Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 38∆∆
.
Duheruka, Amelia na Velas batumvikana kubyo Amelia agiye kujya gukora. Velas afata Amelia ariko Amelia aramwiyaka.
.
Author: Chris Nandi Ishimwe.
.
Velas arabibona neza ko Amelia amaramaje. Ariko arumva mu mutima we umukobwa agiye kumutenguha.
Gusa ariko Amelia nawe arumva muri we ashaka gukora icyo umutima we ushaka. Bararebana, buri wese ahagaze ku cyemezo cye.
Velas aramwitegereza cyane amubwira amwinginga ati" Amelia, ndakibwira ukuri ko ibyo ugiye gukora nta mpamvu yabyo
Amelia nawe ati" Velas nyubaha..kandi please nyumva , ubaha umwanzuro wo gukora ibinejeje.
Velas ati" Ese ibikunejeje nibyo ukeneye ? Cyangwa ahubwo ibyo ukeneye nibyo bikwiye.
.
Amelia aramureba gusa.
Velas arakomeza ati" Amelia, ibyo ugiye gukora ni ukubaho ubuzima bw'abandi bantu. Ntabwo ibyo ushaka kujya gukora ari ubuzima bwawe.
Amelia ati" ni ubuzima bwanjye.
Velas azunguza umutwe ahakana ati" oyaaa. Urashaka kujya kwibagisha, bitewe nuko abandi bakubona. Amelia wabayeho wowe.
Amelia ati" Velas, niba uri umukunzi wanjye, sinumva impamvu urimo kurwanya amahitamo yanjye.
.
Velas atera intambwe aramwegera, Amelia nawe agatera intambwe asa n'umuhunga asubira inyuma.
Velas ati" Ntabwo ndimo kurwanya amahitamo yawe. Ariko icyo mvuga hano, urimo gushaka gusenga Amelia, noneho ugahinduka ukaba undi Amelia ushaka kwereka abantu. Iyo ni pressure y'ubuzima.
.
Amelia akamureba gusa.
Velas arakomeza ati" Mukunzi wanjye ko nyuzwe nawe. Waretse kujya kugwa mu mutego?
Amelia azunguza umutwe.
.
Ubwo ba Gentile nabo baraho ariko bari hakurya yabo gato. Barimo kureba kutumvikana kuri hagati Velas na Amelia.
Velas areba Amelia ati" Amelia, nukomeza icyo cyemezo kibi. Njye nawe inzira zacu ubwo ziraba zitandukanye. Siko bimeze ?
.
Amelia aramureba gusa , maze aragenda amutambukaho arigendera. Gusa ariko agenda amagambo Velas amaze kuvuga arwanira imbere mu mutima we.
Amelia araza asanga abandi maze binjira mu modoka ya Cloy. Ba Saranda bahita bamubaza icyo yavuganaga n'umukunzi we.
Amelia ati" Velas ntabwo yumva ibyo ngiye gukora.
Gentile ati" Amelia abasore babeshya inkundo z'imbere mu mutima..ariko siko bimeze. Buri gitsinagabo cyose, urukundo rwacyo kumukobwa rushingira kubice bigaragara inyuma. Uko umukobwa agaragara inyuma nibyo bifata gusa amarangamutima y'igitsinagabo
Julia ati" Gentile aravuga ukuri.
Gentile ati" reka tubikore. Ugende wibagishe . Nugaruka ureve ukuntu azakururwa birenze na Nyashi uzaba ufite.
.
Velas asigaye hamwe yumiwe. Arebye uko akoze kose agerageza guhagarika, Amelia. Ariko biranze.
.
Tuze muri ghetto. Ruby na Sam baracyari mu rugo niho biriwe. Sama ari muri phone arimo kureba imikino ihari.
Amaze kureba ibyo yashakaga kureba. Ahita ajya no kuzindi mbuga. Nawe aba abonye ya website ya The night of Nyash. Amaze kuyibona arayifungura areba ibiriho maze agwa mu kantu! Ruby aje aho ari Sam ahita amwereka ibyo abonye.
Ruby arumirwa ati" mana nyagasani. Kumbe naha bibera.
Sam ati" Iyi Website iranyemeje..ntabwo narinzi ko ibaho. Hano mu Rwanda.
Ruby araseka ati" Sha abakobwa bo mu Rwanda bamaze kugera kurundi rwego.
.
Bakomeza kureba ibiriho bitandukanye. Abakobwa berekana amannyo gusa.
Ruby ati" nukuri ndebera abana bariho.
Sam ati" Ese aba bakobwa bose baba barakuye ye amafaranga yo kujya kwibagisha ?
Ruby ati" Umukobwa ushaka Nyashi akora igishoboka cyose n'ikidashoboka.
.
Sam ati" Ndagaswi. Aba bana kubareba batuma urangiza.
Ruby araseka ati" wa mugani wa Velas. Izi Nyashi zigiye kudusaza wasanga zaraziye kuturangiza.
Sam araseka ati" uriya mureke asigaye yarigize umu philosophy urenze.
.
Ruby yitegereje neza uko website imeze aga yibutse akabari Velas yigeze kujya kubereka nako kitwa ayo mazina.
Amaze kubyibuka areba Ruby ati" man iyi website yaba ifite aho ahuriye na ka kabari Velas yigeze kujya kutwereka ?
.
Tugaruke kuri Velas, aracyahagaze hamwe amelia yamusize imbere ya geti y'igipangu cya Katiana. Niho agihagaze.
Hashize akanya abona Hari Umukobwa usohotse mu gipangu cya Katiana, asa n'ubabaye. Velas aramwitegereza bahuza amaso. Umukobwa ni Solla.
.
Velas aramwegera.
Velas ati" hey
Solla amurebana umubabari ati" hey
Velas ati" bimeze gute ko mbona utameze neza ?
Solla ati" wakwitaye kubyawe ko nawe mbona utameze neza.
Velas ati" ahari wasanga duhuje ikibazo kimwe, dushobora kwisungana tugafashanya.
Solla ati' bireke.
Velas ati" nanjye mvuyemo hano muri iki gipangu uvuyemo.
.
Solla arabyumva arikanga ati" wowe se kandi uvuye gukoramo iki?
Velas ati" Umukunzi wanjye.
Solla atunguwe ati' Utambwira ko....
Velas ati" yego niko bimeze.
Solla ati" Nanjye hari bashuti banjye. Bagiye kujya muri ibyo.
.
Bidatinze, ba Gentile, Julia , Amelia, Saranda. Cloy yagiye gufata buri umwe umwe, Bafashe urugendo. Bagiye mu gace Katiana avuga ko azabafashirizamo.
.
Ese ni hehe.
.
Udacikwa na Episode 38
Comments