logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 45

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize Luwero yivugana ko yishimiye kuba Briana anyuzwe no kuba agiye kubana nuwo akunda.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Luwero byari bumababajeho gato, ariko nanone kurundi ruhande akumva anyuzwe no kuba Briana yaba yishimye arikumwe nuwo akunda.
.
Hashize akanya Jamali nawe ageze mu kazi. Ageze kuri Geti abona Luwero yambaye nka Securite guard wo kuri Company yabo.
Jamali biramutungura maze ava mu modoka. Luwero aramureba amuha ikaze.
Jamali ati” Bite wowe urakora iki hano?
Luwero ati” Ndi mu kazi Boss wanjye.
Jamali ati” Wowe ukora hano??
Luwero ati” Nonese hari ikihe kibazo ko nahawe akazi.
Jamali ati” Ninde waguhaye akazi hano.
Luwero ati” Ese Jamali ubangamiwe niki ?? njyewe nahawe akazi nkuko undi musore wese yabona akazi hano.
Jamali ati” Oya . wowe ntabwo uri mu bakora hano.
Luwero ati” Kubera iki??
Jamali ati” wowe oya.
.
Jamali arakomeza agiye arakaye agiye kubaza ushinzwe iby’abakozi muri Company yabo.
.
Kurundi ruhande Briana ari muri Office ye arimo kureba impeta ya fiancé yambitwe na Jamali. Maze yibuka igihe ajya mu rugo kwa Jamali akihakana ko mama we akavuga ko ari imfubyi.
.
Jamali nawe ageze imbere y’ushinzwe abakoze muri company yabo amubaza impamvu yahaye Luwero akazi?
Undi avuga ataramuzi yamuhaye akazi nkuko yagaha undi wese.
Jamali ati” Oya. Uriya mu mwirukane.
Ushinzwe abakozi ati” Kubera se iki boss. ? hari ibibazo yaba ateje.??
Jamali ati” Nuko nkubwiye uriya ntabwo agomba kuba yakora hano.
.
Jamali arasohoka. Abona Luwero ahagaze kumuryango.
Jamali ati” Wowe va hano witahire.
Luwero ati” Ariko se hari ikihe kibazo.
Jamali ati” Nzi inyakuzanye hano.
Luwero ati” Jamali tuza ntabwo naje nkurikiye Briana. Na mbere mukurikira ntabwo yigeze akureka ngo asange njye. Nonese ko n’ubundi mugiye kubana urumva nzababangamira gute??
.
Briana aracyari muri office arimo kohereza ama invitation online kuri za whatsapp n’ahandi. Arebye hanze mu idirisha abona Jamali arasa n’urumi gushwana na Luwero.
.
Luwero ati” Jamali wareka nkakora akazi kanjye.
Jamali ati” Uwanyu ko namwe mubayeho neza niki ariko cyagutera kuza gukora hano??
Jamali ati” Njyewe ndashaka amafaranga avuye mu moboko yanjye.
Jamali ati” Oya. Wowe ntabwo uri umukozi wa hano.
.
Ushinzwe abakozi aba araje abwira Luwero ko asezerewe.
Luwero ati” Sawa. Kandi wariwakoze kumpa akazi.
.
Luweroa ajya gukuramo unform y’abandi aragenda. Jamali nawe ahita aza kureba Briana muri Office aramusoma.
Jamali ati”Bite se?
Briana ati”Sawa. Ndabona gutanga invitation ubimereye nabi.
Briana ati” Cyane.
Jamali ati” Mukanya turajya kureba ahazabera ubukwe.
Briana ati” Ntakibazo.
.
Luwero arimo ataha. Abona Mama Briana mu nzira arimo agenda afite agafuka karimo ibintu.
Luwero araparika imbere ye. Mama Briana abona ni Luwero uri imbre ye. Bari baherukana cyera .
Mama Briana ati” Luwero mwana wanjye.
Luwero ati” Karame mama!
.
Barahoberana maze Luwero amusaba kujya mu modoka akamugeza mu rugo. Bagenda baganira.
Mama Briana ati” Luwero ko wagiye ugahera.
Luwero ati” Nuko nigaga kure.
Mama Briana ati” Birumvkana.
Luwero ati”Nishimiye kongera kubona mama wanjye.
Mama Briana araseka ati” Nanjye narinkukumbuye.
.
Bagera mu rugo bava mu modoka. Luwero afata agafuka ka Mama Briana arakamutwaza akazana mu nzu.
Mama Briana ati”Urakoze.
Luwero ati” Ariko ntukanshimire buri kantu kose mama!.
Mama Briana ati” Ubuse mwana wanjye ko uruguyemo??
Luwero ati”Ntakibazo mfite.
.
Kurundi ruhande, Briana nyuma yo kuvana na Jamali kureba ahazabera ubukwe bwabo yaje guhura nab a Fanny na Daria.
 Daria ati” None Bria ubukwe bwawe bugiye kuzaba gute mama wawe ataburimo??
Briana ati” Ntabwo mama azigera abuzamo.
Daria ati” Ariko wowe uba wumva ako gahinda?? Ibaze ukuntu mama agiye uzaba yicaye mu rugo mugihe umukobwa we yambaye agatimba??
Briana ati” Mama ngomba kukamurinda ako gahinda.
Daria ati”Uzakamurinda gute rero!
Briana ati” Ngomba kumebeshya.
Daria araseka.
Fanny areba Daria ati” Waretse guseka ahubwo tukamufasha.
Daria ati” Umva njyewe nuko ntabasha guhindura umutima wawe,. Ariko urimo gusiga urukundo ruzima inyua yawe ukiruka inyuma y’amarangamutima yawe gusa.
.
Briana ati” Daria…
Daria ati” Naecetse. Ubwo ufite icyo wamaze gupanga. Ni uwuhe mugisha wakomoka mu rukundo rubitse ibinyoma??
Fanny ati” Ibihe binyoma se uvuga wowe??
Daria ai” Bye da mureke nitahire. Gusa humura nubwo mba mbona tutari kuri page imwe ariko turikumwe.
Daria ahita agenda.
Fanny areba Briana ati” Bria njyewe mba nkumva rwose. Kandi wihangayika na mama wawe nyuma azumva neza ibyo wakoze.
.
Bidatinze Briana yaje kuganira na mama we. 
Mama we aramureba ati” None ibya marriage yanyu bimeze gut ko ntakintu umbwira ngo ntangire nkufashe kwitegura.
Briana ati” Mama….
.
Gukomez kuvuga biranga araceceka. Ikinyoma agiye kubeshya mama we ntabwo cyoroshye.
.
Udacikwa na Episode ya 46

Comments