Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
PART OF SEX FEELING
.
Episode 38.
.
Twaherutse Pante ari mu bitaro, Dorisse na Rehema nabo bari bamaze gushwana.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Kwa muganga.
Pante abaganga barangije kumwitaho by’ibanze,Dorisse yicaye ku gatebe imbere y’igitanda cye arimo kumureba.
Afashe ikiganza cya Pante arimo kumureba yazenze amarira mu maso. Atangira kuvuga ati” Pante umubabarire kubyo mama yakoze bibi none dore byashize ubuzima bwawe mu kaga. Umbabarire.
Hashira akanya amureba cyane, ubwo nyuma ya kandi kanya aruha kwicara arahaguruka afata telephone ye ahita ahamagara micky kuko ntawundi afite yakwiyambaza.
.
Dorisse ati” Hello micky bite?
Micky ati” Ahubwo wowe bite urihe?
Dorisse ati’ Ubu tuvugana ndi kwa muganga cher wanjye ari mu bitaro aka kanya tuvuganagira icyo utegura unzanire.
Micky ati” Pante tabaye iki?
Dorisse ati’ Umva ni birebire nuza uramenye byose uko byagenze.
Micky ati” Sawa reka ndebe icyo nkora.
.
Bamaze kuvugana micky nawe ahita ahamagara Rehema amubwira ko amaze kuvugana na Dorisse ari mu bitaro anamubwira ibitaro barimo.
Rehema ati” Urakoze cyane.
Micky ubwi ahita ajya mu byo gutegura.
Rehema we yacanganyikiwe yicaye iwe muri Saro. Wa munru basa ujya ukunda kumubonekera barikumwe.
Umuntu basa ati” Tekereza ikintu wakora wikure mu bibi cyane ukomeza kugenda winjiramo. Ubundi ko uri umugore wubatse ushaka iki kuri Pante? Ese urabona ukwiye guhangana n’umwana wawe?
Rehema aramureba abitekerezaho.
Umuntu basa ati” Rehema byose byangiritse ku itangiriro. Ariko ubu haracyari amahirwe ko wasubiza ibintumu buryo.
Rehema ati’ urumva nakora iki mugihe umugabo wanjye atanyumva.
Umuntu basa ati” kuganira bisaba kugenda gacye, ukagenda wumvisha umuntu witonze. Cyangwa se ugatekereza inzira nyinshi zitandukanye wakumvishamo umuntu icyo ushaka kumubwira.
Rehema ati”Umugabo wanjye ni umuntu uba udashaka kumva rero ntakindi mfte gukora.
.
Uwo mwanya haba haje undi muntu wakabiri basa ariko we wambaye imyambaro y’umukara nawe ajya mu matwi ya Rehema atangira kumubwira.
Uwambaye iby’imikara ati’ Rehema uwo ntagushuke, ubundi ntakindi kintu nakimwe kigomba kujya imbere y’ibyishimo byawe. Igihe cyose icyo ukwiye kurwanira n’ibyishimo byawe kabone nubwo byagusaba kuvana mu nzira uwatuma wese utagera kumunezero wawe.
Uwambaye imyenda yera ati” Rata Rehema ntago wakura ibyishimo mu kubabaza abandi.
Uwambaye iby’imikara ati’ urumva ko abandi ari abandi.
Uwambaye imyenda yea ati” Rata icyo ushaka ugikorera abandi nawe. Niba ukeneye amahoro bisaba ko naweubanza kuyatanga. Iyo ushaka kwishima bisaba ko nawe uha abandi ibyishimo.
Uwambaye iby’imikara ati’ Ibyo n’ubujiji. Turi mu isi yo kwirwanira kandi no kwimenya. Utimeye ninde wundi wakumenya. Ntakiza wakura mu kwita kubandi uretse guta igihe cyawe.
.
Uwambaye imyenda year ati” Rehema wiyoba wumvira inama z’umwijima.
Rehema yumva amajwi amubanye menshi maze arabakabukira ati’Umva ahasigaye mumve mu matwi ndambiwe amajwi yanyu.
Rehema arahaguruka ajya kwambara arangije afata inzira yerekeza kwa Muganga.
.
Kwa muganga mu masaha y’umugroroba. Dorisse yicaye imbere ya Pante arimo kumureba. Nyuma y’umwanya Pante aba arakangutse. Dorisee arishima cyane.
Dorisse ati’ Honeye welcome urakoze kuba ukangutse narimfite ubwoba nibaza igihe uribukangukire.
Pante ati”Twageze hano gute?
Dorisse ati’ Ibyo singombwa ikiza nuko urimo kwitabwaho.
Pante ati”Umbabarire kuba ntabashije kugutabara. Ahubwo wowe wabashije gucika ya mabandi gute?
Dorisse ati’ Pante buretse banza umere neza.
.
Mcky aba ageze aho abagemuriye. Dorisse aramwakira aramushimira cyane.
Micky areba Pante ati” niki cyabaye?
Dorisse ati”Sha nibirebire pe. Aho twari twagiye twatatswe
Micky ati”Mwatatswe n’amabandi?
Dorisse ati” Yego.
