ishaka gukoresha Rome ?
Mama ati" ibyo se wabibwirwa niki ko ari Umugambi w'Imana? Imana ko ifite ubushobozi bwose kuki utabikora mu bundi buryo? Kandi ntabwo Imana ijya muri politique.
Sophie ati" Mama nizere ko ayo magambo atari ayo kwijujutira Imana. Ese wibagiwe ko Mana ikoresha abantu? Urimo kwibaza ngo twabwira niki ko ari Umugambi w'Imana sibyo? Niba bari mu mutima wa Rome akaba yumva ashaka kugerageza kuba yafasha President. Ntakabuza iryo ni ijwi ry'Imana.
Mama Rome abitekerezaho.
.
Sophie abona mama we ko atangiye kubitekerezaho. Sophie aravuga ati" Kandi ikindi maze kubona cyangwa kwiga mu gihe maze muri ubu buzima, nuko amahirwe gusa abaho ari ukumvira ijwi ry'Imana. Umubanga burya ntubasha kumva ijwi ry'Imana.
Mama we aramureba
Sophie ati" Mama nibyo ibyo uvuga. Imana ntabwo ikunda politique yisi. Ariko burya abantu bari muri iyo politique ni abantu bayo. Harimo abeza nakwita abana bayo. Ese Dawid cy Salomo ntibari abanyepolitique ? Ariko Imana yabavuze iki cy yabanye nabo gute ?
.
Rome arinjiye afite ibyo kurya avuye kugura hanze mu ka restaurant.
Mama we aramurba ati" Rome niba hari icyo wabona koko wafasha President Crea ugikore. Gusa mwana wanjye ukirinda cyane.
Rome ategura ibyo kurya azanye, asigaho bike.
Mama ati" Biriya ubusigiye nde ?
Rome ati" President Crea. Ntekereza ko amaze imyaka abiri irenga atacyibuka uko ibiryo bimera.
Sophie arebana na Mma we.
.
Bidatinze Rome agaruka muri Vip Room aza iruhande rwa Crea ahagarara imbere ye maze arisifura gake. Craa arakanguka. Rome aramwegura. Crwa agiye kubona abona Rome yamuzaniye ibyo kurya byoroshye cyane bishoboka.
Rome ati" Ndabizi imyaka irenga ibiri irashize yose utakibuka cy ngo wumve umuhumuro w'ibiryo
Crea areba ineza Rome amugiriye biramurenga azenga amarira mu maso.
Crea ati" Rome urakoze cyane. Ariko sinabasha kurya kubera ko umuhogo warafatanye.
Rome ati" Oyaaa uraza kugerageza. Kubera ko nkeneye kugufasha kuzava hano ufite imbaraga nibwo byazacamo neza.
.
Rome yicara iruhande rwe kugatanda ati" reka nkufashe.
.
Udacikwa na Episode 20
Comments