logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP62

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

*_Dukomezanye na Veronica_*


Nakomeje kwibaza niba uyu mwana atari bugwe mu maboko ya polisi cyangwa Celia akongera kumubona, aho nzahita menyekana ubundi akanjye kakaba karashobotse


*Veronica:* John nizere ko ukora uko ushoboye uyu mwana tukamubona mbere ya polisi cyangwa Celia


*John:* Narabibonaga ko amaherezo ibi bintu bizagenda nabi rwose


Twageze kwa Ryan dusanga yibereye kuri telefoni, gusa ntiyayitinzeho
*Veronica:* Ryan ibyawe ni telefoni gusaaa


*John:* Iyo akoresha se ubwenge bucye afite neza ubu ntaba yaramaze kohereza Pablo mu Bufaransa


*Ryan:* Umva muzee, ibi ntibikureba


*John:* Kuva bireba Veronica nanjye birandeba


*Ryan:* Ariko ntabwo ari uwawe


Aba se ubu ni uku bashaka umwana wabuze koko? Ubanza Veronica ndi ihogoza ihoho


*Veronica:* Muceceke se nyine. Ubwo guterana amagambo murumva ari byo bizima?


*Ryan:* Abasore banjye ubu bari kumushaka, umwana w’imyaka itanu ndacyeka atari kure cyane


*Veronica:* Ibi bintu ntibyakabaye bibayeho rwose


Nahise njya mu cyumba nahoze mbamo ngo byibuze nduhuke kuko sinkibasha kwicara umwanya muremure, ngezemo Ryan mbona yankurikiye


*Ryan:* Wakabaye utaravuye hano nyamara


*Veronica:* Ubwo nari kuguma hano mpakora iki koko?


*Ryan:* Ndabizi uranyemera kandi vuba cyane bizaba


Nahise nsohoka mu cyumba nsubira hanze, nsanga John ari kuvugira kuri telefoni, nikinga inyuma y’igikuta ngo numve uwo bavugana n’ibyo ari kuvuga


*John:* Mukimubona ntimumwice ntimunagire urwara mumurya, mumunzanire ibindi ndabyimenyera


Nahise nibaza uwo ari kuvuga ngo ni nde, numva arakomeje


*John:* Sinshaka ko bazigera bahura na rimwe, murabizi.


Nahise nikanga umuserebanya ndasakuza aba arahindukiye


*John:* Veronica urakora iki hano?


*Veronica:* Ntacyo ni uko nsohotse ngahita mbona umuserebanya kandi urabizi ndawutinya byasaze


*John:* Ibi bya Pablo bindekere sinshaka ko ukomeza kubijyamo uracyakeneye kuruhuka


Yabivuze ankorakora ku matama


*Veronica:* Ariko John ko ubizi nkwizera koko kuki umpisha?


*John:* Ndabizi uranyizera kandi nzakora uko nshoboye kose nkurinde


Nasohotse aho nsanga Leon antegerereje hanze ku modoka yanjye


*Veronica:* Mpereza imfunguzo nigendere


*Leon:* Yansabye kugutwara nkakugezayo


*Veronica:* Nta kibazo ahubwo nshaka ko tunaganira nitugerayo


Numvaga ngomba kumenya ibyo John ampisha kandi sinabimenya ntanyuze muri Leon
Ubwo twageraga iwanjye nasanze wa mugabo ari hafi y’iwanjye, tuganiraho mbere y’uko umugore we aza agashaka ko duterana amagambo acyeka ko umugabo we antereta, aho namubwiye ko aramutse anantereta ikibazo ataba ari jyewe ahubwo ikibazo yaba ari we utazi gusakara neza maze ibati rikaguruka rikigira mu baturanyi.


Nahise ninjira mu nzu aho Leon yari ari antegereje kuko ubwo twahuraga na wa mugabo we yahise yigira mu nzu


*Leon:* Mabuja nari ngutegereje


*Veronica:* Nta bya mabuja hano, ndi Veronica


*Leon:* Umeze neza se?


*Veronica:* Ndumva atari neza kandi iyo ntameze neza urabizi mpita mfata agacupa


Mu gihe narimo nsuka inzoga mu birahure ni bwo telefoni ya Leon yasonnye nuko mbona asoma ubutumwa yari yohererejwe


*Leon:* Mabuja ndagiye rero


*Veronica:* Oya Leon ba uretse tubanze dusangire kamwe ariko


*Leon:* John aranshaka kandi birihutirwa


Yahise asohoka. Ubanza nta mahirwe mfite yo kumukuramo amakuru nanjye pee.


Nabuze icyo nkora mfata umwanzuro wo gusubira kwa Ryan. Numvaga nkeneye kutaba jyenyine kuko mu mutwe nari mfitemo ibitekerezo byinshi rwose kandi bitari byiza


Nasanze Ryan yicaye muri salon nuko akimbona


*Ryan:* Hari ikintu wibagiwe se?


*Veronica:* Ese nta makuru ya Pablo?


*Ryan:* Uko byamera kose yabuze kuko twashakiye hose ariko wapi


*Veronica:* Urumva ko birushijeho kwivanga neza neza


*Ryan:* Veronica, hari uburyo twakoresha ukaruhuka nyamara


*Veronica:* ariko kuki ushyira imibonano imbere? Urumva iki ari igihe cyayo koko?


*Ryan:* Erega ndi umugabo kandi uko uteye birankurura. Basi reka ngukorere ka massage


*Veronica:* Massage se nayigusabye?


