Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
.
∆∆ Episode 4 ∆∆
.
Duheruka Michel abona wa Mukobwa yahoze areba kare kuri website arimo yambukiranya umuhanda , agwa mu kantu amubonye aramurangarira.
.
Author : Chris nandi Ishimwe.
.
Michel yakurikije umukobwa amaso ntabwo amuvaho. Ndetse yatwaye kuburyo imodoka zirimo kumuvugiriza amahoni ntiyumve.
Hashize umwanya umukobwa arenzeeee abona kugaruka mu ntekerezo. Abandi batwaye imodoka zabo yari yimye inzira yababujije gutambuka , buri umunyuzeho wese amutuka. Abona ko nawe yakoze ikosa arituka..
Hashize akanya nawe , atangira imodoka aragenda. Ageze imbere ahagarikwa na Police. Aparika kuruhande yibaza icyo Police imuhagarikiye biramucanga.
.
Amu Police umuhagaritse aza asatira imodoka ye .
Michel aribaza ati" Nakoze irihe kosa kweri !
.
Twigarukire mu rugo kwa Cloy. Ababyeyi be bumiwe na Musaza we..nubu ntabwo bumva ukuntu yabuze akaba agarutse yaragindutse afite nyashi zirenze.
Mama we aramufata aramwicaza.
Mama Cloy ati" Cloy mbwiza ukuri n'ibiki wikoreye ?
Cloy ati" Mama ntakintu nakoze.
Mama Cloy ati" Nonese mwa mwana we iki kibuno wagikuye he ?
Cloy ati" cyarizanye.
.
Moses araseka ati" wagiye kubona ubona kizanyeho?
Cloy ati" yego
Mama Cloy ati" Cloy, utaba warikoreye iyi mihango ya satani yateye. Ese uko warumeze byari bigutwaye iki?
Cloy ati" ariko se mama sinakubwiye ko ntabyo nakoze. Ese ubundi ikibazo kirihe ? Kuba naba ngaragara neza ntabwo aribyo byiza ?
Mama Cloy ati" na mbere hose wari mwiza.
Cloy azunguza umutwe ahakana ati" Oya mama. Mbere uko narindi byari ukwiyakira gusa uko ndi.
Moses araseka areba Mama we ati" Mama niko bisigaye meze da! Umukobwa udafite ikibuno. Uwo asigaye atari umukobwa.
Mama Cloy ati" nawe se ibyo urabishigikiye niko kuri?
Moses ati" oya.
Cloy ati" Moses , nubwo ubihakanye ariko nawe ndabizi ko utatamo gukunda Umukobwa udafite ikibuno.
.
Papa Cloy aricara areba Cloy ati" Umva Cloy nshaka ukuri. Byagenze gute? Ko wavuye hano ugiye kwa Aunt wawe. Wabuze gute ? Ko utigeze uhagera ? Kandi ko bigaragara ko utabuze bisa nkaho wavuye hano ufite indi gahunda tutazi.
Cloy areba Papa we ngo amusubize.
.
Twigarukire kuri Michel, Police yamugagaritse. Arimo kubaza ikibazo gihari nicyo bamuhagarikiye.
Umu police aramureba amwaka ibyangombwa bye.
Michel ati" afande ko nzi ko imodoka yanjye ntakibazo ifite koko!
Umu Police ati" ntabwo uzi ikosa wakoze?
Michel ati" irihe kosa se
Umu police ati" akavuyo wateje hariya mu muhanda.
.
Michel ahita yibuka muri ronpoint avugirizwa amahoni.
Umu police ati" Kubera iki wateje kariya kavuyo wari warangariye ibiki?
Michel yibuka ko ari umukobwa kandi ntabwo yabibwira umu Police.
Umu police ati" umva tuba tubareba
Michel ati" Afande ni ukumbabarira. Ni aga stress kari kantwayeho
Umu police ati" None utwara gute se ufite stress? Ibyo ntabwo ubizi neza ko ari amakosa.
Michel ati" ndabizi afande ariko ni ukumbabarira.
.
Umu police aramureba gusa maze aramwandikira.
Michel ati" Koko afande uranyandikiye?
Umu police ati" mujye mwirinda amakosa. Kandi murebe ibifite akamaro.
.
Amusubiza ibyangombwa bye. Michel yatsa imodoka aragenda agenda arimo kwitotomba avuga ati" Nyashi zitumye nandikirwa koko!
.
Tugaruke kwa Cloy arimo gusonanurira se uko byagenze kugira ngo abure.
Cloy aravuga ati" Turi hafi kugera muhanga..imodoka yacu yarapfuye. Tuvamo biba ngombwa ko nyiri modoka ashaka umukanishi wo kuyikora. Byari gufata isaha irenga. Navuye mba nkata ntembera kuko nabonaga nza kurambirwa. Ndimo nkata nibwo ntaje guhura n'abantu ntazi. Bampurije ibintu mu maso nongera kwisanga ndi mu nzu ahantu ntazi mpambiriwe.
Mama Cloy ati" Nuko?
Cloy ati" Umva mama nawe, narimfite ubwoba. Bari banyatse burikimwe cyose. Natekerezaga ko bagiye kumfata kungufi maze ubundi bakanyica.. ariko ntabwo ariko byagenze. Sicyo bashakaga. Ahubwo batangiye kunyitaho cyane nubwo narimfunze. Wasanga bari bafite ikindi kintu bashaka bagamije ntigeze menya.
.
Inkuru avuga bamuteze amatwi.. gusa itandukanye niyo yari yabwiye ba Amelia kare.
.
Cloy arakomeza ati' Ibyo bajyaga bangaburira, nibyo byatangiye kuzana impinduka kumubiri wanjye.
Moses ati" byari ibiki?
Cloy ati" byari ibiryo bisanzwe, ariko wasanga habaga harimo ibintu ntazi. Nagiye kwibona nibona meze gutya.
.
Mama Cloy arabiseka nk'utabyamera ati" ibiryo baguhaye nibyo byakuzanishije ayo mabuno ameze gutyo?
Cloy asa n'ubabajwe n'ibibazo bakomeje kumubaza. Aravuga ati" mwakabaye mwishimira ko nabashije gucika. Aho kumbaza ibibazo nk'ibyo bikomeza kuntesha umutwe.
.
Cloy ahita agenda yivumbuye aza mu cyumba cye. Afungaho umuryango awegamiraho.
Ariruhutsa arivugisha ati' Nizere ko ikinyoma mbabwiye ngerageje kigasa n'ukuri imbere yabo
.
Udacikwa na Episode 5
Comments