Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nihanaguye amarira mu maso negera Victor aho arambaraye, nubwo namurashe amasasu atatu mu gituza ariko yari atarapfa. Naramwegereye negura ijosi
*Veronica:* Sinifuzaga kukwica ariko wampatirije kuko wankorogoshoye kwihangana birananira
*Victor:* Mbabajwe nuko umaze kwiyicira so wakubyaye
*Veronica:* Victor uvuze ngo iki?
Ntiyabashije kunsubiza ahubwo yahise ashiramo umwuka. Mana yanjye ibi ni iki koko? Oya mama ntabwo yashoboraga guca papa inyuma pee. Ibyo Victor avuze ni bimwe bita ibitabapfu rwose sinabyizera.
Nahise mpamagara Leon ariko nitabwa na Ryan
*Ryan:* Veronica isaha yose maze ngutegereje bite
*Veronica:* Nishe Victor kandi apfuye ambwiye ngo ni data
*Ryan:* Uravuga ibiki Veronica?
*Veronica:* Icyo utumva ni iki? Nkubwiye ko Victor maze kumwica. Nshaka Leon hano byihuse rero agire ibyo amfasha
Nabarangiye aho ndi nuko mu minota mike bangeraho
*Ryan:* Veronica umuhoye iki?
*Veronica:* Ni we winjiye yigize muganga. Amakuru yose rero Carmen yari yayamuhaye
*Ryan:* None ugiye gukora iki?
*Veronica:* Umva Leon nshaka ko uyu murambo utwikwa ubundi ivu ryawo rikohererezwa Celia. Nta kindi
Nahise njya mu modoka numvaga hari amakuru yandi nshaka
*Ryan:* Ugiye hehe se kandi?
*Veronica:* Ndumva mfite roho mbi ndashaka amakuru yuzuye cyangwa nice undi muntu
*Ryan:* Ndabona amaherezo abantu bose uri bubice nutitonda
*Veronica:* Ceceka tugende cyangwa usigarane na Leon
Twaragiye tugera aho Carmen ari.
Bya bizamu byari byicaye biri kurya
*Veronica:* Muryoherwe. Ndabona ntacyo mubaye
Barebye uko mbivuzemo bahita bahagarika kurya
…: Mabuja rwose tubabarire uwo mugabo yaje yigize muganga kandi kuko mwari muvuye hano muvuga ko mugiye kohereza muganga twumvaga ari byo. Ariko humura turamufata ntaducika
*Veronica:* Humura yamaze gupfa. Hanyuma mwebwe babiri munkurikire mbabwire
Nahise ntunga intoki babiri navugaga nuko barankurikira no mu biro bya John.
…: Nonese se muzehe yishwe n’iki?
*Veronica:* Namwishe kandi namwe nimutitwara neza ndamubakurikiza. Ubu nta mishinyiko mfite.
….: Dukore iki?
*Veronica:* Wowe uritwa Kuzimu undi yitwe Rutare.
…: Mabuja ariko nitwa..
*Veronica:* Uko witwa ntibindeba. Wowe kuzimu genda ucukure imva ebyiri hano hantu
Nahise muha ikarita iherekana
*Kuzimu:* Nko guhumbya rwose ndahita mbikora
*Veronica:* Hanyuma wowe Rutare icyo ugiye gukora, genda uzirike Carmen amaboko hanyuma umujyane aho bari gucukura imva.
Yarasohotse Ryan ahita yinjira
*Ryan:* Wakoranaga iki na bariya basore
*Veronica:* Mu kanya urambwira ko narimo nsambana nabo
*Ryan:* Oya nanone babiri bose se?
*Veronica:* Victor atarapfa yambwiye ko ari we data. Urabyibuka?
*Ryan:* Noneho waramukurikije?
*Veronica:* Si byo navugaga ahubwo mfite ikibazo ko naryamanye na musaza wanjye
*Ryan:* Waryamanye na Brad?
*Veronica:* None se ko biguteye ikibazo si ibyanjye natangaga?
