Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IRUNGU MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 13
.
Duheruka Melinda avuga ko yumva muriwe umutima utamucira urubanza n'ubwo yaciye umugabo we inyuma.
..
Story by chris Nandi ishimwe
.
Ni mu masaha ya mu gitondo, Jobbe na Melanda bari mu modoka,. Barimo kwerekeza mu kazi. Bidatinze baba bagezeyo. Melinda aparika imodoka baratuza ntibahita basoka..
Melinda areba Jobbe ati" Jobbe ndacyagushimira warakoze mu gihe tumaranye.
Jobbe ati" nawe warakoze..
Melinda ati" ese ntamafaranga unsaba ?
Jobbe ati" y'iki?
Melinda ati" y'igihe tumaranye nyinye nka serivice wampaye?
Jobbe ati" oyaaaa pe! Hagati yanjye nawe ibyabaye ntabwo service yishyurirwa.
Melinda araseka ati" nagukinishaga. Gusa waranejeje.
Jobbe ati" nanjye narishimye. Ubwo ibyabaye tugiye kubishyingura kure twigire nkaho Nyakigezi kiba.
Melinda ati" Yego. Gusa sinzi ko njye nzapfa kubyibagirwa.
Jobbe araseka ati" ugomba kubyubagirwa. Uyu munsi umugaba wawe araza.
Melinda ati" ndabizi ko aza kuza. Gusa sinzi ikizaakuririkiraho nyuma yaho.
.
Jobbe aramureba na Melinda aramureba.
Melinda ati" numvaga kiriya gihe kitarangira.
Jobbe ati" n'ibyo. Ariko nyine icyayangiye cyose kitarangira.
Melinda ati" ahari nk'uko wabivuze reka tubyirengangize tujye mu kazi ubizima bukomeze.
Jobbe ati" yego.
Melinda ati" ngaho jya mu Kazi, nanjye ngiye kureba ko umuntu nasabye ku ntegurira ibirori byo kwakira umugabo wanjye yabikoze.
Jobbe ati" birabera he ?
Melinda ati" hano.
jobbe ati" Noneho turazinywa ?
Melinda ati" cyane.
.
Jobbe ava mu madoka ajya mu kazi ke. Aje yambaye imyenda mishya kandi igezweho. Paty aramubona aratungurwa!
Paty ati" man ni wowe cyangwa n'undi ?
Jobbe ati" ninjye..
Paty ati" man iki cyangwe uriho wakuye he amafaranga ?
Jobbe ati" ntabwo nkora se ?
Paty ati" man wimbeshya ko utarahembwa wakuye he amafaranga wagura style ihenze gutya?
Jobbe ati" man hari agatsinda mbamo twafashe udufaranga.
Paty ati" eeeh ok. Wafashe uhita wigirira imyenda.?
Jobbe ati" none! Sinshakaga kuzajya nza hano mu kazi nsa nk'umujangweri.
Paty araseka ati" cyakora ntabwo ubaho.
.
Kary na Shella bari mu kazi baganira.
Shella ati" kandi wasanga n'uyu munsi mabuja ataje gukora ?
Kary ati" araza.
Sheilla ati" hari igihe ataza da! Melinda se ajya akina??
Kary ati" uyu munsi umugaba we araza. Gute ataza se ngo amwakire
.
Bakimuvuga aba arinjiye baramureba arabareba.
Kary ati" Melinda wihangane kuba usanze turimo kukuvugaho ariko nta kibi twakuvugagaho.
Melinda arabareba ati" oya ntakibazo.
.
Arabegera arabasuhuza neza yishimye.
Melinda ati" nizera ko mu meze neza.?
Kary ati" cyane. Wowe ?
Melinda ati" nanjye meze neza. Nafashe igihe cyo kuruhuka neza none ndumva ari sawa muri njye .
Sheilla araseka ati" biragaragara pe! Noneho uje utandukanye nuko wazaga umeze.
Kary ati" pe muri iyi minsi itambutse waduteraga ubwoba .
