logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Mu gace gaheruka umuriro wari utangiye kwaka kwa Celia na Victor aho ibibazo byari bimaze kuba urusobe bashaka kumenya ukuri hagati y’ibyo DNA yerekanye n’ibiri kuvugwa na Celia




*Ni Julia ukiri kutubwira*




Celia yahise antera ikirahure yari afite ariko ndakwepa


*Celia:* Mwese muceceke se vuba


*Julia:* Ariko ubanza wasaze si gusa mukecu. Umva niba wibeshya ko iterabwoba ryawe ryancecekesha uri kwikora mu jisho utabizi


*Brad:* Jyampayinka rero. Ibi ni ibiki biri kubera hano ariko?


*Victor:* Mwese ukuri ntako muzi. Ni byo koko Fernando si umwana wa Celia ahubwo ni umwana w’umwe mu bakozi bankoreraga mu rugo witwaga Carmen.


Celia n’uburakari bwinshi yahise asigira Victor atangira guhondagura ari na ko amushinja byinshi amwita umugome, umugambanyi, umuhehesi w’umusambanyi, injajwa itagira ibanga n’ibindi byinshi. Victor yariturije ntiyamurwanya, ubanza koko yarumvaga ko ari mu makosa. Fernando na Brad bari bari kurebera ibiba, Brandy ni we wagiye gukiza.


*Victor:* Celia birahagije, ni byiza ko byibuze uyu mwana amenya ukuri rwose


*Fernando:* Ukuhe kuri papa?


*Victor:* Carmen ni we wakubyaye. Naciye inyuma Celia ndyamana na Carmen icyo gihe yari umuyaya wacu. Ubwo Celia yamenyaga ukuri kose, yahise amwirukana nta na kimwe amuhaye nuko…


*Celia:* Umva so ari kukubeshya ntumwumve


*Brad:* Ariko uko byamera kose ndumva twakoresha DNA ya Fernando na Celia koko


*Victor:* Nyuma y’amezi icyenda rero ubwo Carmen yamaraga kubyara yahisemo kukwambura nyoko nuko aba ari we ukurera.


*Fernando:* Nuko nawe urabyemera koko?


*Celia:* Nibyo niko byagenze ariko so aho guhangana n’ingaruka z’ibyo yari yakoze yahisemo kwiyahuza inzoga, iyi mbwa gusa. Jyewe naragutabaye ngukura mu nzara z’icyo kigoryi ngo ni Carmen, ndakurera urakura uba umugabo.


*Fernando:* Ubwo se wowe sinumva uri umubeshyi mama, nako Celia.


*Celia:* Wowe uri intashima Fernando nka cya kigoryi cyakubyaye


*Fernando:* None kuki wambeshye iyi myaka yose se? Wowe ko ntari nabigusabye wanyamburiraga iki uwambyaye?


*Celia:* Umva nubundi byararangiye nyoko yahiriye mu nzu ubu ari no guhira muri gehinomu mu muriro utazima kiriya kigoryi cyashakaga kuntwarira umugabo. Ibyo rero tubyikuremo, ni ibyahise dukomeze ubuzima bwacu, dukomeze tubeho uko bisanzwe


*Fernando:* Umva wowe nta rukundo ugira none wanze ko ndererwa mu rukundo na mama wambyaye. Ubimenye neza sinteze kuzakubabarira.


Yavuze ayo magambo ahita akubita urugi arasohoka.


*Celia:* Fernando garuka hano


Fernando yari yamaze gusohoka. Celia yitonze yegereye Victor nuko amuhagarara imbere


*Celia:* Nguhaye iminota ibiri ukaba wasohotse hano utabikora nkagusohoza imigeri


*Victor:* Umva, aho nahereye nceceka burya si buno. Uru rugo ni urwanjye, ibindi ubundi




Victor yahise ajya mu biro bye, nuko umutuzo ugaruka aho ngaho.




*Julia:* Ndi kwibaza niba nzakomeza kukwita mabukwe
*Celia:* Ariko nubundi sinigeze mba nyokobukwe


*Brandy:* ariko jyewe mfite ikibazo. Waratubyaye koko cyangwa natwe tuzajye gupimisha DNA?


