Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 11∆∆
.
Duheruka, Velas abaza Amelia icyamuhinduye.
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Amelia aho kumusubiza akamureba gusa. Velas nawe agatangazwa nuko arimo kubaza Amelia akamureba gusa aho kumusubiza.
Velas amufata ikiganza amureba mu maso.
Velas ati" Amelia mukunzi wanjye ndashaka kukumva uvuga. Niki ntazi? Niki kirimo kujya mbere
Amelia aramureba gusa azunguza umutwe, asa n'uhakana ko ari ntacyo
Velas aramwitegereza cyane mu maso ati" nubwo uhakana ariko sibyo bigaragara mu maso.
.
Amelia ahaguruka imbere ye aragenda. velas asigara aho muri salo yibaza ikirimo guhindura umukunzi we mu byukuri.
Hashize akanya, Amelia agarukana telemunsi y'igikoma asukira Velas aricara.
Velas ati" Amelie njyewe ntabwo igifu cyanjye gishonje. Ahubwo amatwi yanjye arashaka kukumva.
Amelia aramureba ati" Ntabwo nahindutse.
Velas ati" mbaye ntari Umukunzi wawe wanyawe, ndetse ntanagukunda uko bikwiye nibwo icyo gihe naba ntakuzi. Kuburyo pe nabasha gusoma impinduka zawe. So rero ndakuzi bihagije iyo hari icyahindutse ndabibona.
.
Amelia aramureba mu maso. Hashize akanya atangira kwibuka umunsi umwe. Uwo Velas umukunzi we yigeze kuza mu rugo kumureba. Icyo gihe Velas yaraje asaba Amelia ko hari ikirori bajyanamo cy'umushuti we. Amelia ntabwo yagombaga kubihakana yarabyemeye maze aritegura bava mu rugo baragenda.
.
Bageze aho muri icyo kirori aho bari bagiye. Hari urungano rw'abakobwa n'abahungu batandukanye.
Smith niwe nshuti ya Velas yari yagize BIRTH DAY. Hari abasore n'inkumi zitandukanye. Gusa abenshi bari abashya mu maso ya Amelia.
Kandi byari binagoye kuri we. Cyane ko bwari n'bwa mbere agiye mu birori by'abana bo mu bakire.
Gusa yagombaga kuba confident kandi akisanisha n'abandi.
.
Ikirori cyarahiye, bararya baranywa. Ahasigaye barabyina koko. Amelia nawe hari abana b'abakobes yaramaze kuhamenyera. Ariko nanone yari yifashe cyane. Ntabwo yari yakamenyereye cyane.
Hashize akanya Velas yaraje aramufata ngo babyinane. Batangiye kubyina kimwe n'abandi bose.
.
Muri ako kanya hari number yahamagaye velas biba ngombwa ko ava mu rusaku akajya kwitaba. Yarasohotse asiga Amalia aho . Amaze kugenda hashize akanya gato hari umusore waprochinze Amelia ngo babe babyinana. amelia ntabwo yamuhakaniye kuko yumvaga ari ibisanzwe aremera barabyinana.
Gusa Amelia hari imbyino atarazi kubyina. Byatumye hari abakobwa aho batangira kumuseka. Amelia yagize ubwoba muri we n'pfunwe. Maze bituma arangara yikubita hasi. Abantu baramusetse. Abandi bajene baseka uwo musore bavuga bati" ni gute umujene nkawe usobanutse abyinana n'umukobwa nk'uyu w'umujangweri udasobanutse.
Umusore nawe yumvise nawe bibaye igisebo kuri we.
.
Abajene bagenzi be bakomeza kumubwira bati" hano wari wabuze abakobwa basobanutse! Abana beza bafatika. Nawe reba agakobwa wabyinanaga nako.
.
Amelia yarahagurutse. Ubwo niko abandi bakobwa barimo kumuseka bibaza ukuntu yageze aho.
Bamwe bamutuka bavuga bati" Ubundi uri umukobwa uri iki?
Abandi bati' Kaboy wageze gute mu bakobwa bazima.
.
Amelia nawe yabitegereza yareba imiterere yabo, akabona neza neza ko nawe atandukanye nabo koko!
Bakomeza kumunnyuzura bamutuka bati" Irebe nawe nukuri! Ntakibuno, ntamabere , ntaki? Ubuse koko!
.
Ubwo niko nawa musore abajene bagenzi nawe bakomeje kumubwira bati" wajyaga kubyinana na buriya busa wabuze abakobwa wabuze abana! Reba nawe agakobwa kameze kuriya. Uretse kwimajins gusa ko ari Umukobwa ubundi wamenya gute ko ari Umukobwa?
.
Amelia ayo magambo yarayumvise anyura mu matwi ye yombi. Yasohotse aho yiruka aza muri toilet ararira. Icyizere cy'uko ari Umukobwa cyamanutse kijya hasi yumva. Yumva arihebye. Yibaza nicyatumye abaho.
.
Amaze kubyibuka areba Vales mu maso.
Velas ati" uvuye he ko nabonaga wagiye kure ?
Amelia ati" Ese Vela nakubaza?
Velas ati" mbaza .
Amelia ati" koko ubona nd Umukobwa?
Velas araseka ati" Kubera iki umbajije gutyo?
Amelia ati" wowe nsubiza .
Velas ati' Uri we kandi uri umukobwa udasanzwe!
Amelia ati" Kubera ko wibwira ko unkunda .
Velas aratungurwa ! Ati" nibwiraga ko!?
Amelia ati" Ubundi koko urankunda ?
.
Velas atangazwa nicyo kibazo!.
.
Udacikwa na Episode 12
Comments