logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize Fanny arimo gusaba Click Man ko baba inhsuti z’umwihariko
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Fanny amaze gusaba Click Man ko  baba inshuti z’umwihariko Click Man abitekerezaho
Fanny aramureba ati” Urumva nkusabye ikintu kigoye?
Click Man ati” Oya ntago kigoye. Ahubwo ndibaza kubera iki  ushatse  ko twaba inshuti z’umwihariko
Fanny ati”  Dusanzwe turi inshuti zisanzwe ariko njye numvaga ko ubushuti bwacu burenge urwego buriho. , mbese ukaba best wanjye
Click man ati” None mu nshuti zose kubera iki arinjye uhisemo kugira inshti y’umwihariko?
Fanny ati” kubera ko ari wowe niyumvamo.
Click Man ati” ntacyo bitwaye.
Anny arishima  cyane ati” Urakoze kuba ubyemeye  biranejeje cyane.
Click Man ati” Rero inshuti z’umwihariko zitanaho   cyane.
Click Man ati” Ntakibazo.
.
Fanny ati” Ngaho reka mbe nkuretse ukore akazi.  
Click Man ati” Sawa.
Fanny aragenda,  ava muri Office ya Click Man, agenda yishimye.  Gusa agaze imbere arahagarara  maze arahindukira aragaruka.
Click Man aramureba ati”  Uragarutse
Fanny ati’ Hari icyo naringiye ntakubwiye.  Ubwo reri muri Lunh tuzajya twiarana turire hamwe.
Click Man ati” Ntakibazo.
.
Fanny arongera aragenda, aza aho akorera. Rosette aramureba atangira guseka.
.
Tuze mu rugo kwa Saranda, arikumwe na Snow ngo yaje kureba ah atuye.
Saranda aramureba ati” nkuzanire iki cyo kunywa?
Snow ati” Nzanira icyo ushaka.
.
Saranda aragenda, Snow ahita amukubita urushyi ku kibuno. Saranda arahindukira aramureba  Snow aramusekera, Saranda arakomeza ajya kumuzanira icyo kunywa aramwakira.
Snow ati” urakoze.
Snow ati” waje mu mfaranga pe! Reka unsige koko washakaga  ahantu uzaba nk’umwamikazi
Saranda ati” Snow ntago natandukanye nawe kubera ko utari  ufite amafaranga.
Snow ati” Wijya kubeshya se.
Saranda ati” Ndakubeshyera ute se kandi uhari. Snow ntago nakundaga imyitwarire yawe. Ariko  uribuka ko wajyaga unankubita Ntago wanyubahaga.
Snow ati” Nabaga nasinze.
Saranda ati”Inzoga zawe rero zari  ikibaz gikomeye hagati yacu.
.
Snow aramureba ati” Ariko nubwo wahakanye ko  utakinyiyumvamo warabeshye uracyanyiyumvamo.
Saranda at” Oya byararangiye burundu.
Snow araseka ati” Kubera ko se wamaze  gukora Mariage? Mariage se isobanuye iki?
Saranda ati” Ibyo tubireke.
Snow ati” Ntago twabireka. Ndibaza niba utakinyiyumvamo kubera iki ejo ibyabaye wananiwe kubihakana?
.
Tugaruke ku kazi Rossette arimo kuganira na Fanny.
Rosette ato’ Fanny nonehi ntacyo ufite wahisha hariya.
Fanny araseka ati” Mpisha iki se?
Rosette ati” Click Man uramukunda n’ibintu bigaragara. Ahubwo ikibazo nibaza kubera iki ukunda umugabo wubatse?
Fanny ati”  Ese njyewe nakubwiye ko mukunda? Namukunda gute se kamdi afite umugore?
Rosette ati” None kuki uba umwitayeho cyane bidasanzwe uba ushaka iki?
Fanny aratekereza.
Rosette ati” Oya mbwira.
Fanny ati” Nkubwije ikuri nikintu kimwe mushakaho.
Rosette ati” Niki ushaka ku mugabo wa bandi?
.Fanny agiya kumusubiza, David ahita aza muri Office yaboarabareba nabo baramureba.
.
David ati” Fanny ngwino mur Office yanjye ndagushaka.
Fanny ahise ahagaruka aragenda.
.
Tugaruke kuri Snow na Saranda baracyaganira.
Snow ati” Saranda  nubwo umugabo wawe ari umukire banza ntacyo abasha kukumarira mu buriri.
Saranda ati” Snow utangiye kurengera.
Snow araseka ati” Ariko ndimo kuvuga ukuri. Kuko abaye akwemeza ntago ejo warikwemera kongera kuryamana nanjye.
Saranda ati” Kwanza biriya byabaye byarangiye ntago bizongera kuba.
Snow ati” Saranda wivuga gutyo. Njyewe igihe cyose wazajya unkenera ndahari nzajya nkufasha.
Saranda aramureba.
.
Tuze mur office ya David.
David aricaye Fanny amuhagaze imbere.
Fanny aramureba ati”  David ko naje ukaba utambwira?
David ati”  Hari akantu naguteguriye.
Fanny aratungurwa ati”Akanti wanteguriye?
.
Davidi areba mu kabati, akuramo amaherena meza cyane maze arahaguruka aza asatira Fanny amuza imbere. Fanny aramureba.
David ati” Naguteguriye impano nshaka kuguha ubwo idehenze  ku gaciro kawe ufite ariko  ifite icyo isobanuye.
Fanny aramureba.
David ati” Niba uyemeye rero wayakira.
Fanny ati” David urakoze cyane kuba wari watekereje kumpa impano ariko wihangane nta mpano nshaka.
David yumva biramubabaje.
Fanny ati “ Niba aribi warumpamagariye ndacyeka nakwigendera.
David ati” Ese koko urakomeje urayanze?
Fanny ati” Impano ni nziza ariko  ntago nyishaka.
David ati” OK.
.
Fanny ahita agenda, David  asigarana umujinya mwinshi.
.
Fanny agaruka muri Office yabo  Rosette aramureba ahita amubaza ati” Uriya muhungu wa Boss se niki yagushakiraga?
Fanny ati” Ngo yari yanteguriye impano.
Rosette ati” None irihe
Fanny ati” Ndayanze.
Roseete ati” Wanze impano baguhaye? Nako nuko uri umukire. Ubuse iyo uyemera ukayizana ukayinyihera?
Fanny aramureba ati” Wagiye ukamubwira akayikwihera.
.
Amaha arisunika  igie cya Lunch kiragera abakozi  bose baza muro Sale bariramo.Fanny abona Click man arimo kuza.
Rosette naqe abonye Click Man ahita areba Fanny ati” Ariko Fanny hari inkuru utandangirije. Niki ushaka kuri Click man?
Fanny ati”Inda.
Rosette agwa mu kantu!
,
Fanny ahita amureka yisangira Click Man.
Fanny ati” Click man mbwira ushaka kurya iki ngo nze kukwakurira.
Click Man ati” Ntakibazo ndajya kwiyarira nkuko bisanzwe.
Fanny ati” Oya reka mbikore nk’inshuti yawe.
,
Click Man ati” Sawa.
Uko barimo bavugana David arabibona ntiyabyishimira.  Fanny ajya kuri bife kwarura, Click Man nawe ajya kwicara.
Fanny aviye  kwarura ibiryo byabo ajya kwicarana nawe, Davidi arabareba ahita acika apeti maze we ahita ava muri Sale atariye.
.
Utazacikwa na Episode ya 12

Comments