logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Luwero abakobwa bamusabye  kuza kuryamana nabo. Bitaba ibyo bakaba bamuraburiza.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Abakobwa bamaze kumubwira bo ibyo bifuza bahita bacaho. Luwero asigara arwana n’umutima we wicyo agomba gukora.
Byose Daria yabirebaga ariko ntabwo yumvaga ibyo bavuga. Atera intambwe araza agera kuri Luwero.
Daria ati” Leya  niki bariya bakobwa bagufiteho kiguhangayikishije.??
Luwero ati” Ntacyo.
Daria ati” Nyamara nagufasha kuko bariya bakobwa ndabizi ko Atari beza.
Luwero ati” Ntakibazo ahubwo reka nsubire kwiga.
.
Ahita agenda.
Daria amukurikiza amaso ati” ariko nsigaye mbona utangaje cyane.
.
Arimo agenda ageze kumuryango akubitana na Briana nawe asohotse maze bararebana hashira akanya.
Briana ati” Ariko uba undeba  iki we.
Luwero ati” Nako wongere unyihanganire.
.
Luwero arakomeza ajya  muri Class, Briana arahindukira aramureba. Luwero ageze mu mwanya we aho yicara.
.
Aricara aratekereza cyaneee. Bariya bakobwa barashaka ko aza kuryamana nabo cyangwa bagahita bamuraburiza ko  ari Umuhungu.
Amaze kubyibazaho cyane  arahakana  muri we arumva atabikora rwose. Uwo siwe. Arongera aratekereza ati” ariko ubundi  nava hano nkagenda. Gusa umutima  ntabwo umbohora nawo. N’amaso yanjye ntabwo ahaga kureba  Briana.  Ibi n’ibiki koko!
.
Akomeje gutekereza.
Arongera yibuka amagambo Cleny na Benia bamubwiye baseka bavuga bati” Arwaye ibisazi by’urukundo si urukundo.
.
Amasaha aricuma.
Akagoroba karagera. Igihe cyo kujya kurya ibya nijoro kiragera. Abanyeshuri barimo kujya mu Ruriro.
Luwero we ari hamwe arara arimo gutekereza niba koko ajya guhura na ba Benia.
.
Benia na Cleny nabo  ntabwo bagiye muri refe. Baracyari muri doro. Bategereje ko abanyeshuri bose bagenda maze bo bagahita bakata  bakajya kubonana na  Luwero.
Abanyeshuri bose babana barasohoka basigara uwa babiri bonyine.
Benia ati” wawoooo ubu ngiye kongera kumva umunyenga wayo.
Cleny araseka ati” Cyakora warasaze.
Benia ati” Niko Imana  yabiremye ninde bidasaza.
Cleny ati”Njye wapi.
Benia ati”Ahaaa ngaho wowe uze kuba uhagaze undebera umbere umurinzi.
Cleny ati” Ariko urikunda pe!
Benia ati”Twagiye ahubwo.
.
Kurundi ruhande muri refe.
Abanyeshuri barimo gufata amafunguro. Dorene naPelila nabo bari mu kagambane kabo.
Pelilla ati”None Briana tuzamufatisha gute??
Dorene ati” Wimbaza ahubwo  nawe  tekereza.
Pelilla ati” Wow se wamaze gutekereza iki??
.
Dorene ati” Dukeneye kumukina umutwe.
Pelila ati” Aha gute rero.
Dorene  ati” Mbere na mbere dukeneye umukobwa akunda kurasha abandi bose mu nshuti ze.
Pelilla ati”Bariya bakobwa Daria na Fanny ntabwo bamugambanira.
Dorene ati” Njyewe ntabwo ndimo kuvuga ziriya nshuti ze. Ndavuga nk’akandi gakobwa yaba yarigeze gufasha kubera impuhwe akagiriye cyangwa akiyimvishijemo.
.
Pelilla aratekereza maze agira uwo yibuka ati” Hari agakobwa nibutse yigeze gufasha  mu wa kane.
Dorene ati”Ni kande.
Pelila araranganya amaso mu bandi banyeshuri arakabone maze agatungira Dorene intoki. Dorene nawe arakareba.
Dorene ati” Ka Mamille koko!
Pelila ati” Mamille ahari yadufasha. Ahubwo we aratwumva gute.
Dorene ati” Nako turagakina.
.
Kurundi ruhande inyuma ya Toilet hari abategereje ko Luwero yizana cyangwa se bakamuraburiza.
Luwero nawe ari mu nzira agenda ariko umutima we wuzuye gushidikanya yibaza icyo yakora mukanya nkaka aguyemo.
.
Benia ati” Umushenzi ashobora kutaza.
Cleny ati” Nataza nawe ejo Ikigo kiramwota.
.
Udacikwa na Episode ya 28

Comments