logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP63

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

*_Twisubirire kwa Veronica_*




Ni byinshi bikomeje kunyobera gusa bigera aho nanjye nkiyoberwa neza neza. Naratashye ariko nkigera iwanjye nsanga Ryan yicaye ku irembo, icupa rya whisky mu ntoki. Yampayinka, uyu se we ageze aha ate?


*Veronica:* Niko urakora iki hano?


*Ryan:* Umva ibintu birakomeye ariko ngwino mbanze nkore agaturu kamwe mbone kukubwira


*Veronica:* Umva Ryan mu bintu usiba mu mutwe wawe icyo na cyo ugisibemo. Sinzigera na rimwe ntambikiza imbere yawe icyo ucyibagirwe. Uranyumva neza?


*Ryan:* Pablo ari kwa Kaba hamwe na nyina na Fernando


*Veronica:* Sinumvise neza. Uvuze ngo iki?


*Ryan:* Mvuze ko Pablo…


*Veronica:* Ceceka ibyo nabyumvise wa kigoryi we cyigira ikinyabwenge kandi kirushwa ubwenge n’umwana w’imyaka itanu


*Ryan:* Tuza nzi uburyo mbigenza nkamubona yewe


*Veronica:* Kuvuga byo urabizi. Wowe sinzi ko n’inda batayigutwerereye rwose kuko ntiwaba utagira mu mutwe ngo ubashe kurongora. Ni ukurata akarimi gusaaa


Nahise mutera igipfunsi cyiza kuko numvaga anteye umujinya bidasanzwe


*Ryan:* Ese ushaka ko twicana izi saha?


Yahise amfata mu ijosi nanjye mpita mutera umugeri mu maguru hagati ahita andekura


*Veronica:* Wibeshye ndahita nkumariramo magazine yose kuko sinkunda ibigoryi nkawe
Nabivugaga namutunze imbunda kandi yari ikokinze


*Ryan:* Vero, tuza ndabizi imbunda yawe irakokinze utibeshya ugakora ku mbarutso. Mpa igihe mbyiteho


*Veronica:* Ceceka Ryan. Kuva ibi bitangiye uhorana kwiyemera ariko ntacyo ushoboye. Ahubwo wabaye igisitaza mu nzira yanjye


*Ryan:* Nyamara iyo ntahaba amasasu ya Carmen ntuba warayakize none nta no kunshimira


*Veronica:* Ku buryo se bimbuza kukurangiza?


Umuntu yahise akomanga mpindukiye kumureba Ryan aba aransunitse anyambura imbunda arayintunga na we


Nagiye gukingura ntitaye ku mbunda bantunze nsanga ni Leon


*Veronica:* Bite wowe?


*Leon:* Mabuja nari nje kukubwira ko Pablo…


*Veronica:* Nabimenye iki kigoryi ni byo cyarimo kirocangwa hano


Nabonye John mu modoka hanze


Leon na we yahise afasha Ryan gupfuka izuru kuko namuteye igi[pfunsi cyiza amaraso arava. Jyewe sinkunda abagabo batazi gukora ahubwo barangwa n’ibigambo gusaaaa.


Nahise nsanga John mu modoka hanze


*John:* Bite mwiza wanjye?


*Veronica:* Ariko ubu koko ndi rukundo rwawe utambeshye John?


*John:* Nari nje kukubwira ko ubu Wellars bagiye kumwimurira mu majyepfo.


*Veronica:* Ushaka kuvuga ko atazongera kungendaho se?


*John:* Ejo mu gitondo aragenda. Erega ubakuriye ni inshuti yanjye kandi yanyemereye kuzajya amfasha


Nahise mpobera John. Aho ageze ibintu birikora rwose


*Veronica:* John ikibazo cya Pablo se cyo?


*John:* Urabizi hari imipaka nagiraga yo kudakora ku bana ariko aha ho ndabona bigeze nkayirengaho. Ushaka nkore iki?


