logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Roxy abwira Varu ko adakeneye kubona atakaza Taye ye.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Roxy arikumwe  na Abbas hari hotel ikomeye bavuyemo. Baza hanze muri  Parking, Abbas afungurira Roxy umuryango w’imodoka agiye kwinjira Abbas aramufata.
Abba sati” Buretse ariko.
Roxy ati” Usigaye ukabya kumfata.
Abbas aramurekura ati” Wihangane. Sinzi uko biba bije.
Roxy ati” none hariikindi cyo kuvugaho?/
Abba s ati” Gikomeye ahubwo.. Ibijyanye no gufungura shop fashion yawe ubigejeje he.
Roxyati” Ntabwo ndabiganiraho n’Umugabo.
Abbas araseka ati”Ibaze nukuri. Nonese utegereje iki?/
Roxy ati” Ntekereza ko igihe cyiza KITARAGERA.
Abbas aramuseka ati” Ariko abagore mujyana ibintu gake. Ubwo wumvishe neza agaciro ki bintu cyangwa wasuzguye inama  yanjye.
.
Roxy ati” Ijambo umugore ntabwo ndikunze.
Abass ati” Sorry rimwe na rimwe ndacikwa.
Roxy ati” Gusa ndaza kubikora ndavugana nawe.
Abba sati” Byaba byiza ubikoze nonaha kuko nicyo gihe kiba gihari.
Roxy ati” Sawa.
.
Abbas aramureka Roxy yinjira imodoka noneho aragenda.
.
Mu masaha y’umugoroba mu rugo kwa Varu yicaye muri Saro. Juliana amuzanira  agakwa  afata akaneza ataerekaho.
Varu ati”Urakoze mukobwa wanjye.
Julianaaraseka ati” Ngo noneho mbaye MuKOBWA WAWE.
Varu ati”Urabyanze se!
Juliana ati”Ninde wakwanga gufata umukati w’Umugisha ahawe.
Varu ati” Ariko ngo ugira amagambo akomeye y’ubwenge.\
Juliana aba nkutangaye ati” Ngo ninde wabivuze ra!
Varu ati” Njye nae twagiye tuvugana cyane. Nako tunavugana cyane kuruta iguihe mara mvugana  N’Umugore wanjye.  Inama zawe wagiye umpa ubufasha bwawe n’amagambo yawe byose nagiye numva harimo ubwenge.
Juliana araseka.
Varu ati” Kubera iki??
Juliana ati” Ndumva nanjye hari akantu kazima mfite.
.
Roxy aratashye ageze mu rugo abona Juliana ahagaze imbere y’Umugabo we barimokuvugana. Baramubo nabo.
JuLIANA ATI” Karibu Mabuja.
Roxy aza avuga ati” Wowe se  ni gute umpa ikaze mu rugo rwanjye.
Juliana ati”Oya sicyo mba nsobanuye.
Roxy aha Varu aka bizu maze aricara areba Juliana ati” Nanjye nzanira agakwa.
Juliana ava aho ajya kukamuzanira arakamuhereza maze aragenda.
Varu ati” Uyu mukobwa ari mu bakobwa bacye b’imfura.
Roxy ati”Hanyuma njye.
Varu araseka ati”Wowe se nawe ushaka ikigereranyo.
Roxy araseka ati” Oya. Da!.
.
Roxy agarutse mu gikoni abona Faruma musaza we arimo kumuhamagara.
Juliana ati” Gsaza kanjye kanjye bimeze gute??
Faruma ati”Ni sawa. Vedasite yavuze ko agiye kungurira igare.
Juliana ararakara ati” Wapi  utarifata.
Faruma ati” Ariko Juli Veda yarahindutse nukuri. 
Juliana ati” Wimbwira ayo mazina ye ntamatwi yo kumva mfite, icyo nkubwiye gusa wigira ikintu cye nakimwe ufata.
Faruma ati”None wowe kugutegereza ngo uzabone  amafaranga kombona bizafata imyaka.
Juliana ati” Nymva neza faruma. Veda ntabwo agiye kuguha igare kubera aribyo ashaka gusa, ahubwo arashaka kukugira ikiraro.
Farumaati” Ikiraro gute  kigana he?? Ubundi se yangira ikiraro    arabona ndi ibyuma cyangwa ibiti byakubaka icyo kiraro.
Juliana ati”Umva nta sano rigomba kuba hagati yawe nuriya mujyinga nizere ko unyumvise neza,
.
Roxy na Varu baracyicaye muri  saro.
Roxy ati” Honey hari iintu cya danger nshaka ko tuganira.
Varu ati” Kijyanye n’Umuryango.
Roxy ati” Oya kijyanye na Business.
Varu ati” Bisiness z’ibiki ariko. Kuki dukwiye kuganira kuri business mugihe umuryango wacu utubatse. Udahari.
.
Roxy ati” Uravuga ko ntamuryango uhari??
Varu ati” Urihe mugihe tutawubaka.
Roxy arumirwa ati” Ariko kuki abantu mwumva ko umuryango ari abana?? Ubu ingo zitabyaye ntiziriho?? Nonese kubana ku mugore n’Umugabo ni abana?/
Varu ati” Oya abana sicyo gisobanuro kiba hagati y’Umugabo n’umgore. Ariko nanone aban ni zimwe mu mbuto za mbere nziza zikomoka ku muryango.. ni imbuto z’umugisha. 
Roxy araseka ati”None abatabyara.?? Ntabwo babaho ngo bishime.
Varu ati’ Ntabwo namenya ikiba kiri mu mitima ya buri wese wabuze urubyaro. Ario ntekereza ko ari ibyago nawe aba atishimye nubwo abyakira. None ndibaza njye nawe tubuze iki kuburyo tudashobora gusoroma izo mbuto z’umugisha zakomoka mu kubana kwacu.
Roxy ati” Ariko uba wumvaushaka abana cyane??
Varu ati” Ubaye wumva neza agaciro kibi bintu ntabwo wakabaye umbaza gutyo. Nkeneye impamvu zo gukora  kwanjye. Ariko ngo wowe urimo gucungana na taye yawe. Cher umubiri uko wawitaho kose n’ubundi birangira uboze. Ariko abagokomotseho bahora iruhande rwawe bagushagaye. Ese byibura niba warigeze  uganiraho na mama wawe cyangwa Auntie wawe ntabwo bigeze bakubwira ishema ryo kwitwa umubyeyi. !
.
Roxy aramureba  gusa.
Varu ati”  Ni byiza kubaho ufite abo ubereyeho, gukora ufite abo akorera uvunikira, kurwana ufite abo urwanira.
Roxy arimo kumureba gusa uko avuga.
Varu ati’ Rero ibyo ushaka ko tuganireho bitari icyarushaho kubaka umuryango wacu ndumva iyo nama ntaribuyibarizwemo.
Next episode 26

Comments