logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 35
.
Twaherutse , Rome na Crea barebana kandi bose buzuye akamwenyu kumaso.
.
Story  By chris nandi Ishimwe.
.
Rome ari mu gikoni ashuhije amazi. Crea we ari mu cyumba araryamye. Rome arangije gushyushya amazi ayashyira mu kabido arangije ava mu rugo. Ajya mu rugo rw'abaturanyi. Hashize akanya agaruka arikumwe n'umuturanyi witwa Cecile. Baza mu nzu mu cyumba cya Sophie kureba Crea.
Rome ati" Nyakubahwa Crea, uyu yitw Cecile ni umudamu w'umuturanyi.
Cecile nawe aramusuhuza .
Rome ati" Maze gushyushya amazi, niwe ugiye kugufasha koga.
Crea aratangara ati'" ahari narikugerageza kwifasha Rome.
Rome ati" ntabwo biragera aho bikunda ko wifasha. Ahubwo namaze gutegura amazi 
Cecile areba Rome ati" Genda ahubwo.
Rome areba Crea ati" Crea biraza kugenda neza. Reke njyewe njye guhaha.
.
Rome aragenda.
Cecile areba Crea ati" President , mwemerere ibiganza byanjye bibakoreho bibafashe.
Crea ati" Kuva Rome akwizera nanjye namaze kukwizera. Kandi murakoze cyane.
.
Ubwo Cecile amukuramo imyenda aramujyana ajya kumufasha koga. Rome nawe ava guhaha arateka ategura iby'umugoroba.
Ashimira Cecile wemeye kuza kumufasha. Cecile maze arataha. Rome ategura ameza , maze azana Crea kumeza ngo barye 
Afata isahani aramwarurira atereka imbere ye. Rome ati" karibu tangire urye.
Crea ati" Urakoze.
Rome aramwenyura ati" Namwe murakoze.
.
Crea yatangiye kwirisha, akabaraga katangiye kuza. Aratamira.
Rome amureba ati" urumva bimeze gute ?
Crea ati" Bimeze neza.
Rome ati" nejejwe nuko uri buryoherwe.
Crea araseka ati" naryohewe ntaranatangira kurya.
Rome araseka ati" ubwo ntushizemo agakabyo?
Crea araseka ati" Oya. Rome ?
Rome aritaba aramureba. Crea aho kuvuga icyo amuhamagariye aramureba gusa
Rome ati" Uraccetse kandi nakwitabye
Crea ati" wanyuze Umutima wanjye. Ni ubwa mbere nabonye umuntu ufite umutima uhebuje.
.
Tuze mu rugo kwa President arikumwe na Lessy mu gitanda. lessy aryamye mu gituza cye.
Lessy ati" Cher ko utarimo kuvuga kubukwe bwacu ?
Paru ati"   ese urumva ubukwe bwaba mbere yo gushyingura umugore wanjye ?
Lessy ati" Nanjye simvuga ko bwaba mbere. Ariko nyine tube dutegura. Cya se njyewe ntegure burikimwe cyose nzakwereke uko bimeze?
President ati" Urarushywa niki se ko mfite abakozi batandukanye bagiye bashinzwe burikimwe ?
Lessy ati" Oya cher njyewe hari ubukwe numva mfite mu mitwe wanjye. Reka mbigire ibyanjye mbyitegurire.
Paru ati" uko ubishaka.
Lessy araseka ati" urakoze. Ariko ntiwongere kuvuga ko Crea ari umugore wawe. Ibyo byararangiye .
Paru araseka ati" Sawa.
.
Twiyizire mu cyaro igihe gikomeje kwisunika. Rome arimo kujyana Crea amutembereza gake gake kugira ngo agende anarushaho gukomera. Arimo kugenda amwereka imisozi itandukanye yo mu gace ki wabo.
Crea arimo kureba imisozi n'ibishanga byo muri icyo giturage. Bagera ahantu kumusozi muremure cyabe kandi mwiza witegeye ahantu hose. Ahantu amaso abasha kureba akanyurw. Hari na kayaga gahuha kamuhumbezi meza.
.
Rome ati" President urimo kwitegereza neza igihugu cyaw ?
Crea azenga amarira kubera ibyishimo ati"  Sinatekerezaga ko nzongera kugira amahirwe nkaya. Ariko kubera wowe byarabaye.
Rome ati" Imana niyo yarafite ubuzima bwawe apana Umugabo wawe.
Crea amuryama kurutugu ati" Warakoze kumvira ijwi ry'Imana.
Rome ati" ahubwo Imana ishimwe ko yabashije kunyemeza ko ari ijwi ryayo nkabasha kuryumva.
.
Baraseka maze barebana mu maso.
Crea ati" Wa musore we ndagukunda.
Rome araseka ati" nawe wamukobwa we ndagukunda.
Crea ati" Ntabwo ndi Umukobwa.
Rome ati" uwo waba uri wese. 
Crea ati" ese ibyo uvuga urabizi?
Rome ati" yego nyine ndabizi ko nkukunda.
Crea areba kuruhande avuga ati" ikiza nuko uburyo urimo kuvuga ko unkundamo butandukanye nibyo natekerezaga....
.
Rome ahita amufata kumatama aramusoma. Iki bizoux kumunwa vuba vuba.
.
Udacikwa na Episode 36

Comments