Melinda ati" mwihangane buriya niyo mood narindimo.
Kary ati" cyakora kuba twongeye kukubona useka biratunejeje.
Melinda ati" sawa ngaho mukomeze akazi.
Kary ati" yago. N'ababanya Dubai namaze kubasubiza
Melinda atu" wakoze neza.
.
Melinda arakomeza ajya muri biro ye.
Kary na Shella basigara barebana.
Sheilla ati" wabibonye bimwe nababwiraga ejo. Yahindutse nanone .
Kary ati" biratangaje ibi bintu !
Shella ati" njyewe yaracanze. Gusa ariko nanone ndumva wagira ngo harimo ihurizo..
Kary ati" gute ?
Shella ati" nonese twavuga ko umunaniro ari wo wamuteraga umunabi yaramaranye iminsi ?
Kary ati" ahari birashoboka.
Shella ati" oya byanze bikunze hari ikindi. Hari icyamuteraga umunabi. Hari n'icyawumumazemo.
Kary ati" umva ibyo tubireke ikingenzi nuko yishimye agarutse ameze neza
Shella ati" Nyamara Bora yambwiye ko we n'umugabo we bamaze iminsi batavugana neza. .
Kary ati" oya da!.
Shella ati" urabihakana ute ?
Kary ati" lex n'umwana mwiza ntabwo ashobora kugirana ikibazo na Melinda.
Sheilla ati" simbmvuze ko cyaba cyayewe na lex ariko uko biri kose cyari gihari kandi ntaho cyagiye.
Kary ati" Sheilla ibyo tubireke n'ubuzima bwa bandi.
.
Melinda aza muri biro ye aricara. Uwo mwanya akicara. Paru aba araje.
Paru ati" Melinda melinda ! Umeze ute wari wagiye he ?
Melinda ati" nari nafashe akaruhuko numvaga ntameze neza.
Paru ati" ok. Ndabona ugarutse uri urwembe umeze neza.
Melinda araseka ati" cyane.
.
Paru ati" wawooo warushijeho rero kigaragara neza.
Melinda ati" urakoze.
Paru ati" rwose gusa neza birakubereye.
Melinda ati" urakoze.
Paru ati" uyu munsi ngo lex aragaruka.
Melinda ati" yego mukanya saa kumi araba ageze hano.
Paru aramwegera ati" ese wazampa akanya tuvugana?
Melinda ati" tukavugana iki?
Paru ati" ntabwo twabura ikintu tuvugana. Wenda twafata akanya nkagusohokana tugasangiramo akantu nk'abantu bakorana.
Melinda aramureeeeeba, haba haje umugore witwa Coletta ikiganiro cyabo gihita kirangirira aho.
Melinda ati" Coletta nizere ko uje kumbwira ko ibintu byose wamaze kubitegura neza?
Coletta ati" yego. Mu kanya abakozi baraba bamaze gutanganya byose.
Melinda ati" none indabo nza guha umugabo wanjye?
Coletta ati" ngizi ndazizanye.
Melinda ati" zimpereze.
Coletta akora mu isakoshi arazimuhereza. Melinda arazifata arazireba.
.
Colette ati" urabona ari sawa nagukoreye neza ?
Melinda ati" ntakibazo.
Coletta ati" sha cyakora ukunda umugabo wawe. Nako nabonye mwese mukundana. Muri Couple ya mbere mwisi nabonye yahiriwe.
Melinda ati" niko ubibona se?
Colette ati" yego pe!
Melinda ati" ubwo nyine niko amaso akwereka. Kandi amaso ashobora kugushuka.
Coletta ati" oya sha ntawe utabibona pe! Meli warahiriwe ujye ushima Imana.
Melinda aramureba aramwenyura.
.
Colette arahaguruka ati" reka ndebe aho abakozi bagejeje..
Melinda ati " nizere ko n'abatetsi bageze kure?
Colette ati" wowe ntugire ikibazo.
.
Tuze muri buri kwa Kary na Shella.
Kary ati" umva hano hari imodoka zigiye gutangwa bwira Jobbe azitegure.