*Ryan:* Veronica waryamanye na Brad none ngo si ngombwa kubyibazaho?
*Veronica:* Byari mu mupango kandi nturi data ngo urampa inama
*Ryan:* Sindi Victor sindi Gregorio, ntacyo dupfana byo
Yabivuze afungura ishati
*Veronica:* Ndakwanga wowe rwose ubimenye
*Ryan:* Unyanga bya hehe ahubwo ko uba watinye kuvuga ko unyemera.
Yahise anyegera ampagarara hagati y’amaguru aho nari nicaye ku meza, numvaga jyewe ibindi mu mutwe ari ukwihorera nta byo gukora imibonano
Yaranyiyegereje azamura akajipo nari nambaye atangira kunkorakora ku bibero ari na ko ansoma ku itama, gusa abona nta kintu bimbwiye
*Veronica:* Urumva wishimye se?
Nahise musunika
*Ryan:* Ndakwibikiye sha undi munsi
*Veronica:* Ryan nakubwiye ko ntifuza kuryamana nawe ariko ntujya wumva.
Nahise nsohoka mu biro nsanga Carmen yicaye ku ntebe ari kumwe na Rutare
*Veronica:* Mujyane hamwe Kuzimu yagiye
*Carmen:* Uranjyana hehe?
*Veronica:* Iyo nkubujije kungambanira, mba nkomeje. Victor yapfuye kubera amafuti yawe.
*Carmen:* Ngo byagenze bite? Wamwishe koko?
*Ryan:* Amasasu atatu, po, po, po. Umusaza aba aciyeho
Nahise nakira ubutumwa bwa Leon bumbwira ko umurambo biteguye kuwutwika musaba kundindira gato nuko mbanza kunyura iwanjye ndoga ubundi mpindura imyenda
Aida yarimo yumva imiziki dore ko adatana nayo
Namubwiye ko John azaza ejo akamvira mu rugo, mpita nsohoka ndagenda
*Veronica:* Leon urumva koko turi bwizere aba bantu bagiye gutwika umurambo?
*Leon:* Yego kuko nyiraho ni inshuti ya John kandi bafatanyije bwa bucuruzi utayobewe ahubwo twinjire batangire akazi
Bwari bugorobye nka saa kumi n’ebyiri.
Naricaye ntegereza uko igikorwa kirangira. Umurambo bawushyize mu ifuru yabugenewe, ubundi baracana. Gusa nabonaga ntarindira isaha irenga bambwiye biri bumare nuko ndahaguruka
*Veronica:* Leon, ngwino nkubwire
Yarankurikiye hanze
*Veronica:* Nshaka ko nibamara gutwika umurambo ivu urishyira mu gacupa ubundi mu gicuku ukakohereza kwa Celia. Ukandikaho uti *Ivu mu ivu, igitaka mu gitaka. Abazi kwihorera neza babikora bucece kandi hatabona. Uruhukire mu mahoro Victor Kaba*
Nahise ngenda ngana aho ba bagabo bagiye gucukura, nsanga na Carmen ari kumwe na bo. Byari bigeze mu ma saa mbili z’ijoro
*Veronica:* Nizere ko mutantegereje cyane
*Rutare:* Ntabwo ari cyane kuko tumaze amasaha atatu gusa tukurindiriye
*Veronica:* Nzanira mukecuru mvugane na we
Yagiye kumukura mu modoka amukuraho ibitambaro mu maso
*Veronica:* Mwiriwe Carmen
*Carmen:* Turi gukora iki hano mu gicuku?
*Veronica:* Kera narose nahambye umuntu areba. None ndabona ari wowe inzozi zigiye gusohoreraho ugaherekezwa n’umuhungu ukunda Fernando. Ariko ufite amahitamo.