*Veronica:* Ndaza kubitekerezaho gusa hagati aho nshakira amakuru yose yerekeye Julia, uko yahuye na Ryan, iwabo, mbese byose bimwerekeye


Nasomye John ku itama nuko nsohoka mu modoka ye nsubira mu nzu. Numvaga nshaka kurangizanya na Ryan. Nasanze ari kuganira na Leon nkaho nta cyabaye


*Veronica:* Leon ngwino nkubwire uko umupango umeze 


*Ryan:* Uwuhe mupango? Niba ari Julia…


*Veronica:* Ceceka aho se vuba si wowe mbwiye


Nahise nicira ijisho Leon ngo aze mu gikoni nuko tuba ari ho tujya kuganirira


*Leon:* Mabuja ushaka ngufashe iki se?


*Veronica:* Nshaka ko utegura uko dushimuta Pablo na Julia


*Ryan:* Kongera gushimuta koko?


*Veronica:* Ese igihe nagusabiye guceceka ntiwumva koko? Ubundi urumviriza iki? Wanyoye inzoga ugataha


Ako kanya numvise umuntu akomanze nihutira gufungura nzi ko ari John ariko ngifungura nsanganirwa n’urushyi rwiza rwa Julia.


*Julia:* Ndabona mwaryohewe da


*Ryan:* Urinjira mu nzu y’umuntu wowe ugahita ushaka kurwana koko?


*Julia:* Umva wa nshinzi we y’umukobwa. Nguhaye amasaha 24 ukaba wavuye mu gihugu. Utabikora ukaborera muri gereza


*Veronica:* Ubwo uwo utera ubwoba uramuzi ariko? Ikigoryi gusa


*Julia:* Amasaha 24 gusa utagenda nkagushinja kunshimutira umwana.


Yahise asohoka yihuta cyane


*Leon:* Mundekere ndamwitaho


*Veronica:* Niko bimeze


*Ryan:* Umva Julia ni akagoryi kanjye mumundekere ndabyimenyera


*Leon:* Mabuja nkore iki? Yabivuze akuramo imbunda


*Ryan:* Nta nakimwe ukora. Navuze ko mbyimenyera niba ari no kumwica ndamwiyicira.


Ndamuzi Ryan nta kintu yamfasha kuri Julia rwose. Yahise asohoka nanjye nsaba Leon kubakurikira


Nahise mfata telefoni mpamagara John nashakaga kumusaba kwihutisha iperereza kuri Julia


*John:* Ndakumva cherie


*Veronica:* Uracyeka ari nde uvuye hano kuntera ubwoba ngo azandega kuri polisi kubera gushimuta umwana


*John:* Rasa ku ntego sinzi ibintu byo gucyekacyeka


*Veronica:* Igicucu ngo ni Julia sha


*John:* None ushaka ngufashe iki ubu?


*Veronica:* Ihutishe amakuru nshaka kumenya neza kiriya kigoryi ibyacyo


*John:* Ngaho rekera aho kunywa inzoga wicare utuze mu kanya urabona amakuru kuri email, urabizi iyo nagafashemo ntibitinda


Nagiye koga ariko maze koga numva kuguma jyenyine byatuma nywa inzoga. Nahise nambara njya kwa John. Gusa mu nzira ngenda nabonye nkurikiwe n’imodoka kuko nagendaga gacye na yo ikagenda gacye nahagarara igahagarara, nuko ngeze mu muhanda utabamo imodoka nyinshi ndaparika, mva mu modoka mfata imbunda yanjye mpagarara mu muhanda.


Ya modoka na yo yaraparitse, umugabo muremure munini asohokamo


Nahise mutunga imbunda


*Veronica:* Guma aho uri cyangwa nguturitse umutwe


…: Ko namubonye se dukore iki? 
Yavugaga nk’ushobora kuba acometseho utwuma dukurura amajwi, ako kanya mu modoka hasohokamo abandi basore babiri bambaye neza cyane amakositimu


Bansabye kubakurikira ntateye amahane tukajyana


Nabonye ntari burwane na bo mpitamo kwemera njya mu modoka yabo ubundi turagenda.
Twaragiye tugera ahantu mu rugo, turinjira nuko mbona wa mugabo duturanye mushyashya ni we uhari


*Veronica:* Clark ndakora iki hano?