*Ryan:* Oya ahubwo ndabigutegetse noneho


Yahise ankurura atuje andyamisha mu ntebe nubitse inda, nari nambaye ikanzu ifite imashini inyuma aba arayifunguye atangira kunsiga utuvuta mu mugongo, maze aba atangiye kumasa buhoro buhoro ndatwarwa maze ntangira guhumiriza. Nizere ko ari massage gusa
*_Aha ni Julia_*


Kurara mu buriri bumwe na Fernando ntabwo bingwa neza rwose. Mbyuka kare nkaba nisomera ibinyamakuru. Nubwo Celia yanyirukanye ariko sinzava hano abishaka atabishaka. Nubwo atabyaye Fernando ariko yakuze azi ko ari nyina.


*Fernando:* Julia wamenyera aho Celia ari?


*Julia:* ntaho nzi kandi nanahazi ntaho nakubwira burya


Yahise asohoka atanambwiye aho agiye. Kuva Pablo yabura Fernando yirirwa amushakira ahantu hose, ngo yizeye kumubona. Ndabizi yatwawe na Ryan kandi nzakora nanjye uko nshoboye ngarure umwana wanjye


Sinzi aho amatsiko yaturutse njya mu biro bya Celia nuko nkigeramo mpita ngwa kuri dosiye yanditseho *Umuryango wa Gregorio* ngira amatsiko kuko nabonaga ari iya kera yuzuye akavumbi uko nafunguraga impapuro nyinshi ziyigize naguye ku ifoto y’umugabo, umugore n’umwana muto w’umukobwa. Numvise umuntu akomanze hanze mpita mfunga ibiro by’abandi ariko ya foto ndayitwara. Nageze hanze nsanga ni Brad wari uje


*Julia:* Brad ushobora kwemera tukaganira?


*Brad:* Ndumva ntatuje


*Julia:* Hari ikintu nashakaga kukubaza none igendere


*Brad:* Ikihe se?


*Julia:* Waba uzi umuryango wa Gregorio?


*Brad:* Oya sinywuzi sindanawumvaho


*Julia:* Brad nkwizere?


*Brad:* Oya winyizera ariko mbwira nguteze yombi


*Julia:* Sinzi niba warabibonye ariko mukecuru iyi minsi ahararanye na wa mugabo muremure baba bari kumwe kenshi bahwihwisaaaa


*Brad:* Utambwira ko mukecuru yiboneye ikigabo kimupfubura. Mama ndamuzi ntiyoroshye byo


*Julia:* Oya si ibyo wa njiji we. Ahubwo mbona bafite imigambi mibisha bapanga


*Brad:* Yewe ibyo ntibyantungura mbona muri uru rugo buri wese agira ize. Hano wagira bahahambye umusazi


*Julia:* Sara wenyine undeke


*Brad:* None se kuki ubimbwira ubundi?


*Julia:* Mama wawe azi neza aho so ari kandi ni na we watwitse ya nzu yaberagamo gukusanya inkunga. Kandi ndaza kubicukumbura nzabimenya neza wowe guma mu byawe


Nahise muva iruhande nsubira mu cyumba nuko ubwo nashakaga kwiyambura ngo njye koga nahise numva telefone ihamagaye. Yari Ryan


*Julia:* Umva Ryan hari imikino maze guhaga


*Ryan:* Tuza ariko unyumve


Nahise mukupa nigira koga. Ubwo namaraga koga ndi kwisiga numvise umuntu akomanga ngiye kureba nsanga ni Ryan. Uyu ubu ntiyataye umutwe noneho ra?






*Ryan:* Nshaka ko tuvugana


*Julia:* Ariko ubu ntiwasaze neza? Ibaze Fernando agusanze hano


*Ryan:* Wamubwira ko ari musaza wawe mwari mwaraburanye


*Julia:* Unzaniye se basi Pablo?


*Ryan:* Pablo naramubuze none bambwiye ko ari kuri polisi


*Julia:* Ngo iki? Icyakora urantunguye


*Ryan:* Ni ibyo. Rero ushake uko umuvugisha umubuze kugira ibyo abwira polisi


*Julia:* Ushaka mbuze umwana wanjye kuvugisha ukuri rero?


*Ryan:* Urabizi ko kutavuga kwe nawe ubyungukiramo kuko akimvuga nanjye mpita mbisoza


*Julia:* Wizana iterabwoba kuko nshaka wafungwa ugakatirwa burundu


*Ryan:* Yewe ubanza utazi uwo uri kubwira. Ntunkurure kuko wahita ubona neza uwo ndi we


*Julia:* Ahubwo ntuzangaruke mu maso reka njye kwirebera umwana


Nahise nambara bwangu ngo njye kuri polisi




Ariko nari ntarinjira mu modoka mpita mbona Fernando aje ari kumwe na Pablo. Nahise niruka mbasanganira nuko mpobera Pablo cyaneeee


*Fernando:* Julia tuza ariko wimukandagura


*Julia:* None se Pablo umukuye hehe?


*Fernando:* nari kuri polisi ubwo yabonekaga mpita rero mutahana. Gusa ntaravuga kuva yaboneka, na polisi ntiyigeze ayivugisha


*Julia:* Reka mbe mutembereza abanze ashire igihunga


Twakomeje gutemberana na Pablo, nuko muzanira amazi yo kunywa mu kirahure. Muri ako kanya imodoka ya Veronica yaraparitse maze akivamo Pablo amubonye ahita atangira kurira


*Pablo:* Mama sinshaka kujyana n’uriya mugore w’umugome


*Julia:* Yagutwaye iki cheri?


*Pablo:* yabaga ahantu nanjye bari baranjyanye. Ntuzatume yongera kuntwara mama


Ese burya Veronica yafatanyije na Ryan kunshimutira umwana? Araje ambone noneho.




*_Ku mugabo we nako umusambane we aravuna. Hagati aho se ubu uyu mwana nahura na Celia akamuha amakuru umuriro ntiwaka? Agace ka 63 ntuzagacikwe

Comments