Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Yagiye ku muryango w’urugi arakomanga ariko undi yanga gufungura ahubwo akomeza kurira. Yararize ariko bikomeye noneho gutsikimba bivaho umukobwa noneho atangira kuboroga.
Umuhoza byaramuyobeye nuko yibaza icyo akora n’icyo areka
Yibajije niba yica urugi cyangwa se abigenza gute ariko ahitamo guhamagara umugabo we ngo yumve ko yaba byibuze ari bugufi kugera mu rugo
Umuhoza: ese cheri urataha ryari ko mbona ibya hano noneho byanyobeye
Kimonyo wawe yari kumwe icyo gihe na Gasana bari kwinyera agasembuye ndetse kari katangiye kumugeramo
Kimonyo: urumva unshaka se ntahe ko nkuzi iyo wambuze ubura amahoro
Umuhoza: ese ko numva utangiye kubigira urwenya kandi ari ibintu bikomeye. Dore Gasaro atashye arira kandi yifungiranye ndi gukomanga ntafungure byanyobeye niba nica urugi
Kimonyo: utanyicira urugi wa mugore we. Ubwo wasanga cheri we yamwanze mureke ari butuze agufungururire
Umuhoza: gira utahe rero. Ese ubundi inama yabereye mu kabari ko numva ari ho uri ra?
Kimonyo aho kumusubiza yaramukupye yikomereza kuganira na Gasana
Kimonyo: rata nibyo nakubwiraga buriya kariya gasambu tugateyemo ibiti by’imbuto mbona twakunguka kuruta ko twateramo ishyamba
Gasana: umva mbese. Imbuto ariko uzi ko bajya baziba? Ariko ibiti niyo batema ntibarenza kimwe. Ibaze uhinze amavoka bakaza bagahubura bitwarira cyangwa bakazangiza
Kimonyo: umuntu arazitira agashyiraho urugi. Uzi ko avoka ariko zerera imyaka ibiri gusa izi za kijyambere? Cyangwa imyembe. Naho ishyamba usarura nyuma y’imyaka nka cumi n’itanu. Bitekerezeho neza. Ariko kino gikobwa shahu gifite innyo. Wagira ni wa muramu wanjye neza neza
Gasana: ese ubu nturamurya uriya muramu wawe utambeshye ko nkuzi nawe ushobora kuba ukunda amannyo kandi ko ayafite
Kimonyo: umva ibyo byihorere ahubwo reka ntahe.
Kimonyo yamazemo icupa yanywaga ubundi arataha
Ubwo yageraga mu rugo yasanze muramu we byakomeye yakomeje kwanga gufungura.
Yarakomanze na we biba ubusa, arahamagara abura uwamwitaba, asanga umwanzuro ushoboka koko ni ukwica urugi kuko batari bazi undi icyo yaba yabaye
Ubwo yahise ashaka ibikoresho hafi aho maze urugi bararwica.
Bakigeramo basanze umukobwa atakirimo kurira ahubwo yari agaramye ku buriri yazanye urufuzi. Umuhoza ubwoba bwaramwishe ahita asohoka arira avuza induru ati murumuna wanjye arapfuye.
Ako kanya Kimonyo yahise agerageza kumukoraho ngo yumve ko yaba agihumeka cyangwa umutima utera asanga undi agatima kakirimo gutera nubwo byari buhoro. Gusa ubwo yageragezaga kumwegura yasanze aho yari aryamye hari ikizinga cy’amaraso ahagana ku kibuno
Yazamuye ikanzu buhoro asanga ikariso umukobwa yari yambaye na yo yabaye amaraso bikomez akumubera ihurizo rikomeye cyane.
Yahise atumizaho imodoka byihuse ubundi bamujyana kwa muganga ngo barebe ko baramira ubuzima bwe.
Gusa ubwo bari mu modoka bagenda, Umuhoza yatangiye guterateranya ibintu byose mu mutwe we
Bwa mbere yari azi ko Gasaro yavuye mu rugo agiye mu misa, none yatashye bugorobye ndetse aza arira, aje ahita yiyahura kuko byarabonekaga ko ashobora kuba hari ibintu yariye cyangwa se yanyoye. Noneho yakubitiraho kuba hari amaraso yavuye kandi yaturutse mu gitsina bikarushaho kuba ikindi kibazo
Bwa kabiri yibajije ku mugabo we, wavuye mu rugo avuga ko agiye mu nama itunguranye kandi bidasanzwe bibaho kuko aho akorera inama zabo ziba ziteguye buri gihe kandi bagira imodoka zibajyana zikanabacyura, none we yanamubwiye ko ari butege.
Bwa gatatu yibajije uburyo yavuye mu nama aho gutaha ahubwo agahitira mu kabari ndetse yanamuhamagara amubwira uko ikibazo kimeze akumva ntabwo ari kubyumva neza cyangwa ntari kubiha agaciro
Ibyo byose yabihurije hamwe yumva hashobora kuba harimo ikibazo kindi cyihariye
Yahise ahamagara shoferi ubatwaye
Umuhoza: shofe harya ku mavuriro yose haba abantu bita ku wahohotewe?
