logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 37

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
   ∆∆ Episode 37∆∆
.
Twaherutse, ba Amelia babona Cloy aje mu modoka y'igikoko irenze cyane.
.
Author: Chris nandi Ishimwe.
.
Ba Amelia babonye urwego Cloy ahise ageraho barumirwa! Cloy nawe abemeza ko ari ibyiza byo kuba yarahindutse Umukobwa mwiza akomeje kugenda abona. Bahita baza mu nzu baricara. Katiana ahagarara hagati muri bo
Katiana ati' none bimeze bite?
Julia ati" twese tumaze kwitegura.
.
Katiana abanyuzamo amaso bose ati" ntawe ucyumva agifite gushidikanya imbere muri we ?
Saranda ati" ntawe.
Katiana ati" muri sure mwese!
Saranda areba abandi ati" ese hari utari sure ra!
Katiana ati" Reka twongere tubahe akandi kanya gato ko gutekereza neza.
.
Katiana afata Cloy baba bagiye. Abandi basigara aho muri salo.
Gentile ati" umva hari utabishaka muri twe ?
Julia ati" twese turi abakobwa bazi icyo bashaka. Cyakora habaye hari uhari wumva ibyo agiye gukora atariyemeranya n'umutima we yaga atuvuyemo ntakomeze kudukereza.
Saranda ati" Ntekereza ko ari ntawe.
.
Julia abona Amelia ameze nkuri kure. Aramuhamagara . Amelia asa n'uwikanze.
Saranda ati" ese n'ubundi wongeye kugira gushidikanya?
Amelia agiye kumusubiza yumva abuze asa n'ubuze icyo avuga. Abona n'abandi bagise bamureba.
Julia ati" Amalie niba bitakurimo wabiretse?
Amelia ati" njyewe ndabishaka. Ariko Cher wanjye yambwiye ko atari ngombwa ko nabikora. Aho rero niho nibaza ngo niba umukunzi wanjye anyuzwe nuko ndi, njye ndimo gushaka ibiki? Kuki ntakomeza nkanyurwa nuko meze.
.
Baramuseka.
Gentile ati" Amelia, amahitamo ni ayawe. Ariko njye ntabwo nabura kukubwira ko, ukubwira gutyo ari umusore.
Julia ati" Harya njye Ruby ntabwo yankunda. Ariko kuva Coy yagaruka niwe asigaye areba gusa.
Amelia ati" velas atandukanye na Ruby
.
Baraseka.
Saranda ati" Umva Ameli, ntugapfe kwizera amagambo y'umusore gutyo gusa. Kubera ko ashobora kuba akubwira gutyo kugira ngo wizere ko agukunda. Ariko mu byukuru ukaba wasanga afite abandi bakobwa ba manyashi akunda kuruhande. 
Gentile ati" Ese wibwira ko uko umeze ari wowe mwiza imbere ya Velas. Avuga gutyo kugira ngo wizere urukundo rwe. 
Julia ati" Amelia, wiba akamara. Bafata amahirwe yawe utekereze neza.
.
Amelia yumva rwose point zose bamuha nizo zirumvikana.
.
Tuze muri ghetto  ya ba Sam. 
Ruby yicaye mu ntebe afite telephone arimo kurwana ni guhamagara Cloy.  Sam na velas nabo buri wese ahugiye mu bindi.
Ruby amaze guhamagara Cloy inshuro  4 atamufata. Sam aza iruhande rwe aricara amufata kurutugu.
Sm ati" Uwo mukobwa wamuretse.
Ruby, yumva ababajwe nuko Cloy akomeje kumufata amusuzugura.
Ruby avugana umunabi ati' Uriya mukobwa kuva yagira nyashi. Asigaye yiyumva sana.
Sam ati" ariko wamureka.
.
Ruby arongera aragerageza arahamagara, kubwo amahirwe noneho yumva aramufashe. Velas arimo gutegura ibyo bagiye guteka.