Micky ati” Sha pole.
.
Dorisse areba Pante ati” Cher ngiye kuguha ibiryo.
Pante ati” Ba uretse .
Dorisse ati”Oya reka urye urashonje ndabizi neza. Basi wihamgane ugerageze.
.
Dorisse aramwarurira.
Arimo kumwarrira ako kanya Rehema aba arinjiye mu cyumba barimo. Dorisse akimubona ahita ahinduka ku maso areka ibyo kwarura aza kumwitambika. Pante nawe abonye Rehema agwa mu kantu aratungurwa
Dorisse ati’Mama wowe urakora iki aha.
Pante ati” Ngo mama!
Rehema ati” Nje kureba uko mu meze.
Dorisse ati” Mama ntanisoni ugira.
Micky na Pante batungurwa no kubona Dorisse ahanganye na mama we arimo kumubwira amagambo mabi,.
Rehema ati’ Dorisse basi wakwihanganye basi tukaza kuvugana nyuma.
Pante ati” Nonese cher Rehema niwe mama wawe?
Dorisse arahindukira areba Pante ati” Yego cher nonese ahubwo warusanzwe umuzi?
Pante ati’ Yego ariko ntunguwe no gusanga ariwe Mama wawe.
.
Dorisse nawe aba aratunguwe ati” Nonese muziranye gute?
Regema ati” Turakorana ariko ntago narinzi ko ariwe cher wawe.
Dorisse ati” None mama ni gute watinyutse gukora ibintu nkabiriya wabitewe niki wabikoreye iki?
Pante na Micky bagwa mu kantu babaza Dorisse ati’ Mama wawe se yakoze iki?
Dorisse avugana amarira ati’ amabandi yatatswe yoherejwe na Mama.
Rehema ati’ Dorisse nubwo waifashe nabi ntakibi naringambiriye uretse kukurinda mwana wanjye. Icya mbere ntago narinzi uwo cher wawe? Nashakaga kureba niba koko ari umuntu wabasha kuguha umutekano. Uretse nibyo kandi nawe ubwe ntago narimwizeye kuburyo narigupfa gutuza gutyo mwajyanye.
.
Dorisse aramureba ati” Mama uri umubeshyi. Niba washakaga kundinda ntago byarigukorwa kuriya kugeza ubwo amabandi yawe watumye anshimuta kuriya akanzirika.
Rehema ati’Please nyumva.
Dorisse ati’ Ntabyo kukumva Mama. Wankojeje amasoni kandi wambabaje. Ngaho reba ingaruka zoze byakoze.
Rehema ati” Niyo mpamvu nje kubasaba imbabazi.
Dorisse aramureba ati” Ariko mu byukuri Mama niki warugamije koko!
Rehema ati’ Nikiriya nakibwiye ntakindi.
Pante ati” Cher ihanganire Mama wawe.
Dorisse ati” Oya cher njyewe umutima wanjye ntag wariwakira amabi yakoze. Ubuse ni gute nakwishima uryamye hano.
.
Dorisse na Mama we bararebana cyane hashira umwanya. Dorsse ageze aho abura icyo akora maze areka Mama we.
Rehema yegera imbere aza hai ya Pante amureba mu maso ati”Pante umbabarire kubyabaye ntago narinzi ko ari wowe. urabizi ko nahoraga nkubaza ngo umukunzi wawe ninde.
Pante ati” Umukunzi wanjye rero ni umukobwa wawe. Kandi ni umukobwa udasanzwe kuri njye.
.
Igihe cyaricumye Pante arakira ava mu bitaro ubuzima burakomeza. Na Dorsse yageze aho abarira mama we bakomeza ubuzima.
.
Nyuma y’ikindi gihe Pante yibereye mu rugo , yabonye imodoka ya Rehema iparika mu rugo aje kumureba.
Pante afungura umuryango aramureba ati” uraho neza mabukwe.
Rehema ati”Pante sinkubeshye ibyo simbikunze.
Pante araseka ati’ Nonese ntago uzanshyingira umukobwa wawe?
Rehema ati” Pante sibyo nje kuvugana nawe.
.
Baza mu nzu bavuga, Rehema ahita amufata akaboko arahindukira aramureba. Rehema nawe yoroshya amaso.
Rehema ati” Pante nubwo ukundana n’umukobwa wajye kukwikurao byaranze neza neza. Ntanubwo nzi neza niba nzakira ko wowe mubana.
Pante ati” ariko ntago wakwica urukundo rwacu.
Rehema ati” Ntago ngiye kurwica ariko hari icyo ukwiye kunyemerera.
Pante ati”Iki?
Rehema ati” Nubwo wabana n’Umukobwa wanjye nanjye tuzajya dukomeza tubonane.
Pante arabiseka ati’ ubwo urumva ibintu urimo kuvuga? Nkundane n’umukobwa wawe hanyuma nawe dukomeze tujye turyamana?
Rehema ati” Yego kandi ntacyo bitwaye bizaba ibanga ryacu gusa. Urabyemera cyangwa se nawe Dorisse umubure burundu.
Pante aramureba,
.
Udacikwa nana Final Episode .
Comments