Sheilla ati" buriya se yaje?
Kary ati" ahubwo genda umubwire aze hano. Kandi niba ataje kazi yake ndahita mutangira raporo nibamwirukana ntszigere andenganya.
.
Shella aza hanze mu gisale bashyiramo imodoka zo gucuruza aramubona atungurwa no kubona asa neza birenze. Areba fresheri afite arumirwa!.
Shella ati" Jobbe ni wowe cyangwa n'undi mugabo muntu?
Jobbe ati" ninjye.
Shella ati" sinabyizera. Mbega umuntu ucyeye.
Jobbe ati" nta muntu utacya sha!
Sheilla ati" amafaranga wayakuye he ?
Jobbe ati " buriya se ibyo koko n'ingombwa ko ubimenya?
Shella ati" aha Kary arimo kugushaka.
.
Barazana muri biro
Kary aramureba ati" Jobbe ko wahindutse ra!.
Jobbe ati" yego.
Kary ati" ejo wari wagiye he ko utaje mu kazi.?
Jobbe ati" hari akantu narinagiye gukemura..
Kary ati" gukemura he ?
Jobbe ati" ese n'ingombwa kukabwira ibyo ntabwo bihagije ?
Kary ati " urambwira cyangwa nkore raporo y'uko ejo utakoze wirukanwe. Uzi ukuntu kuba utaraje mu kazi ejo byantesheje umutwe mbura umuntu ntuma.
.
Jobbe araceceka.
Kary ati" uravuga cyangwa nkutange.
Jobbe ati" Mabuja rwose kary ihangane utware ibyo nkubwiye hari akabazo narimfite nagombaga kwitaho.
Kary ati" ubwo urumva ibyo umbwira bihagije kuburyo byatuma ntagukorera raporo yo kwirukanwa?
.
Uwo mwanya barimo kumutonganya, melinda acaho arababona. Areka ibyo yaragiyemo abanza kuza aho.
Melinda ati" hano hari ikibazo ki?
Kary ati" hari ibyo ndimo kubaza Jobbe .
Melinda ati" yakoze iki?
Kary ati" Mabuja igendere ntakibazo.
Melinda ati" oya mwimbeshya. Numvise usa nkaho utonganya Jobbe yakoze iki?
.
Kary ati" hari akazi atari yatunganyije neza niko namutonganyirizaga
Melinda ati" oya singombwa ko igihe hari ibyo atakoze neza mu mutonganya. Aracyari mushya mu kazi. Ibyo atakoze neza mujye mwihangana mwe mubikosore.
Kary ati" ariko ntabwo akwiye kujenjeka mu kazi.
Melinda ati" umva kary! Igihe hari ibyo atakoze neza mujye mwihangana mwe mubikosore. Hanyuma munamwerekere neza uko yakabikoze.
Kary ati" yego ntakibazo.
melinda ati" sawa.
.
Melinda ahita agenda.
Kary areba Jobbe ati" Jobbe, ushime Imana nkuhishiye ibanga ibyo ntukabyibagirwe. Kandi utazitwaza ko mabuja avuze kuriya ukazajya ukora ibyo wishakiye. Jya gutegura izi modoka z'abakiriya zigiye kugenda.
Jobbe ati" sawa.
.
Jobbe aragenda.
Shella ati" biriya byari ibiki we! N'ubwa mbere mbonye umukozi Melinda aza akavuganira kuriya ?
Kary ati" nanjye biracanze. Ubundi ntabwo melinda yashigikiraga umukozi uri mu mafuti cyangwa waje atazi icyo gukora.
.
Bidatinze, lex yaraje. Asanga abakozi bose na melinda bamutegerereje hanze, melinda afite n'indabo zo kumuha.
Lex atambuka kuri redcapeti bateguye araza agera aho umugore we melinda ahagaze barahoberana. Melinda aramwakira neza amuhereza indabo.
Melinda ati" welcome Honey.
Lex arishima ati" mercie cher !
.
Utazacikwa na Episode 14
Comments