Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Aniya abwira Roxy ko Julaiana atwite ndetse ko ushobora no gusanga inda ari iya Varu.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Roxy atekereza kumagambo Aniya amubwiye maze araseka rwose arumva ibyo Aniya avuze ari ubusazi bidashoboka.
Aniya ati" Ubwo ugiye guhakana. Ariko mbere yo guhakana ubanze utekereze neza igihe umara utarikumwe nawe .
Roxy ati" umugabo wanjye ndamuzi. Niwe muntu wa mbere nzi neza
Aniya ati" yego ndemera ko umuzi ariko Se wasanga waramuhinduye undi muntu. Varu akaba atakiri uwo mwahuye ari.
Roxy araseka.
Aniya ati" nyamara uraseka bishoboka.
Roxy ati" oya ibyo tubireke urimo kumvaga.
Aniya ati" ntaribi tubireke ariko ubanze umenye ko uriya Mukobwa wawe atwite.
.
Kwa yamu.
Amina aracyarikumwe na Yamu mu rugo baravukana. Bose ni ba Auntie ba Roxy.
Amina ati" uriya mukobwa ashobora kuba atazi urugo ngo niki? Ashoborakuba atarigeze amenya gutandukanya kuba uri umukobwa uri single n'igihe wamaze gushaka ukaba Umugore.
Yamu ati" namuganirije kenshi ariko ntabwo yigeze anyumva.
Amina ati" ejo tuzajya kukureba agomba kuntega amatwi njewe .
.
Saa kumi nimwe z"umugoroba. Varu ari mu modoka ye arino gutaha gusa yaparitse ahantu ariko gutekereza.
Akomeje gutekereza icyo agomba gukora mugihe Juliana atwite Umwana we hanyuma Roxy akaba ari Umugore we byemewe n'amategeko.
.
Tuze mu rugo kwa Varu muri ayo masaha. Roxy bamubwiye ko Julianna nubwo yamuhakaniye ashobora kuba atwite.
Roxy aza kureba Juliana aho arimo gukatira ibirungo. Aramurebaaaaa.
Juliana ahindukiye abona Roxy ahagaze.hamwe arimo kumureba.
Roxy ati" Juliana nkeneye ko wajya gushaka amata ndabona yashize.
Juliana ati" ntakibazo.
.
Juliana areka ibyo yakoraga maze ajya kumuhanda.
Akiva mu rugo Roxy ahita aza mu cyumba cya Juliana ati" ngomba kumenya uratwite cyangwa ntabwo utwite ubushize wampishe iki?.
.
Ubwo aba atangiye gushakishamo..
.
Kurundi ruhande Varu arimo gutaha. Ageze imbere mu ga centre gacuririzwamo inyenda nyinshi abonamo utwambaro twiza maze ajya kutugura baratumupfukinyira neza maze aratujyana.
Kurundi ruhande Roxy nawe akomeje gusaka Juliana .
.
Juliana nawe arimo mugaruka avuye gushaka amata bari bamutumye. Nawe uko agenda aragenda yibwira muri we ati" mwana wanjye duhagaze ahantu hateye ubwoba ariko humura mama wawe azakurinda kurira Kandi ndagukunda cyane.
.
Kumbe uko agenda Varu yamuturutse inyum arimo ataha aramubona maze aparika imodoka imbre ye Juliana ahindukiye abona ni Varu.
Varu ati" Juli uvuye he!
Juliana ati" gushaka amata.
Varu ati" ibi bigomba kurangira .
Juliana ati" ariko ntacyo bintwaye ni akazi kanjye .
Varu ati" oya. Agaciro kawe ntabwo kakiri hano.
.
Juliana ati" varu nukuri ntabwo nshaka kurema ibibao
Varu ati" urema ibihe bibazo. Jya mu modoka ahubwo.
Juliana ajya mu modoka.
Varu ati" narinkukumbuye.
Juliana ati" nanjye nagukumbuye wanagiya ntakubonye .
Varu ati" Kandi washakaga kumbona !
Juliana abanza guseka ati" yego.
.
Bageze mu rugo, Juliana aza mu gikoni cye agisangamo Roxy. Roxy nawe yaramaze kubona testeri.
Nawe arayihisha ntiyereka Juliana ko hari icyo abonye yashakaga.
Juliana ati" Mabuja hari icyo ushakamo hano wabuze.
Roxy ati" oya.
Juliana ati" ubwo narinibajije icyo ushaka mu cyumba cyanjye .
Roxy ati" rwose ariko ni urugo rwanjye nemerewe kugera hose.
Juliana ati" Ntabwo mbihakanye Mabuja.
.
Roxy arigendera.
Akigera muri Saro abona umugabo we Varu. Ajya kumusuhuza aramuhobera.
Roxy ati" welcome home mon Bebe!
Varu ati" urakoze. Kubera iki wari mu nzu ya Juliana washakagamo iki?
Roxy aba nkutunguwe ati" nawe Se wambaza ikibazo nk'icyo! Ntekereza ko hano ari mu rugo rwanjye.
Varu ati" Yego ariko....
Roxy ati" oya ntabya ariko kubera ko uriya ni Umukozi hano.
.
Varu aramwihorera.
Roxy ati" ndaje gato Cher.
.
Roxy ahita agenda aza mu cyumba arebye muti ya testeri abona Juliana aratwite. Roxy agwa mu kantu ndetse Ahubwo yikangamo.
.
Ahita agaruka.
.
Ako kanya hari n'umukobwa mushya winjiye mu nzu Varu arimo kwakira.
Varu ati" Ikaze Rema.
Rema ati" murakoze.
Varu ati" Naru yambwiye ko nawe ukora neza akazi kawe.
.
Roxy agarutse abona umugabo w arimo kwakira umuntu mushya.
Roxy ati" cher uwo Ninde?
Varu ati" yitwa Rema.
Roxy ati" Rema!
Varu ati" ni Umukozi mushya nawe agiye kuzajya adufasha.
Roxy agwa mu kantu!
Varu areba Rema ati" komeza ugende ugana inyuma urabona umukobwa aragufasha.
.
Rema arakomeza aragenda.
Roxy areba Varu ati" cher kuva ryari usigaye utekereza ibyo ukora ukanabikora byose ntanakimwe nzi ntanakimwe tuganiriyeho.
Varu ati" nonese wigeze uba uhari ryari ? Narikuganira nawe nkukuye he !
Roxy ati" Ariko wanampamagara tukavuvana Cher.
Varu ati" windenganya wabaga ufite Ibyo urimo rero nkanjye Mugabo wabaga wasigaye mu rugo namenyaga ibibura.
.
Juliaana amaze kwakira Rema.
Rema ati" uru rugo mbonye rufite umu Boss mwiza.
Juliana ati" ni mfura
.
Roxy Aracyavugana na Roxy'.
Roxy ati" none nirengagije ko utambwiye ubundi niki cyaguteye gushaka undi mukozi ko hano ntakazi kenshi kahaba?
Varu ati" nashakaga ufasha Juliana. Kubera ko yakoraga akavunika.
Roxy aba atangiye kurakara ati" oya byanze bikunze hari indi mpamvu.
Varu ati" sinzi iyo wowe waba utekereje ariko nkubwiye icyatumye mbikora.
Roxy asekamo ababaye arabona Varu asigaye amuca amazi amuhisha gahunda zose.
.
Varu aramureba.
Roxy ati" cyangwa nuko Juliana atwite!!
.
Varu Arikanga!
.
Next episode 40
Comments