Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
..
.
duheruka nely ajyanywe kwa muganga na eddy. Ese koko nely ararokoka? Eddy we arabyifatamo ate?
..
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le.
.
ibuka gusenga , kandi wirinde muri byose kuko mukanya, ejo se, cyangwa ejo bundi ibyiyi si byaragira. Ibuka gusenga utazaba mumugabane wabazabwirwa ngo" mva ibwere wakivumwe we ugende sinigize nkumenya" iminota itanu cyangwa icumi wafata ugasenga simyinshi. Niba bikurimo ndakwiginze mbere yo gusoma iyi nkuru banza usenge.
.
.
dukomeze niba waragije.
.
.
amasaha amaze kuba atanu nely akiri mucyumba kwitabwaho na baganga , eddy n'umuryango we ndetse n'abandi bantu bari hanze bategereje igisubizo abaganga bari buzane. Eddy we amarira yabaye amarira birumvikana ntatuje.
hashize amwanya utari muto abaganga bari bari kwita kuri nely barasohoka.
bose bakibabona barahaguruka eddy aratambuka arabegera ati:" ameze ate?"
muganga ati:" biragoye uburyo twabibabwira gusa ubu ntagisubizo gihamye twabaha twe dukoze ibyo dushoboye byose ubwo ahasigaye ni ahimana."
papa gd ati:" nonese murabona basi atanga ikizere cyo kumera neza?"
muganga ati:" mukomeze musenge kandi mwizeye wenda Imana iratabara."
eddy yahise acika intege aragenda ahagararu kuruhande atagira kurira arinako yibaza byinshi. Mumarira menshi ati:" ubu koko kuki ntamugumye iruhande? Kuki nitaye kubandi nkamuta ahawenyine? Kuki nakoze iri kosa ryo kumureka akagenda?
bosco akimwumva araza aramwegera ati:" wikwishyiraho ikosa si wowe wabikoze."
eddy ati" sigiye kukubeshya ndumva ibi byose ari nge wabiteye."
bosco ati:" si wowe ni umugome tutaramenya wabikoze ariko humura abamumenye baraza kutwereka uwariwe."
eddy ati:" nkubu koko nely aramutse ahuye ni ikibazo nasobanura iki koko ?"
bosco ati:" humura tukuri hafi eddy, turafashanye ibintu bigende neza. Ndetse turasenga cyane biraza kumera sawa."
.
.
sasa twiyizire kuruhande mugihe abandi bari kwa muganga, biju we yibere mukabari arinako yisomera kugacupa yitonze urabyumva we arishimye akira aho kuri televiziyo hacaho amakuru avuga ati:" kuyu mugoroba habaye ikintu gituguranye kandi kibabaje ubwo c.e.o w'uruganda rwa R.A.M.T K'umunsi w'ubukwe bwe haje umuntu utaramenyekana akaza akamusunika none ubu akaba ari mubitaro. Abaturange benshi bavuze ko uwabikoze yari umukobwa muremure ufite imisatsi igwa mumugongo w'inzobe bise udafite umutima, umukobwa w'umugome. Kandi bakaba bakomeje gusegera madamu nely."
biju akibyumva nawe mumutima ati:" nange ibintu nakoze bisa nkaho ntamutima pfite. Nely yari inshuti yanjye. Mukazi yanyeretse urukundo yapfashije muri byinshi yagiraga inama iteka yenyerekaga impuhwe narasibaga akamvuganira, ariko kuriye nshuro mwituye kumutuza mugicucu cy'urupfu? Ibi ni ibiki ntakoze? Sinagakwiye kuba namukoreye biriya."
.
.
sasa kurundi ruhande baracyari mugahinda kenshi bose sibatuje ndavuga abari kwa muganga, bose bicaye ndetse benshi ibitekerezo byababanye byinshi.
bakiri aho muganga yaragarutse ati:" uwitwa eddy naze."
eddy yahagurutse yiruka aragenda arinjira muganga ati:" wakwicara."
eddy yicara avuga ati:" ameze neza muga?"
muganga ati:" wowe tuza maze utsubize ibyo kukubaza."
eddy ati:" ngaho mbaza."
muganga ati:" umukunzi wawe yaratwite?"
eddy ati:" yego ariko inda yarikiri noya."
muganga ati:" niki waba uzi kucyo yakundaga cyane."
eddy ati:" icyo yakundaga?"
muganga ati:" yego dukeneze kukimenya nacyo kuko ubu ni igenzi cyane cyare ariko ubyumve."
eddy ati:" wenda kereka nkubwiye icyamushimishaga kurusha ibindi cyane."
muganga ati:" ntakibazo kuko nubundi icyamushimishaga ni nacyo akunda."
eddy ati:" burigihe iyo twabaga turi kumwe yarishimishaga."
muganga ati:" umukunzi wawe rero ari muri koma. Kugirango ayivemo biragoranye. Rero genda umugume iruhande kugeza igihe akagukira nadakaguka ntiwemerewe gusohoka kuko ni wowe akeneye."
.
