Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Briana na ba Fanny batangazwa n’impano Luwero yariyageneye Briana.
.
Created by chris andi ishimwe.
.
Uwo mwanya na mama Briana aba aje kureba impano Luwero yaba yageneye Briana maze nawe barayimwereka iamutangaza ariko nawe arayishima.
Fanny arabareba ati” Biratangaje uburyo mwese ngo mwanyuzwe niyi mpano.??
Daria ati” Wpwe ntabwo wayishimye??
Fanny ati” Ariko namwe mwibaze kubona Umuhungu ahereza umukobw impano y’amakariso n’amasutiye?? Buriya se yatakerezaga ko nta makariso ugira cy amasutiye.
Daria araseka ati” Wowe urimo kubitekereza mu buryo bubi. Kandi njyewe hano mbonyemo ubudasa bwa Luwero
Fanny ati” Ubwo se ubudasa urimo kuvugamo ni ubuhe??
.
Daria ati” Nuko yakwita kumugore we muri byose nahasigaye. Unusore ari Romance.
Fany ati” Nubundi wowe usa n’uwamaze gutwarwa nawe.
Daria ati” Nyamara Luwero ni isomo ry’urukundo . ikibazo nuko abantu usanga tutareba ngo duhweze tubashe kubona byanyabyo.
Mama Briana ati” Nanjye rwose nshimye iyi mpano ya Luwero.
Briana aracecetse ntabwo avuga. Baramureba.
Daria ati” Ese Bria wowe ko ntacyo uvuga. Impano wayaikunze cy….
Briana ati” Ntakibazo ntacyo itwaye.
.
Gusa ari kure we arimo gutekereza yibaza icyabaye cyatumye Jamali yongera kumubeshya ntazirikane umunsi we, basin go abe yanamuhamagara.
.
Uwo atekereza arikumwe na Lucas mu modoka barimokuva mu majyepfo nabobarimo gutaha.
Lucas ati” man hariya kbsa wowe witwaye neza.
Jamali ati” Ariko nawe warikubikora iyo udahura niriya manuka.
Lucas ati” Ntacyo kuva wowe wabikoze.
.
Twigarukire mu rugo kwa Briana mu masaha y’ijoro. Fanny na Daria baracyaharibarimo kurya. Ariko Briana ntabwo yishimye .
Mama we aramureba ati” Briana wagerageje ukagaruka muri mood. Uko biri kose hari ikibazo cyabaye ariko buriya uzabimenya ni muganira.
Daria ati” Njyewe narababwiye ariko….
Fanny ahita mu ijambo ati” Ibyo ugiye kuvuga wabiretse.
Daria ati” Ndabiretse. Ahubwo Bria ntabwo uhamagara Luwero ngo Umushimire.
Briaa ati’ Ndaza kubikora.
.
Amasaha arakura cyane maze Daria na Fanny barasezera barataha. Briana nawe aza mu cyumba cye maze yicara kuburiri afata telephone ahamagara Jamali. Jamali nibwo nawe yarakigera mu rugo afata telephone aritaba.
Akitaba, Briana agira agahinda yumva abuze n’ijambo yamubwira.
Jamali ati” Honey bite ko utavuga??
Briana ati” Wiriwe neza??
Jmali ati”Yego ntakibazo. Ahubow se wowe umeze ute??
Briana ati” Nanjye meze nza.
.
Arabeshya rwose ntabwo ameze nza afite akababaro mu mutima we.
Jamali ati” Aho ni sawa cyane.
Briana ati” Nawe ni byiza kuba umeze neza.
Jamali ati” Cyane kubera ko ya marushanwa narinagiyemo nayitwayemo neza.
Briana ati” Ayahe marushanwa.
Jamali aba nkutunguwe ati” Nonese be amarushanwa narinagiyemo wayibagiwe??
Briana ati” ayahe marushanwa.??
Jamali ati” Yo gutwara imodoka.
Briana ati” Wapi ntayo narinzi.
Jamali ati” Narinzi ko nayakubwiye. Ariko sorry. Ubwo nibagiwe umbabarire bea sibyo.
Briana ati” Ntakibazo.
Jamali ati” Nonese ko ndimo kuvuga wakonje nk’utameze neza warwaye?/
Briana ati” Oya nuko ntuje.
.
Jamali ati” Wakabije gutuza cyane nawe. Ariko niba ariyo mood wumva urimo ntakibazo.
Briana ati” Nonese bea nakubaza??
Jamali ati” Kumbaza ntabwo bisaba ko ubanza kunyaka uburenganzira.
Briana ati” Uyu munsi ntakintu kidasanzwe cyari gitenganyijwe??
Jamali ati” Mukazi se?
Briana ati” Oya.
Jamali ati” Ikidasanzwe cyari gihari ni ayo marushanwa navuga ko narinagiyemo.
.
Tayali Briana yumva muri gahunda ya Jamali ntabwo hari harimo umunsi we. Biramubabaza cyane maze ahita amusezera yihuse cyane.
Briana ati” Ijoro ryiza.
Jamali ati” Unsezeye kare.
Briana ati” Yego ndumva nshaka kuryama.
Jamali ati” Ntakibazo. Ijoo ryiza.
.
Briana ava kuri telephone yumva ababaye cyane. Ararira.
Hashize akanya arongera areba ku mpano Luwero yamwoherereje. Yibuka n’uburyo yamuteguriye birth day. Yibuka na Daria amubaza niba ataribuhamagare Luwero maze akamushimira.
Amaze kubyibuka areba telephone ariyafata ngo amuhamagare . ariko agiye kubikora biranga. Ahubwo amwandikira sms imushimira arayimwoherereza.
.
Amasah arakura araryama.
Bucyeye aritegura neza ajya mu kazi . akigera ku kazi abonana na Jamali. Barasuhukanya ariko Jamali abona Briana arakonje.
Aramufata amujyana kuruhande bajya kuvugana.
Jamali ati” Chou kuva nijorourakonje. Wabaye iki?? Urarwaye nkujyane kwa Muganga.
Briana ati” njyewe meze neza nuko niturije.
Jamali ati” Oya ndabiboa ko hari ikibazo gihari.
Briana aramurebaaa ati” Ese haba hari ikintu kingenzi kuri njye cyaba kiri muri wowe waba uhora uzirikana??
Jamali icyo kibazo kiramucanga ati” Ubwo waba umbajije ngwiki ra!
Briana ati” Ntakibazo cher niba utabyumvise ahubwo reka tujye mu kazi.
.
Jamali ati” Oya. Mukazi turajyao mukanya ntanakazi kenshi gahari ahubwo reka tuvugane kubya marriage yacu.
.
Udacikwa na Episode ya 44
Comments