Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYBWENGE
.
Episode 1.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Igitondo kiramutse neza mu bice bitandukanye, abantu ni urujya nuruza bajya gushaka ubuzima. Mu inyubako imwe muzikomeye cyane mu mujyi ikorerwamo na Company imwe muzikomeye naho haramutse neza igitondo ni cyiza.
Abakozi batandukanye baranyuramo berekeza mu kazi kabo. Muri office imwe ziri muri iyo company, Umugabo w'igikwerere witwa Tole nawe ari mu baramukiye mu kazi neza. Ahagaze mu idirisha areba hanze view y'umujyi mbere yuko ajya mu mwuka wo gutangira akazi.
.
Arimo areba hanze abantu batandukanye batambuka harimo nabaje mu kazi iwabo. Areba hasi hari umukobwa abonye uwo mukobwa yitwa Sonna. Abona yinjira mu nyubako bakoreramo. Areba ibitandukanye.
Hashize akanya ava mu idirisha aza kwicara ku ntebe ye afungura machine. Imbere kumeza hafi ya machine ye hari foto kadire y'umugore we witwa Amilia. Mugihe machine arimo kwaka, afata ifoto aba ayireba.
Machine imaze kwaka, Ifoto aho kongera kuyitereka neza arayubika. Yigira muri machine afungura document z'akazi.
.
Kurundi ruhande wa mukobwa twabonaga yinjira mu kazi witwa Sonna. Akora kuri recption. Nawe abanza kwegeranye utuntu twe neza no gutegura uko agiye gukora akazi ke kuyu munsi. Arangije ava aho aza mu bwiherero aza kwireba uko ameze niba agaragara neza uko abishaka.
.
Amaze kwireba no kongera kwikoraho neza, ava mu bwiherero aza aho babajya bategurira ka breafaste aho mu kazi kubabishaka.
Afata itasi ategura agakawa neza.
.
Twigarukire muri Office ya Tole arimo kureba muri document. Hashize akanya arongera areba kuri ya photo y'umugore we Melinda yarambitse kare yubitse kandi ubundi yabaga ihagaze neza kumeza agaragara.
Arongera arayifata arayubura. Ayifata mu biganza neza arayireba cyane ayitegerezaaaaa. Bisa nkaho ayifite ibitekerezo byinshi ntazi.
Akaboko ke kamwe kaba gafashe kuri tiriwari imwe muzigize ameza akoreraho, arayifungura, maze ashyiramo ya Foto kadire y'umugore we arayibika. Kandi ubusanzwe ni foto yarimaze igihe kitari gito aho kumeza akoreraho igaragara.
.
Amaze kuyibika afunga amaso, yitsa umutima. Uwo mwanya yumva urugi rwa Office ye hari ukomanzeho
Tole arahareba ati" yes Come in.
.
Umuryango urafunguka, Tole amaso kumuryango ntavaho ashaka kureba uje ngo ninde. Ikirenge cy'urukweto rwa gashingamano kibanza imbere agiye kubona abona ni Sonna winjiye afashe agatazi ki kawa n'ibiganza byombi. Sonna amuza imbere ahagarara imbereye ye.
Tole aramwitegereza cyane. Ubwo na Sonna ahagaze imbere ye atuje amanyo yererana agaragara cyane. Ubwo ndavuga ko yamwenyuye cyane.
.
Amaso ya Tole ntamuvaho , arimo kureba umukobwa uhagaze imbere ye, kuva hasi kugera hejuru. Abona ibiganza by'intoki ndende n'inzara ziteye verine y'umweru zirerana, bipfumbatiye itasi yumweru y'ikawa.
Sonna ati" waramutse Tole ?
Tole ati" waramutse neza ?
Sonna ati" narinkuzaniye agakawa.
Tole ati" urakoze cyane.
.
Sonna arunama agakawa agatereka kumeza imbere ya Tole. Gusa ikanze yambaye nimwe iba ifite imishumi hejuru kandi idahishe neza ibitugu. Tole aba arebye mu gatuza ke atabishaka. Ariko kubera ko hagaragara , amaso ntiwayabuza kureba. Umukobwa arongera arunamuka. Gusa isura yo mugatuza ke iguma mu mutwe wa Tole.