Ruby avugana na Cloy ati" Cloy nonese bimez gute? Wakwihanganye ukanshakira akanya.
Cloy ati" Ruby ntabwo nzi ikintu ushaka kumbwira mu byukuri. Ariko pe ba wihanganye nimbona umwanya naguha nzakubwira.
.
Ruby akumva uko ni ugukomeza kumuheza hasi.  Velas aba aje muri salo. Afite inyanya arimo gukata. Yicara aho. Ruby aracyari kuri telephone.
Ruby ati" Sawa ariko nawe ushake ako kanya vuba
Cloy ati" Ndagerageza.
Ruby ati" sawa urakoze.
.
Inyuma muri telephone, Velas yumva amajwi ya ba Amelia, agwa mu kantu!
Velas ati" Cloy, amelia murikumwe?
Cloy ati" Yego uramushaka se ?
Velas abanza gusa n'utekereza ati" Oya. Ahubwo murihe murimo gukora iki?
Cloy araseka ati" ese uba ushaka kumenya imishinga y'abakobwa.
Ruby areba Velas ati" umva niba ushaka kuvugana nawe genda ukoreshe telephone yawe umuhamgare.
.
Ruby akupa telephone. Velas ahita ahaguruka vuba na bwangu atarwiyambitse , aragenda. Sam na Ruby bibaza ikimubayeho.
Velas yambara akapantalo vuva n'agashati , afata igare rye maze agenda yihuta.
.
Kurundi ruhande Solla ageze mu rugo kwa Melisa, yaragiye kumusura asanga harafunze. Afata telephone ahamagara Melisa. Telephone ye iba Compose. Ahamagara Ella. Ella we aramufata.
Ella ati" Solla bimeze bite?
Solla ati" ni sawa. Melisa ko atarimo gufata telephone?
Ella ati" turikumwe. 
Solla ati" hehe?
Ella ati" namujyanye nagiye kumuhuza. Nugomba kumufasha. Nyashi ze zikamera neza.
.
Solla ahita amenya uwo bagiye kureba.
.
Tugaruke kwa Katiana. Aracyarikumwe n'abakobwa.
Katiana ati" Ubwo rero tuzagenda eio.
Amelia ati" Nonese nihe tuzabikorera?
Katiana ati" uzahamenya. Kandi bizagenda neza. Muzagaruka muri abantu bashya.
Gentile ati" Katiana ntabwo nzi uko twagushimira.
Katiana araseka ati" Noo ntakibazo. Ubu noneho ubwo tumaze gupanga mwataha.
.
Basohoka mu nzu. Bakigera hanze, bakubitana na Ella arikumwe na Melisa baje kureba Katiana. 
Ella ati" Muraho?
Katiana ati" Muraho neza.
Ella ati" katiana , ni njyewe Ella mwavuganaga. 
Katiana ati" ok ntakibazo. 
.
Ako kanya Velas nawe aba ageze aho yinjira mu gipangu. Araza arabasuhuza.
Velas areba Katiana ati" Katiana umbabarire ntabwo nje guteza akavuyo iwawe. Ariko mkeneye kuvugana n'umukunzi wanjye.
Katiana ati" ntakibazo rwose. Nimushaka umbwire mbahe aho muganirira.
.
Velas afata Amelia akaboko maze areba Katiana ati" Oya singombwa ko uduha aho tuganirira. 
.
Velas atwara Amelia amusohora mu gipangu amuzana hanze.
Velas ati" nzi ibyo ugiye gukora.
Amelia ati" namaze gufata icyemezo.
Velas ati" Uwo siwe Amelia nshaka chr!  Ese nirihe shema uzakura mu bwiz butari karemano?
Amelia ati" umva wimvangira. Hano nkeneye gukora ikinejeje umutima wanjye. 
Velas aramufata, Amelia aramwiyaka.
.
Udacikwa na Episode 38

Comments