logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE WUMUNYABWENGE.
.
Episode 13.
.
Duheruka Amilia atekereza ku inama mubyara we Linda yaramaze kumuha.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Amilia amaze kubitekerezaho arebana na Linda.
Linda ati" niki utekereje iki?
Amilia azunguza umutwe nkutazi icyo yakora muri uwo mwanya ati" sinzi icyo nakora.
Linda ahaguruka aho yicaye aramwegera neza ati" Amilia utaba ugiye kuzaba nk'ababagore  bemera kubaho mu gahinda kadashira ngo nuko badashaka gusenya.
Amilia amureba mu maso ati" Linda gusenya ntabwo ari ikintu kiza.
Linda araseka ati" igihe se n'ubundi ubona urugl rwawe rujegajega. ? 
Amilia araceceka.
Linda ati" ntabwo urimo kunyumva neza. Ariko Tole niboneye mu kabari yamaze kuba undi Mugabo.
.
Tuze mu cyumba Tole arakiryamiye ndetse asinziriye neza , aratuje muriwe aguwe neza cyane. Hashiz akanya abana Keza na Taby binjiye mu cyumba baje kumureba basanga arasinziriye.
Taby ati" Keza tube tumuretse arasinziriye.
Keza ati" yego.
Bagiye gusubirayo , Tole yumva amajwi yabo aba arakangutse arabareba.
Taby ati" Papa utubabarire btanwo twashakaga kugukangura.
Tole ati" muze hano ntakibazo.
.
Abana baramwegera arabasuhuza.
Tole ati" mu meze neza ?
Keza ati" yego Papa.
Taby ati" gusa ariko papa turagukumbuye ntabwo tukibona 
Tole ati" kandi mpari bana banjye.
Taby ati" oya papa. Ntabwo ukiboneka neza. Ni ryari duheruka gukina no kuvugana.
.
Tole yibuka neza ko ibyo abana bavuga aribyo kubera ko muri iyi minsi uko abana bavuga amaze igihe yitaye kuri Sonna.
Tole arabareba ati" mwa bana mwe hari igihe kazi kaba kabaye kenshi.
Keza ati" nonese Papa ku kazi bakongereye inshingano ?
.
Tole yumva ikibazo umwana amubajije. Atekereza ku gisubizo ya muha. Cyane ko ku kazi ntanshingano yongerewe ahubwo nuko umwanya munini usigaye ufitwe na Sonna.
.
Tole areguka arabareba ati" tujye gukina ?
Abana barishima barabyemera.
Tole ati" noneho reka mbyuke ndaje.
.
Abana basohoka mu cyumba. tole arabyuka, areba telephone ye arayifata areba muri Call abona Sonna ntabwo yamuhamagaye. Arega muri message zisanzwe abona nabwo ntabwo sonna yigeze amwoherereza Message. 
Bisa nkaho yashakaga kubona kimwe muri ibyo. Arahaguruka maze yandikira sonna ka message maze asohoka mu cyumba 
.
Aca muri salo agenda atambuka kuri Amilia na Linda barimo gusangira aka juice baganira.
Linda amukurikiza amaso ati" Amilia uyu mugabo ntabwo acyikwitayeho.
.
Sonna nawe yararyamye, yibundukiye akangutse gato afunguye amaso abona telephone ye arayifata abona Tole yamwandikoye ka message gasanzwe amubaza uko ameze. 
Aramwenyura telphone ayirambika kumutima anezerewe cyane.
Aravuga ati" Ndabona ibintu byamaze kugera mu mwanya mwiza cyane. 
.
Tugaruke kwa Amilia. 
Tole arimo gukina n'abana agapira. Amilia arimo kureba hanze uko barimo gukina. Umukozi wabo atangiye kuzana ibyo kurya kumeza.
.
Linda yari yagiye hanze mu bwiherero aragarutse. Areba hanze aho Amilia arimo kureba.
Linda ati" ahari wenda ikiza gihari gusigaye gusa nuko agikunda abana be.
Amilia ati" byambabaza aramutse ababaje abana be.
Linda araseka ati" ubwo ugiye kuvuga ngo nubwo wowe yakubabaza.
Amilia arahindukira aramureba, Umukozi aba aje imbere yabo.
.
Umukozi ati" mabuja nsoje gutegura ameza.
Amilia ati" genda ubwire abana na Papa Keza baze kuemza.
.
Umukozi aragenda. Amilia areba Linda ati" tujye kumeza.
Barahaguruka baza kumeza.
Umukozi nawe abwira Papa Taby n'abana ko baza kumeza nabo baraza. tole akurura intebe aricara.
Linda amuhanze amaso, kandi asa numufitiye umujinya imbere muri we.
Tole ati" Linda umeze neza se ?
Linda amusubiza yihatarije cyane kuko atabishaka ati" yego meze neza. 
Tole ati" ntitwariduherukanye.
Linda ati" yego. Ariko ejo hari ahantu nakunonye  uri... 
Atarasoza kuvuga Amilia aba amuciye mu ijambo ati " Linda wibeshya umugabo wanjye se wamubonye he? Amasaha menshi cyane aba ari muri Office. 
.
Amilia areba Linda nabi asa n'umuzibya. Linda ahita ahindura ati" nako ejo nabonye umuntu mujya gusa nikanga ko ari wowe.
Amilia yarurira abana asoje areba Tole ati" njyewe wanyaruriye se 
.
Amilia aramureba gusa. Tole afata isahani ararura..
.
Kurundi ruhande, Sonna yabyutse, ari kuri telephone arimo kuvugana na Jolie.
Sonna ati" Jolie ibyo bintu ushaka ntabwo nabikora.
Jolie ati" nshaka kwirebera uko byari bimeze bigutwaye iki?
Sonna yicara mu ntebe ashyira akaguru ku kandi.
Jolie araseka ati" nonese ikibazo nikihe njye nawe ntituziranye?
Sonna ati" ukumva se ko ibyo byatuma mbikora ?
Jolie ati" wintesha umutwe. Wanyiyerekeye bigutwaye.
Sonna ati" sawa ngiye kubikora ariko uhite uyisiba.
Jolie ati" Ntakibazo..
.
Sonna abanza kubitekerezaho 
Jolie ati" Ese urimo kubitekerezaho iki? Ubundi Tole ni umugabo wawe kuburyo wumva ko uraba umuhemukiye ?
.
Sonna ati" sawa reka nyikoherereze.
.
.
Udacikwa na Episode 14

Comments