Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mu gace gaheruka twasize bari gushaka icyo bakorera Carmen nyuma yo gusanga yaragiranye ibiganiro na Celia nubwo bataramenya ibyo ari byo
*John:* None se Veronica ugiye gukora iki ubu?
*Veronica:* Jyewe mu buzima sinjya nkunda umuntu unkinisha cyangwa wivanga mu nzira yanjye. Iyi nzu tuyitwike
*Carmen:* Ngo iki? Veronica ushaka kuntwikira inzu koko?
*Veronica:* Ntiwambwiye se ngo ntacyo ufite wahomba
*Carmen:* Oya Veronica ibyo bintu wibikora rwose
*Veronica:* Ushaka dutege se? Cyangwa ahari wagize ngo ndatwika inzu gusa wowe usigare? Nawe urahiramo kuko sinshaka umugambanyi muri gahunda zanjye
*Carmen:* Ariko Vero…
*Veronica:* Ceceka se vuba. John, icyo gukora urakizi mugire vuba tuve hano ahubwo
John yahise yohereza abasore be baragenda bazana lisansi banyanyagiza hose mu nzu no ku nkuta, barasohoka nsigara mu nzu jyewe na John twenyine.
*Veronica:* Ariko John ndumva nungutse agatekerezo
*John:* Akahe gatekerezo se kandi?
*Veronica:* Ubundi uwatwika inzu gusa ariko Carmen ntitumutwikiremo? Gusa tukamushimuta ku buryo abantu bagirango na we yahiriyemo ariko twe tuzi aho ari.
*John:* Agatekerezo kawe ni keza rwose. Ariko se ikibazo. Kuba ari muzima birakumarira iki? Urabona uyu hari icyo yatwungura?
*Veronica:* Umva, uyu mukecuru azi neza Celia kuturusha. Rero hari amakuru menshi twamukuramo
*Carmen:* Ese muri kongorerana mu biki? Mumbwire amaherezo yanjye niyo nshaka kumva
*John:* Yewe ndumva ushobora kuba utagiye gupfa aka kanya mubyeyi
*Carmen:* Gute se kandi?
*Veronica:* Niba udashaka gushya ngo umere nk’inkoko bakuye ku cyokezo, ubwo nyine itegure mu kanya birarangira
*Carmen:* Oya sinshaka gupfa ariko se mugiye kunkoresha iki?
*Veronica:* Noneho se utangiye kugira ubwoba? Icyo tugukoresha urakibona wowe tegereza.
Nahise ntegeka abasore ba John bashyira Carmen mu modoka bamujyana ahantu mu bwihisho, nsigara aho na John twenyine, ntegereje ko John afata umwanzuro agashumika inzu. Yahise akongeza itabi atangira gutumura
*Veronica:* Ubwo aho wumvira ko bigeze ngo inzu tuyitwike, urabisoza.
*John:* Ariko muri iyi nzu harimo injangwe eshatu urabizi. Turazikorera iki zo?
*Veronica:* Sha nkunda injangwe shaka uko uzirukana zivemo nibiba ngombwa uzizane tuzitware
*John:* Oya ndazirukana zisohoke mu nzu kuzitwara byadukoraho burya ikintu umuntu yoroye imyaka baba baziranye cyane wasanga hari n’abazizi bakazadukeka.
*Veronica:* Ngaho bikore vuba ndagutegerereza mu modoka hanze.
Nahise nsohoka njya mu modoka ntegereza kubona inzu igurumana
Yarabanje asohora za njangwe zose zimaze gusohoka akongeza irindi tabi arinywera ku rubaraza arangije arijugunya mu nzu ihita itangira kugurumana ubwo, maze ansanga mu modoka turagenda.
John ni bwo bwa mbere nabonye agirira impuhwe ikiremwa. Umuntu ucuruza ibiyobyabwenge, ugirira nabi buri wese umugambaniye ntabwo niyumvishaga ko yagirira neza injangwe rwose. Naratashye, nuko maze kurya ndi kumwe na John ndamuherekeza mugeza iwe nuko ndagaruka.
Yari isaha y’amakuru ubwo mpita ncana televiziyo ngifungura mpita ngwa neza kuri iyi nkuru:
“ _Uyu munsi mu masaha ya ku manywa inkongi y’umuriro tutaramenya icyayiteye yibasiye inzu iri ku muhanda wa 13 bizwi ko yabagamo umukecuru Carmen. Abashinzwe kuzimya umuriro bagerageje ariko abahageze batinze nta na kimwe babashije kurokora. Hakaba hasanzwemo umurambo umwe ntibiramenyekana neza niba ari uwa nyirurugo, abaganga bagiye kuwusuzuma_ ”
*_Ko duheruka se bajyana Carmen uyu murambo ni uwa nde? Ubu se birarangira bite? Agace ka 10 ntuzagacikwe_*
Comments