*Carmen:* Mbwira icyo ushaka ariko Fernando umureke
*Veronica:* Nta kindi nshaka ukuri gusa
*Carmen:* Nta na kimwe nakubwira
*Veronica:* Reba neza hano hari imva ebyiri imwe ni iyawe indi igenewe Fernando, kandi ntawe uri bwicwe turabahamba mubona
*Carmen:* Ababyeyi bawe bishwe imyaka 15 ishize ariko byari inzika zimaze igihe hagati y’umuryango wa Gregorio na Victor. So yari afite ubutunzi buhambaye kubera gucuruza ibiyobyabwenge, kugera ubwo yigaranzuye Jacob na Victor aba nk’umuyobozi wabo. Ishyari no gushaka kuyobora byatumye rero Celia amwiba amafaranga menshi barekera aho gukorana. Nibwo rero so yamenyanye na nyoko, aza gutwita ahita amutwara, ni uko wavutse. Nyuma y’imyaka icumi Celia abona yiruhirije ubusa n’ubundi so yubuye umutwe ni ko guhita amwicana na nyoko ndetse anica Jacob. Mu gushaka ko nta wazaza kuburana imitungo yanyu yahize uwo ari we wese ufitanye isano na Gregorio, niho yaje kumenya ko hari umwana so yabyaye hanze, icyo gihe yari afite imyaka 24
*Veronica:* Yaramwishe na we se?
*Carmen:* Yabateje impanuka nuko umugore we ahita ayigwamo ariko musaza wawe abasha kurokoka ubu ariho, yitwa Sebastian aba muri America I Texas.
Naracecetse akanya. Nibajije impamvu Carmen yashatse kungambanira kandi mbere hose yari yemeye kumfasha.
*Veronica:* hanyuma se koko Victor ni we data?
*Carmen:* Oya ukuntu nyoko yakundaga so ntiyari kumuca inyuma, uri umwana wa Gregorio.
Numvise niruhukije gato. Nasabye ba basore kujyana Carmen aho yari afungiye nuko mpamagara Ryan kuko numvaga hari ibyo tugomba kuvugana bindi
*_Uyu ni Carmen_*
Nabwiye Veronica ukuri kose gusa nabikoreye kurinda umwana wanjye Fernando. Ibyo nari nakoze mbere na byo byari ukumurinda ariko iyi nshuro nabonye amaramaje kwihorera bidasanzwe niyemeza kumubwira ukuri yashakaga ariko ngira ibyo muhisha kuko byari gutuma arushaho kurakara no kwica benshi.
Ndabizi Celia agomba gupfa ndanamwanga ariko abana be ni inzirakarengane ngomba kugira icyo nkora bakarokoka. Bakije imodoka turagenda, nuko tutaragera kure
*Carmen:* Ndumva nshaka gusoba
*Kuzimu:* Ceceka se ibyo ntibitureba
*Carmen:* Ese ntubona ko ndi umukecuru ungana nyoko wa mwana we? Ubu nininyarira nibyo bigushimisha?
*Kuzimu:* Umva mwana muherekeze ndakurindira hano ariko mutebuke
Ubwo Rutare yaramperekeje twerekeza mu gihuru.
*Rutare:* Ndahindukira ariko nguhaye iminota 2 ukaba urangije
Mu kuri sinashakaga kunyara ahubwo nashakaga uko nacika Veronica. Narunamye nk’ushaka kuzamura ingutiya nari nambaye mbatura intosho nyimukubita mu mutwe mpita mwambura imbunda ndiruka ngana aho twari turi nsanga Veronica ari kumwe na Ryan.
Nahise mutunga imbunda
*Carmen:* Umbabarire ariko ngomba kurinda umuhungu wanjye
Nabonaga ari kurengera hakeneye umuntu wo kumuhagarika, nahise nkora mu mbarutso murasa amasasu atatu mu gituza, ahita agwa mu maboko ya Ryan.
Ntiyatindiganyije na we yahise abatura imbunda (Ryan) andasa amasasu ntazi umubare mpita ngwa hasi
*_Barapfuye se? Ariko se ubu byaba ari byo? Reka agace ka 54 tuzarebe ibikurikira_*
Comments