Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mbahaye ikaze muri iyi nkuru nshya ndizera ko tuzabana neza kuva itangiye mpaka irangiye .
I LOVE 💕 SO MUCH.
.
Dutangiriye ku nzu nziza y"agatangaza, n'inzu ihebuje cyane y'umusore ukiri muto , amazina ye yitwa Varu.
Aryamye mu cyumba cyiza cyane kandi kigari cyane. Kingana na za saro za bamwe muri mwe. Hhhhh.
Ni saa Moya z'igitondo. Muri ayo masaha muzi ko umuntu aba yigaragura mu buriri ashaka kubyuka ariko ibitotsi bitarava kumaso. Niko na Varu bimeze. Ariko muri uwo mwanya alarm y'isaha abyukiraho irasona. Ni saa moya 'igice . Ubwo aba arakangutse.
Agikanguka areba kuri tiriwari y'igitanda cye hari kadire y'ifoto y'umukunzi mwe mwiza cyane witwa Roxy. Arayifata arayireba.
Hashize akanya ayireba aba arahagurutse ava mu buriri agifite iyo kadire. Uwo mwanya akiva mu gitanda telephone ye irasona maze arayifata abona no mom bebe uhamagaye ubwo ndavuga Roxy.
Ahamagaye video call.
Varu aritaba abona Roxy amuhamagaye aryamye kuburiri nawe yubitse inda yambaye sutiye n'ikariso gusa.
.
Roxy ni umukobwa mwiza ugezweho mu bimiterere ihambaye. Kuva hasi kugera hejuru. Varu amwitaba urugwiro.
Roxy ati" Igitondo cyiza my hero.
Varu ati" nawe uraho neza buzima bwanjye ?
Roxy ati" yego. Ijoro ryose ni wowe waraye mu ntekerezo zanjye.
Vary avuga aza hafi yidirisha maze yereka Roxy ifoto afite.
Varu ati" urabibona ko aro wowe breakfast yanjye .
Roxy arasekaa ati" oya Cher shaka icyo ufata. Nakubwiye ko njye nzajya mba deseri.
Varu ati" no honey. Ni wowe funguro rizima nubwo ibindi byose byabura
Roxy ati" ntukajye utuma nkukumbura cyane.
Varu ati" nubundi itahire Cher aho mu bwongereza siwanyu
Roxy arahindukiza ati" umva kwezi kwanjye aba bazungu bagomba kubanza nabo babona ubushobozi bwanjye.
Varu ati" njyewe ndabuzi. Ni wowe munyamideli wa mbere ku isi.
Roxy araseka.
.
Roxy ati" none gahunda ihari niyihe Cher !
Varu ati" nyine mukanya ngiye kureba wa mukozi.
Roxy ati" yego my husband urebe neza ko ashoboye azajya yita kurugo rwacu neza.
Varu ati" ya.
.
Roxy ati" ndakwizeye ko urabikora neza. Nanjye ngiye kuba nitoza mukanya hano London hagiye gushya.
Varu ati" urabatsinda ndabizi.
Roxy araseka ati" ngaho bye Cher I love you so much.
Varu ati" I Love you too.
Bahana amabizoux baratandukana.
.
Varu ahita ajya koga amaze koga ategura breakfast yoroshye yafata. Asoje ava mu nzu aza hanze hari imodoka 3 zitandukanye z'agatangaza ajya muri imwe maze afata telephone ahamagara uwitwa Naru.
Naru aritaba ati" Karame my Gi.
Varu ati" nje kukureba ujye kunyereka uwo Mukobwa.
Naru ati" ntakibazo nawe namaze kumuteguza.
.
Varu ava aho mu rugo aza kubonana na Naru. Bamaze guhura barakomeza bajya kureba umukobwa bagiye kureba.
Bagenda Naru arimo kureba amafoto ya Roxy Cher wa Varu.
Varu ati" ariko bite ko ureba umugore wanjye cyane.
Naru ati" tuza ntabwo ngiye kuguca inyuma.
Varu ati" uretse ko byanakugora. Umugoroba wanjye si isahani wowe wabasha kuriraho.
Naru araseka ati" uvuze ukuri. Ariko nkurikije uko mba mbibona. Mbona azakubera isahani utazigera ukozamo ikiyiko.
.
Varu ati" kubera iki?
Naru ati" mbo wenda ntibazabe uko mbivuze.
Varu aramureba ati" ese man uramushdikanya?
Naru ati" oya. Ariko menya ko Umugore wawe a ifarashi ya zahabu .
.