Celia yahise asakuza cyane atangira kumenagura amacupa yari ku meza arisararanga biteye ubwoba.
Nyuma y’iminota igera mu icumi ameze atyo, aratuza nuko aba abwiye Brad


*Celia:* Brad, jya kwitegura uyu munsi ni wowe uri buhagararire umuryango wa ba Kaba muri rya murika. Urambara ikositimu na karuvati kuko uko ugaragara biguhesha cyangwa bikakwambura icyubahiro.




*Dusubire kwa Veronica*




*Veronica:* Ba uretse gato, niko ibintu mbonye nawe ni byo ubonye?


*Leon:* Nibyo ni Fernando


Nari nicaye muri salon aho nabashaga kwitegereza neza hanze, ni bwo nabonaga Fernando asohoka iwabo arakaye cyane. Carole yarimo atera ipasi imyenda nari nahisemo


*Veronica:* Leon, uri gutekereza nk’ibyo ntekereza?


*Leon:* Ndacyeka inkuta za ruriya rugo ziri kunyeganyega zose.


Nitegereje Leon, numvaga nishimye cyane rwose. Niciye ijisho Leon ndanamusekera


*Carole:* Mabuja namaze gutera imyenda, kandi ndabona bigeze saa kumi n’ebyiri.


Nibyo koko Ryan yagombaga kuza kundeba saa moya zuzuye, gusa ndacyibaza igituma ashaka ko muherekeza rwose.


*Veronica:* Ngaho mumpitiremo, ari icyatsi n’umutuku nambare irihe bara?


Bose bahise bampitiramo icyatsi


*Veronica:* Sawa noneho. Ubwo ndambara umutuku


Nagiye mu cyumba kwitegura, njya koga ndisiga ubundi ndambara gusa mbere yo kugenda nabanje gupfundura ka champagne nsangira na Leon, kuko muri kamere yanjye kuri buri ntego ngezeho mba ngomba kubyishimira.


Nyuma y’iminota itari mike ndi kwitunganya nibwo Carole yaje ambwira ko hari Limousine iparitse imaze iminota nka 30 integereje. Nyuma yo kumuha amabwiriza yo gukinga neza inzu n’ibindi agomba gukora, nafashe bya binini naseye mbishyira mu isakoshi ubundi ndasohoka.




*Ryan:* Ese uzi agaciro k’igihe? Iminota 30 yose ngutegereje?


Ninjiye mu modoka ntanamusuhuje, niyambariye kanzu yanjye itukura aho kwambara umukara nk’uko yari yabinsabye.
Imodoka yahise ihaguruka turagenda


*Ryan:* ariko Veronica nari nagusabye kwambara umukara si umutuku


*Veronica:* Ariko nanjye singukunda niyo mpamvu ntakwiye kwambara ibyo ukunda. Ndakwanga ndetse cyane


*Ryan:* Kwangana ni bibi gusa iyo warakaye ni bwo uba mwiza cyane. Harya ngo ushaka ko mpfa?


*Veronica:* Ahubwo kuki inda yawe itavuyemo?




*Dusubire kuri Celia*


Sinzi icyo nakora gusa ukuri kwamenyekanye. Nta bwo ibi byari kumenyekana iyo bitavugwa, kandi ntawundi wabivuga atari Carole. Nahise nsohoka ngenda ngana iwabo nuko nsanga yicaye iruhande rwa pisine




*Celia:* Uzi ko ntari nzi ko uzi koga


*Carole:* Celia urakora iki hano?


*Celia:* Nari nje kugusura


*Carole:* Sohoka hano ugende.


*Celia:* Iyi pisine ndabizi ni ndende kandi ntuzi koga.


*Carole:* Utangiye kuntera isereri wa mugore we


*Celia:* isereri urayigira neza mu kanya


*Carole:* Niba ushaka kuguma hano hagume jyewe ngiye mu nzu.


*Celia:* Umenye ko ntawe ungambanira ngo bimugwe amahoro.
Nahise musunikira muri pisine, agwa agaramye nuko atangira kunsaba kumukuramo


*Celia:* Pfa neza hano ntawe uhari wo kugutabara


Nabivuze nigendera, numvaga byibuze nanjye nihoreye.


*_Ese ubu Carole arapfa cyangwa arabona umutabazi? Hagati aho kwa Victor birakaze. Ese Ryan na Veronica nibahurira na Brad mu kirori biragenda bite? Kariya gafu se k’ibinini yitwaje? Agace ka 37 ntuzagacikwe_*


Comments