.
sasa kurundi ruhande biju we yageze murugo gusa nawe ntameze neza yabuze amahoro nicyo yakora bidatinze yafashe telephone ahamagara silive akimufata ati:" silive mukunze nkuhamagaye hari icyo nshaka kukubwira."
silive ati:" ese sheri wowe kutaje kwamuganga?
biju ati:" wowe se niho uri?"
silive ati:" yego sha gusa nyine eddy arababaje pe.
biju ati:" bimeze bite?
silive ati:" sha urebye abahari bose twazanye ntanumwe ufite gahunda yogutaha ubu twese turi mumasegesho kuko nely aramutse apfuye eddy yakwagirika bikomeye cyane."
biju atagira kurira ati:" reka nange nze ndebe."
biju ahita amukupa.
silive we ati:" sheri, sheri. Hari ikibazo ufite?.
wap ntiyasubiza.
.
.
sasa kurundi ruhande eddy we wageze aho nely arwariye aramwegera atagira kuririmba ati:" uri itseko yange uri ibyishimo uri amahoro yange niyo mpamvu iyo udahari umutima uhinduka igishushugwe."
bidatinze humvika nye ijwi rya nely nawe aririmba ati:" ooh nanjye gerageza kwiyumanganya nkashaka ibimuza arikobinga
.
eddy yubuye amaso abona umukunzi we aririmba gusa ahumirije atagira kwishima nawe akomeza kuririmba ati:" uuuh uri umwuka mumeka mera nkuwo bakirigise ibyishimo bikanyica bikanera kwibaza ahuri ukumere
nely nawe ati:" ndagukumbuyeeh , ndagukumbuye.
eddy yarishimye agezeho ati:" rukundo rwanjye mwamikazi wange urakagutse, nyemerera ugaruke ugume iruhande ndagukumbuye cyane shaka kuvugana nawe undeba mumaso."
eddy yakomeje kwitegereza abona umukunzi we afugura amaso ibyishimo biramurenga akira aho muganga araza akibabona arikanga ati:" ntibishoboka ahise akanguka?"
eddy ati:" iiih! Arakagutse."
muganga yihuse yahise aza amukuraho za seromo bari bamuteye nely araguka muganga ati:" mwa bana mwe muri abanyamahirwe Imana yabahuje ntiyari kwemera ko hari icyanyu cyakwagirika ahubwo mukwiye kujya muyishima."
nely ahita ahobera eddy na amarira menshi ati:" umbabarire naguteye guhanga yika."
muganga ati:" muhumure umwana wanyu utwite ntacyo yabaye.
.
.
barishimye bidatinze nely ava kugitanda muganga ati:" ariko yureka ukabanza ukamera neza."
nely ati:" ariko meze neza ntakibazo pfite kandi nkwiye kujya kumara amatsiko nu umuhangayiko abandi."
bidatinze barasohoka abantu bose bakimubona barahaguruka biruka bajya kumuhobera.
jamari ati:" muramenye mumuhobere neza mutamutoneha.
bose bahita baseka byari ibyishimo gusa.
bakiri guhoberana bumva avuga ati: dore wawundi wamusunitse. Bose bahindukira bareba inyu mukureba neza babona ni biju baratugurwa eddy akimubona ati:" biju? Wapi ntiyabikora."
bakiri muribyo biju nawe yaje ahita apfukama hasi atagira kurira abaraho bose baratugurwa biju avuga arira ati:" umbabarire nely, kandi nawe mwese mumbabarire."
nely ati:" nkubabarire wakoze iki?"
biju ati:" nakundaga eddy mbere nyimubona.
silive ati:" ntibishoboka.
abaraho bose birabayobera."
biju ati:" muruko kumukuna namukunze ntazi ko mukundana, narabimubwiye aramakanira kuva ubwo nibwo natagiye kukwanga. Natagiye gushaka icyabatandukanya Geraho hivangamo ishyari mukazi. Wakora ikintu nkakirwanya nkahiga icyatuma ujya hasi.
nely disi nawe atagira kurira biju we n'amarira menshi ati:" ninange wagusunitse mubirori byawe ninange warugiye gutuma uva murubu buzima"
eddy akibyumva aba aramusigiriya amufata mumipira ati:" niwowe warugiye gusenya urukundo rwange?"
biju ati:" ninge ariko ndabisabira imbabazi."
eddy nuburakari bwinshi afunga igipfusi agiye kukimukubita nely ati:" have eddy. Biju wari inshuti yange mwihorere ndamubabariye."
biju akibyumva aramusatira aramuhobera ati:" kokose urambabariye?"
nely ati:" ntacyambuza kubikora ndakubabariye rwose."
biju ati:" urakoze urakoze cyane nukuri Imana iguhe umugisha.
nely ati:" erega uri munshuti wange."
.
__________________END_________
___________
.
Ati: erega uri munshuti wange."
ni nuko kagenze ndashimira mwe twabanye mwe mwatanze inkunga Imana ibamere umugisha kandi nawe mutayitanze Imana ibafashe.
nihaboneka # season_2 nzayibaha ariko igihe itaraboneka mbafitiye akandi gashya. Wowe nyereka ko turi kumwe nze tugatagire. Ariko iyi nkuru igusigiye iki? Wayigiyemo iki? Tanga muri comment
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments