Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dukomezanye na Veronica_*
Bwakeye numva umutwe uremereye kubera inzoga nari naraye nyoye gusa nubundi ntacyo zakemuye kuko ntabwo zanyibagije burundu ko John yampemukiye. Nahise mbyuka njya gushaka amata mu gikoni kuko ni yo ajya abasha kuzoroshya.
Ubwo nasohokaga mu cyumba nasanze Clark ari muri salon.
*Veronica:* Ese wowe urakora iki hano?
*Clark:* Nari ndindiriye ko ukanguka ariko
*Veronica:* Ariko mperuka ngusaba gutaha sinzi icyo ugikora hano
*Clark:* Uhora untungura cyakora wowe. Niyo wanyoye ntucikwa koko ngo wirekure?
*Veronica:* Ntabwo nicuza ko twaryamanye kuko nabikoze mbishaka ariko kuba narakubwiye ko bitazongera nyine ntibizongera. Niko Veronica nteye.
*Clark:* Nta nubwo imiterere igukurura koko?
*Veronica:* Umva geza aho se. Ibyo ni inzozi zawe ntabwo ufite igihagararo cyankurura rwose
*Clark:* Umunsi umwe uzanyifuza ba uretse
*Veronica:* Ndabizi urahanura buriya bizabaho.
Ako kanya umuntu yarasonnye ngiye gukingura mbona ni Julia
*Veronica:* Uragenzwa n’iki hano se kandi wowe?
*Julia:* Umva Veronica ndashaka umfashe kuko noneho ndapfuye ndarangiye peee
Yabivuze yinjira mu nzu kandi nari nsizemo Clark
*Veronica:* Ba uretse Julia none se..
Ubwo twageraga mu nzu nasanze Clark atarimo, bivuze ko yihishe ngo Julia atamubona.
*Julia:* Umva Celia yasabye gukoresha ADN sinzi uko yamenye ko Pablo atari uwa Fernando
*Veronica:* Umva tuzabivuganaho ntacyo ubutaha.
Nirindaga ko akomeza kuvuga byinshi Clark akabyumva
*Julia:* Oya wee, ntabwo uri kubyumva, ubu se naba nkiri kuki baramutse koko bamenye ko atari umwuzukuru wabo neza
*Veronica:* Sawa nzagufasha ariko uzagaruke ubutaha tubivugane. Ngaho genda
*Julia:* Ese kuki uri kongorera uri iwawe?
*Veronica:* Umva wa kajiji we nkubwiye ko nzagufasha ngaho genda umvire mu nzu
*Julia:* Sawa reka ndeke kukurakaza ubwo numvise
*Veronica:* Ubwo wumvise noneho nta kibazo wagenda.
Amaze kugenda nahise mbona Clark aturuka mu gikoni, atangaye cyane kubera ibyo amaze kumva
*Clark:* Ariko ubundi uri muntu ki Veronica?
*Veronica:* Nanjye nshaka kukubaza ahubwo uri muntu ki
*Clark:* Banza unsubize. Ni gute waba wari uzi ko Pablo atari uwa Fernando
*Veronica:* Ibyo se uvuga ni ibiki?
*Clark:* Reka kwijijisha se nyine
*Veronica:* Umva ntunzamureho ijwi aha ni iwajye kandi sinshinzwe kuguha ubusobanuro na cyane ko uri imbwa ya Celia
*Clark:* Umva udashaka kuntuka nakwereka uwo ndi we, jyewe sindi imbwa ya Celia
*Veronica:* Ubwo ntacyo uri igikoresho cye.
*Clark:* Umva ntushake kuzamura uburakari bwanjye ntabwo uzi uwo ndi we
Numvise nzabiranyijwe n’uburakari
*Veronica:* Nawe ariko ntuzi uwo ndi we, rero mva iruhande vuba vuba
Naramusunitse kuko yari yansatiriye. Yakinguye urugi nk’ushaka kurucaho
*Clark:* Ndaza kumenya ibyo upannga na Julia sha ba uretse
*Veronica:* Ndi wowe nabigendamo buhoro kuko ndabona iroza ritakubera
(Nashakaga kumwibutsa ko ari guhigwa n’isi yose kandi nshaka no kumwereka ko muzi)
*Clark:* Ubanza wataye umutwe kuko ntuzi icyo nshobora kugukorera
Yaragiye nanjye nsigarana ihurizo. Nibazaga uburyo Celia yaba yamenye ko Pablo ari uwa Ryan. Wasanga noneho Ryan ubwenge bwatakaye akajya kumena amabanga. Yaba yarasaze noneho. Nahise noherereza Leon ubutumwa mubwira kuza vuba tukagira ibyo dupanga kuko niba Ryan yageze kwa Celia agomba gupfa, ntawundi mwanzuro.
Nahise njya koga ubundi ndicara ntegereza Leon.
Mu kanya gato numvise umuntu akomanga ngiye gukingura nzi ko ari Leon nsanga ni John
*John:* Ndaje ngo tuvugane waba ubishaka cyangwa utabishaka
*Veronica:* Nakweruriye ko ntashaka kukubona no kuvugana nawe ariko ntiwumva
*John:* Umva singendera ku mabwiriza yawe, wishaka kunkora mu bwonko
*Veronica:* Maye se nyakubahwa John rwose mumbabarire
*John:* So yishe mushiki wanjye, ni we rukumbi nari nsigaranye na we aba aragiye
*Veronica:* John ikibazo dufitanye si uko washakaga kwihorera ahubwo kuba warampishe ukuri iyi myaka yose. Kumbwira ngo byari ukundinda byo rwose uri kumbeshya, ubu nta cyizere nkigufitiye pee
*John:* Umbabarire gusa nzi ko byose byari ukukurinda kuko nawe sinifuzaga kukubura
*Veronica:* Ariko sindi mushiki wawe jyewe urabizi
*John:* Ntabwo wabyumva ariko sinakihanganira kukubura, ni wowe muryango rukumbi nsigaranye.
Naramurebye mbona anteye impuhwe. Ibanga yari amaranye igihe yari amaze kurimena. Sinzi niba amfata nka mushiki we, cyangwa se uwo azakomoraho umuryango, gusa narabibonaga mu maso ko aciye bugufi ku buryo bugaragara, John nzi w’amarere aka kanya yari atuje, avuga amagambo akomeye.
*Veronica:* Iyo byibuze uba warize mba mbonye ko wicujije ariko kuba utigeze urira sindi bukubabarire kandi ndakomeza nkurakarire
Yaramwenyuye arahaguruka
*John:* Ndabizi urababaye gusa siko nabyifuzaga kandi ndacyari wawundi
*Veronica:* Urakoze John. Gusa icyizere nakugiriraga cyayoyotse, ariko kuba nkurakariye ndabizi tibizakubuza gukomeza kundinda no kumba hafi
*John:* Ndabibonye nakabaye narabikubwiye mbere hose ariko ndacyibaza uburyo wabimenyemo
*Veronica:* Ariko ibyo si ngombwa John.
Yahise ahaguruka ajya gukingurira Leon wari uje kundeba kuko nari namubwiye ko mukeneye
*Veronica:* Leon urinjira cyangwa uraguma hanze?
*Leon:* Ndabona nshobora kuba mbarogoye…
John yakinguye agenda, ansigana na Leon
*Veronica:* John arabizi ko nabimenye ariko humura ntacyo uzaba ntabwo nzamubwira ko ari wowe wabimbwiye.
Nahise muhereza agapapuro ka konti nashyizeho amafaranga ye, kuko nari namwijeje kumuhemba nambwira ukuri
*Leon:* Byarangoye kumena ibanga rya John no kumugambanira
*Veronica:* Nanjye yarampemukiye arambeshya, ubu bibaye kimwe ku kindi nyine. Yakabaye yarabinyibwiriye ariko ntiyabikoze
*Leon:* Yego niko bimeze
*Veronica:* Hanyuma rero icyo naguhamagariye si icyo ahubwo nshaka ko uncungira Clark, ukamenya gahunda ze zose
*Leon:* Ibyo biroroshye ndabikora rwose
*Veronica:* Utamusuzugura uriya mugabo ni umwicanyi ruharwa kandi ni umuhanga.
Narasohotse njya hanze nuko mbona Julia na Brad bari kuganirira ku mbuga iwabo. Sinabyitayeho nakomeje kwituriza numvaga nahindutse
*Leon:* Mabuja hari ikindi mwifuza se?
*Veronica:* Oya nta kindi ahubwo ndi kwitegura intambara kuko ubu iratangiye.
Nabivuze negera Julia ambonye na we aza ansanga ngo tutegera Brad
*Julia:* Umva Veronica wambabariye ntuteze ibindi bibazo?
*Veronica:* Nshaka kumenya ibyo uri kuvugana na Brad nta kindi
*Julia:* Umva byatuyobeye kuko Celia ari kumenagura icyo abonye cyose none ubu yifungiranye mu biro. Wakoze iki Veronica ko nkwishisha?
*Veronica:* None se ubwo mpuriye hehe na we koko kandi
*Julia:* Oya wingira injiji rwose ndabizi ni wowe
*Veronica:* erega si ukukugira injiji kuko usanzwe uri yo
*Julia:* Umva winjiye mu cyumba cye ufungura umutamenwa we, none sinzi uko wabigenje ubu konti ze zose zambaye ubusa. Nta gafaranga na kamwe karimo rwose
*Veronica:* Mbega ibintu bibabaje wee. Ariko si jye rwose pee
*Julia:* Wingira injiji ndabizi ni wowe kandi urabizi ko mbizi ko byose ari wowe rwose pee.
*Veronica:* Urakomeza kunsakuriza uraba uri kwicukurira imva
*Julia:* Umva Veronica sinaba narihanganye iyi myaka yose mbana na Fernando utazi no kurongora ngo bisoze nsubiye mu muhanda. Naje nkurikiye amafaranga, kuba ayoyotse ntabwo byabura kuntera ikibazo kandi ari wowe ubizanye byose.
*Veronica:* Ubwo nyine ushake undi mugabo w’ikigoryi ufite amafaranga akurongore ndumva wowe icyo ushaka ari amafaranga
*Julia:* Ariko nturi kunyumva Veronica. Ibaze imyaka yose maze hano kuba nahava nsubira kumansura koko. Wambabariye
Yabivuze ndi kwirebera Celia warimo avugana n’umushoferi we. Nari mbizi ko urugamba rukomeye kandi ubu agiye kureba Owen, ubundi amwivugane rwose.
*Veronica:* Umva Julia mfite ibindi byo gukora, ba wihanganye tuzavugana ikindi gihe
Nahise njya mu nzu mfata telefoni, laptop mpereza imfunguzo z’imodoka Leon. Nagombaga gukurikira Celia nkamenya neza aho yerekeje.
Nyuma y’iminota mike imodoka barimo yarahagaze natwe duhagarara ahitaruye ngo bataza no kuducyeka.
*Leon:* Ushaka mbyiteho mabuja?
*Veronica:* Oya guma mu modoka ndaje.
Nahise mfata pistolet ndazamuka mbakurikiye. Celia yinjiye muri ascenceur ndeba nanjye ngenda nyigana ngo mukurikire aho agiye.
Ubwo nari ndindiriye ascenceur nanjye ngo musange mu nzu ya 7 yari agiyemo, umuntu yahise ampfuka umunwa ngo ntavuga nuko mpindukiye mbona ni ikigoryi Ryan
*Ryan:* Urakora iki hano Veronica?
Nahise nuzura umujinya ngerageza kumwiyaka mpita musunikira ku rugi
*Veronica:* Ryan nzakubwire kangahe ko utagomba kwitambika inzira yanjye wa gicucu we?
Nahise mutera ingumi nziza mu maso
*Ryan:* Veronica ukoze ibiki ubu?
Nasubiye inyuma buhoro buhoro ku buryo njya kure ye. Amatara yahise azima aho hantu hahinduka umwijima ku buryo utari gupfa kumenya umuntu n’igikuta.
Nakomeje gushakisha nkoresheje intoki ikintu nakitabaza kuko sinashakaga kurasa byari guhita biba ikibazo. Ku mahirwe nahise mfata ikintu cy’igicupa. Umuriro wahise ugaruka mbona angeze imbere neza neza,
*Veronica:* Ryan narakubujije ariko ntiwumva aho kunyicira gahunda nakwica
Nahise muhonda icupa mu mutwe aba aguye hasi.
*_Arapfuye se? Ubu se Celia aje muri iki kizu gukora iki? John disi burya si urwango ahubwo yikundira Vero. Agace ka 76 ntuzagacikwe
Comments