*Clark:* Nshaka ko tuganira gato


*Veronica:* Iminota 30 gusa ngahita ngenda


*Clark:* Umugore mwiza nkawe, avoka wemewe, ukaba ubaho nta kazi, ukabaho ubuzima buhenze bite byawe?


*Veronica:* Umugabo nkawe w’igihagararo, urinzwe kurusha perezida, ukora iki?


*Clark:* Ikibazo ntigisubirishwa ikibazo. Nshaka umbwire ibyerekeye umuryango wawe


*Veronica:* Yewe aho ho ndagukomeje nta makuru nguhaye sinjya nivugaho cyane


Ako kanya nakiriye ubutumwa buvuye kuri Leon ambwira ko afite amakuru yerekeye Julia na Ryan. 


*Veronica:* Ndabona ngiye kugenda. Wankozeho iperereza komereza aho uzabimenya byose


*Clark:* Ndabizi ufite byinshi uhishe muri wowe kuko nturi malayika


*Veronica: Twese papa. Nubundi sinigeze nkwigiraho mwiza. Ikindi ureke kungendaho kuko ubikomeje wansobanukirwa bihagije


*Clark:* Ni gute amakuru yawe utaruzuza imyaka 10 atazwi?




Naramwihoreye ndasohoka nsanga imodoka yanjye na yo bayizanye aho, mbanza kureba hirya no hino nyinjiramo ubundi nerekeza iwanjye nihuse cyane. Nasanze Leon antegereje


*Veronica:* Umfitiye ayahe makuru se?


*Leon:* Ngwino nkwereke agafilimi yewe


Twarinjiye acomeka flash disk kuri machine nuko nkanura amaso mbonye neza Ryan ari kwishimisha na Julia amaguru ari mu kirere, mbega agasaku k’uyu mugore. Yewe wa musore ashoboye akazi nari namwibeshyeho pee.


Nahise musaba kubikuramo ngo bitantokoreza ubwonko dore ko kuva nahura na Brad nsigaye mporana agasonga


Yahise anyereka n’amafoto. Ubu rwose mfite intwaro inshoboza Julia. Yahise anampereza indi dosiye irimo amakuru yandi yerekeye Julia.


Ntazuyaje nahise mbwira Leon ko ngiye kureba Julia. Iwabo nari narahizeho neza nzi icyumba abamo, ninjiye nyuze mu gikari


Nageze mu cyumba cye nsanga aryamye yubitse inda nkaho nta cyabaye


Nashyize imbunda ku ijosi musaba kubyuka atuje nta rusaku, dore ko niyo asakuza ntacyo byari gutanga kuko yari ahari wenyine


*Veronica:* Umva nkubwire rero. Ukibeshya ukagira icyo uvuga ku bya Pablo uzisanga habi kurenza aho wumvaga wanshyirisha. Ndetse na hamwe wamansuriraga ntawe uzakwakira kuko uzaba wahindanye cyane rwose ntawe ukwiteza. 


Nahise mujugunya amafoto imbere ayabonye amarira arisuka ubwoba buramutaha.


*Veronica:* Ngaho mbwira uko bizagenda umunsi Fernando yabonye agasobanuye kawe na Fernando watwawe kari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no kuri za televiziyo. Agakino washatse kujyamo ntukazi tureke abakazi bagakine wowe utuze.


*Julia:* Ese nagutwaye iki koko? Ibyo nakoze byari ukurinda umwana wanjye. Gusa ntawe nzabibwira na Pablo ntazabivuga


Nahise nanjye mucanira urushyi rwiza cyane mbere yo gusohoka


*Veronica:* Ubu noneho turishyuranye.




*_Ahoooo. Aka gakino kari kugana hehe sasa? Agace ka 64 ntuzagacikwe. Ese bite bya Sebastian? Ese ubundi Carmen koko yarapfuye?_*

Comments