Shoferi: iyo adahari baguha transfer niko mbikeka simbizi neza ariko ubanza hose bahaba. None se ushaka ko ari ho mbajyana?
Umuhoza: reka tubanze hafi babanze bamwiteho ataducika ariko ndabona na ho biri bube ngombwa ko tujyayo
Ubwo bageraga kwa muganga bahise bamwakira nk’abakira indembe muri rusange ubundi abaganga barebye uwo mukobwa babona birakomeye ntacyo babasha kumukoraho bo ahubwo bahita babohereza ku bitaro bikuru, babaha imbangukiragutabara yihuse cyane maze bageze ku bitaro bikuru bahita bamwakira bamukorera ubutabazi bw’ibanze ariko…
Ntabwo babashije kumuramira kuko umwuka waje kumushiramo. Maze Gasaro ava ku isi y’abazima atabashije kuvuga ikimuteye kwiyahura cyangwa se ngo avuge ibyamubayeho ibyo ari byo
Icyakora abahanga mu gupima ibimenyetso bya gihanga, bari bamaze gutwara ibizami ngo barebe icyaba cyamuhitanye aho basanze yakoresheje ibinini ariko akanywa byinshi cyane ku gipimo cyo kumwica.
Ibindi bizami byakozwe byerekanaga yuko umukobwa yakoze imibonano ndetse yakomeretse, hakaba harahise hacyekwa ko kwiyahura kwe bifitanye isano na ya mibonano yakoreshejwe.
Ubwo nta kindi cyagombaga gukurikiraho ni iperereza ngo hamenyekane neza aho yari yagiye cyangwa se uwo baba bahuye
Uwa mbere wabajijwe ni mukuru we aho yasobanuye ko umukobwa yavuye mu rugo agiye mu misa nkuko bisanzwe ariko akazi gutaha arira ndetse akifungirana bakica urugi bagasanga afite urufuzi
Bamubajije niba agira telefoni ababwira ko ayigira. Ubwo icyakurikiyeho ni ugushaka iyo telefoni ngo barebe abantu baheruka kuvugana na we ariko ubwo bayishakaga ntiyabashije kuboneka mu cyumba cye.
Iki congeye gutera amakenga Umuhoza yibaza ukuntu telefoni ya murumuna we ibuze kandi yari yayijyanye na byo biramuyobera
Bamusabye kuyihamagara bumva ntabwo irimo gucamo
Undi wabajijwe ubwo ntawundi ni Kimonyo.
Babanje na we kumwaka telefoni ye basanga we baheruka kuvugana nubwo atari uwo munsi bari bavuganye ariko basanze hari aho bahamagaranye ndetse baganiriye umwanya utari muto
Ibibazo byakurikiyeho byari ukumenya igihe baheruka kuvuganira ibyo baba baravuganye se cyangwa undi mubano baba bari bafitanye wihariye wenda
Yabishubije byose noneho bamubaza uwo munsi aho yiriwe undi ababwira ko yari yagiye mu nama.
Yabajijwe inama yari yagiyemo iyo ari yo nuko arasubiza ariko bacukumbuye basanga iyo nama avuga ntayabaye uwo munsi ndetse n’aho yavugaga ko yabereye basanga nta nama yigeze ihabera.
Icyo ubwacyo cyatumye aba umwe mu bakekwa ndetse bahise bamwambika amapingu ubundi gereza aba arayinjiye na cyane ko mu bikumwe byapimwe basanze ku mubiri wa Gasaro hanasanzweho ibya Kimonyo ndetse banabisanga ku kibuno n’imbere ku ikariso umukobwa yari yambaye
Gushyingura byabaye Kimonyo ari muri gereza y’ubugenzacyaha aho yari ategereje gukorerwa dosiye
Dosiye yarakozwe ndetse umunsi w’urubanza uragera.
Ubwo urubanza rwe rwageraga habajijwe abatangabuhamya aho Kimonyo yari yatanze umugore we nk’umuntu wamushinjura
Umuhoza : nubwo natanzweho umuhamya nk’umuntu washinjura ariko rwose nkurikije ibyo nabonaga, nkongeraho kuba umugabo wanjye umunsi ava mu rugo yarambwiye ko agiye mu nama itunguranye, ndacyeka ahubwo yaba ari we wasambanyije murumuna wanjye. Wenda sinavuga ko yamufashe ku ngufu ahubwo wenda kuko yari akiri isugi akaba yaramudevierge ari na byo byatumye ava. Rero ubutabera bukore akazi kabwo singiye gushyigikira amafuti. Nabibutsaga kandi ko murumuna wanjye atari yakageza imyaka y’ubukure.
Urubanza ubwo rwasomwaga umucamanza yakatiye Kimonyo gufungwa imyaka 25 ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa uri munsi y’imyaka 18 ndetse bikamuviramo kwiyahura.
Nguko uko Kimonyo yafunzwe
*Ese ko yavuze ko ubwo afunguwe agiye gushyira ukuri hanze, yaba yararenganye cyangwa hari andi makuru ashaka gutanga ? Agace ka 5 ntuzagacikwe*
Comments