Sonna ati" kaze kubaryohera.
Tole ati" uyu ni umunsi wa kane unzanira agakawa hano.
Sonna ati" yego. Ni ukubera ko wowe njya mbona udakunda kuza hariya. Kandi ikawa uba uyikeneye kugira ngo ikongerere imbaraga.
Tole ati" asante sana. Ariko se ntabwo bikigora ?
Sonna ati" oya bibaye bingora sinabikora.
Tole ati" urakoze..akazi urimo kukamenyera?
Sonna ati" namaze kumenyera akazi kameze neza.
.
Tole afata ku ikawa asomaho.
Sonna ati" urumva imeze neza ?
Tole ati" cyane.
Sonna ati" sawa noneho mugire akazi keza.
.
Sonna ava muri office ya bandi aragenda.
.
Twizire ahandi hantu. ni mu kigo kimwe cya secondary. Niho umugore wa Tole..Amilia yigisha. Abana bari mu mashuri.
Gusa hari umwarimu uhagaze inyuma y'ishuri urimo kurira. Yitwa Olivia. Arimo kurira cyane afite agahinda kenda kumena umutima we.
.
Kurundi ruhande, Amila umugore wa Tole yicaye muri sale y'abarimu aho bategurira amasomo nyine arimo gukosora impapuro z'abana. Abandi barimo bagiye kwigisha abandi bari mu byabo . Abagore babiri nabo bigisha aho baca aho iruhande rwa Sale y'abarimu baramubona maze bamuzimuraho ko akora cyane nkimachine. Muzi amagambo y'abagore.
.
Hashize akanya ariko Amilia yumva uriira. Kumbe ni ijwi rya Olivia rimugeraho. Asohoka muri sale y'abarimu aza inyuma kureba abona ni Olvia aza iruhande rwe amufata kurutugu.yoroheje cyane ashaka kumukomeza.
Amilia ati" Olvia wirira. Mbwira niki cyabaye ?
Olivia amubwirana agahinda ati" Umugabo wanjye nongeye kumufata asambana. Ntiyigeze akorwa n'amasoni ahubwo yahisemo kugumana nuwo mugore.
Amilia ati" Ihangane ukomere.
Olvia ati" ntabwo byoroshye. Uriya mugabo sinigeze muhemukira narimwe. Ariko kuki we yambaza bigeze aha.
Amilia ati" Olvia komera. Ishakemo umutima wo gukomera.
Olvia afite agahinda kamurenze ati" Amilia ntabwo wabyumva kubera ko wowe ugira amahirwe yo kuba Umubabo agukunda atameze nk'abandi bagabo.
Amilia akomeza kumuhuriza , abasha kumuturisha Olvia asa nkaho abyitengagije abyibagiwe asubira mu kazi.
.
Bidatinze amasaha y'umugoroba. Amilia yasoje akazi yatashye ari mu rugo. Yicaye muri saro gusa arimo gutegura isomo ryejo.
Umukozi asoza gutegura ameza arangije abwira Amilia ko asoje gutegura ameza. Amila afata telephone areba ku isaha abona saa mbiri n'igice zirageze z'ijoro zirageze. Maze ahamagara Tole umugabo we.
Amila ati" Papa Deri urihe ko udataha?
Tole ahagaze hanze y'imodoka ye aramubwira ati" Mama deri ndagera aho ntinze gato. Hari inshuti yanjye igize akabazo impamagaye ngiye kureba. Gusa ndahita ntaha.
Amilia ati" inde ?
Tole ati" Tom
Amilia ati" sawa.
.
Tole ava kuri telephone agaruka mu modoka. Kumbe mu modoka arikumwe na Sonna. Kandi Sonna anifutse ikotse rya Tole.
Sonna ati" Ese Tole ntabwo nkugoye?
Tole ati" ntakibazo.
.
Tole yatsa imodoka baragenda.
.
Next episode 2.
Comments