Varu araseka ati" Nanjye nkaba diamond. Kandi man ntakiza kibaho kuryoha nko kurongora umugore mwiza.
Naru aramureba cyaneeee.
Varu ati" niki ko uhise undeba cyane.
Naru ati" njye njya nibaza ngo umugore mwiza n'umeze ute ?
Varu ati" umugore mwiza ni usa n'icyubahiro wakwambara mu bandi bagabo bose. Umugore uteye neza kuva hasi kugera hejuru.
Naru ati" mbese uravuga ufite isura irabagirana nk'urumuri rw'inyenyeri?
Varu araseka ati" urakoze cyane kuba wumva vuba.
Naru ati" ariko hari igihe usanga telephone ifite poshete nziza ariko yo ubwayo ntakintu kirimo.
Varu ati" umva we gusa neza kwikintu gukomeka imbere muri cyo.
.
Naru arongera areba ifoto ya Roxy.
Naru ati" reka neza ko uko Roxy asa ari nako bizaba bingana n'umudendezo w'ibyishimo azakuremera.
Varu ati" Nyizera uriya mugore arihariye.
Naru ati" umugore wikirangirire Sha
Varu araseka ati" vuba ndaza kuba ndirimba ko mbarusha umugore mwiza.
.
Naru araseka.
Bidatinze bagera mu gace baribayemo. Ni agace gasanzwe cyane gutuwemo n'abantu byabayeho ubuzima buraho budahambaye.
Varu arahareba ati" aha hantu man.
Naru ati" mana aha ni ahantu gusa ntakindi.
Varu ati" none ubwo uwo muntu uribivemo hano azi iki? Urashaka ko nzaserere na Roxy.?
Naru ati" tuza Wana. Noneze ushaka kunenga cover y'igitabo utarasoma.
.
Varu ati" none arihe ?
Naru arebye imbere abona umukobwa urimo kuza abasatira wambaye ibintu birebire. Umukobwa uraho gusa udasamaje.
Naru ati" namubonye arimo kuza.
Varu ati" arihe.
Naru aramumwereka.
Varu aramureba ati" uriya mwana.
Naru ati" yego.
.
Uwo mukobwa abageraho arabasuhuza.
Naru ati" Juliana amakuru yawe.
Juliana ati" nimexa narinabategereje ndarambirwa.
Naru ati" wihangane ngaho hura na Boss.
Juliana areba Varu ati" boss muraho neza nitwa Juliana.
Varu ati" bite !
Juliana ati" ni byiza nuko mbona ahari mwahise muncidikanya .ariko mwintakarixa icyizere ntaratangira akazi.
Varu aramurebaaaa.
.
Naru ati" Varu uyu mukobwa mwizere. Nanjye bambwiye ko ashoboye.
Varu ati" barakubwiye .
Naru ati" gusa nyihura nawe nahise numva mwizeye .
Varu aramureba ati" nabanza nkagufotora nkakwereka umugore wanjye ?
Juliana ati" Ntakibazo.
.
Varu ava mu modoka abanza gufotora Juliana maze yoherereza Roxy amafoto ye.
Roxy nawe amafoto ahita ayabona. Arayarebaaaaa abona Juliana n'agakobwa karaho gusa kadasamaje.
Ahita yandikira Varu ati" ese ubu uyu azi iki?
Varu aramusubiza ati" Naru yambwiye ko amwizeye.
Roxy ati" mfa kumutwara tuzagerageza ibye turebe.
.
Varu arongera arebana na Juliana hashira akanya maze abona kumubwira ngo ajye mu modoka bagende.
.
Juliana ajya mu modoka, Varu amuzana iwe mu rugo. Juliana akihagera atangazwa n'ubwiza bw'urugo aje gukoramo. Barinjira baza mu nzu.
Varu aramureba ati" Iyi nzu uko ubibona ntabwo irimo burikimwe cyose nibihari ntabwo birikumurongo Kandi ndashaka ko fiance wanjye azagaruka agasanga inzu iteguye neza burikimwe cyose. None ndashaka ko unyereka icyo wabasha gukora.
Juliana ati" ngaho boss ba umpaye akanya mbanze ntekereze uko inzu yawe nayitegura neza.
Varu ati" ok ntakibazo.
.
Varu arikomereza.
Juliana asigara aho yumiwe ati" Cyakora abana bavukiye muri zahabu babaho neza. Arahiriwe umukobwa ugiye kuza kuba muri ibi birombe. Ariko nyine nawe sinkatwe nyine.
.
Udacikwa na Episode 2
Comments