Dukurikirane kuri WhatsApp Channel
Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.
Dukurikirane
MALAYIKA WANGE EP12
Loading verse...
.
Duheruka Maritha ari kurizwa ni uko asanze Benita ari gusomana na Hasani. Ese we arabyifatamo ate?
.
🥀Zaburi 136:17
Nimushime iyakubise abami bakomeye, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.🥀
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Maritha yakomeje kurira, amarira atemba kumatama ariko ijwi ridasohoka, Hasani nawe aramwitegereza undi agezoho arakata arasohoka. Hasani nawe yahindukije amaso, yitegereza Benita yarafashe ukuboko, aramurekura, nawe arasohoka, agenda akurikiye Maritha, agenda amuhamagara. Maritha yarahindukiye, amaso yari yamaze gutukura byamarenze. Hasani ntakindi yakoze yaramwegereye abura icyo avuga, hashize umwanya, Maritha ati:" kuki umemukira Hasa? Bundi se uriya niwe utuma utankunda? Niwe ukunda sibyo? Kuki umbabaza buri gihe?"
Hasani ati:" umbabarira ariko nanone umenye neza ko ariwe nkunda. Ntabwo nakomeza kukubeshya, uriya niwe nkunda, niwe byose byanjye, niwe nzagabira umutima wanjye."
yaratinyutse amubwiza ukuri, undi we umutima wenda guturitswa n'agahinda. Amaso yaragiye aratukura, arangije arihuta cyane. Yinjira mu modoka. Arayatsa arakata arigendera. Benita nawe yaratambutse yegera aho Hasani yarahagaze, nyuma ati:" uriya yarizwaga n'iki?"
Hasani ati:" ntabwo wabimenya, ahubwo nange reka gende, ndaza kukuvugisha."
.
.
Tugaruke kuri Diane na Lucky, Diane yamuzaniye icyo kunywa, asanga ari kwitegereza cyane ifoto ya Hasani, nawe abanza guhagarara, nyuma atera intabwe yegera imbere ati:" uwo uramuzi se?"
Lucky ati:" ahubwo se wowe muziranye mute?"
Diane avuga amuhereza ikirahure ati:" n'inshuti yanjye bisanzwe."
Lucky ati:" uyu nkubwiye ko ariwe wari boss wanjye ntiwabyumva."
Diane atunguwe ati:" ngo iki? Nkaba narabuze uburyo mubona we?"
Lucky yasomye kucyo kunywa, nyuma ati:" ahha! Afite ururabo ahora avomera. Yizeye ko azasoromaho imbuto."
Diane amaze kwicara ati:" ubwose ushatse kuvaga iki?"
Lucky yateretse ikirahure kumeza yitonze, nyuma ati:" uyu umutima we yaweguriye uwo mukobwa nakubwiraga. Uyu yakunze uwari umusazi, amushoraho amafaranga menshi amwitaho arakira, ubu niwe bari kumwe murukundo."
Diane hari icyo yumvise mo dore ko nawe yari yaramaze kumukunda. Muri we yahise ata ikizere, imbaraga ziramanuka, ubona ko nawe agize ikibazo.
Lucky yarabibonye, icyo Diane atazi nawe nuko yamukunze, nyuma Lucky ati:" kombona ugize ikibazo se nkaho mwari mufitanye undi mubano?"
Diane yatinze gusubiza, Nyuma amera nkukangutse ati:" umh! Oya, nako ni ubunshuti busanzwe."
.
.
kurundi ruhande, Hasani yakurikiranye umodoka ya Maritha, we ahita yinjira iwabo, bahita bakinga, Hasani abura uko yinjira, Maritha we yahise aza mucyumba cye, arikingirana, asuka amarira atagira ingano, mu mutima ati:" mana yanjye koko ubu ngirene? Kuki wampaye gukunda utankunda? Kuki wemeye ko anera inda uzi ko atankunda? Ubuse murugo nibabimenya ntibanyica? Ubu nkore iki? Yakomeje kwibaza byinshi, yumva telephone isona, kureba umuhamagaye abona ni Hasani, kumwitaba, avugana, umujinya n'amarira menshi ati:" uranshaka ho iki? Genda ukunde uwo wakunze, ureke gukomeza kunyinira umutima."
Hasani ati:" ariko se nyumva!"
Maritha ati:" urashaka kubwira iki utabwiye?"
Hasani ati:" reka tuganire uko dukemura ikibazo dufite, hato utajya kumfugisha."
Maritha ati:" kuba ntarabikoze si uko byananiye, oya ahubwo urukundo nkukunda ntirwankundira. Ndeka rero genda wikundire uwo ukunda njye undeke nziyitaho ntibizananira. Ariko ubuzima bwanjye wishe? Umh!"
yooo! Ayo magambo yatumye Hasani nawe arira, nawe abura icyo akora, mu mwanya muto gusa, yahise akupa arangije akata imodoka aragenda.
.
.
Kurundi ruhande, Mico we yatangiye kuganira na Benita, bicaye bari gufata amafunguro.
Mico ati:" mbwira uko waje kwegukana umutima wa Hasani nukuntu nzi neza ko yifunga atajya apfa kuvugisha abakobwa?"
Benita amwenyura mo ati:" nanjye sinzi uko byaje, naje kwisanga dukundana. Nonese ko ntabyinshi narinze kurukundo, yaraje arankunda, anyihera urukundo nyine dukundana ubwo. Ahubwo se uriya mukobwo waje aha yatubona akari bapanga iki?"
Mico ati:" uriya se? Wapi ntacyo. Nkuko nanjye nari narijijwe na emosion yibyo mwakoraga, nawe ubanza ariyo mpamvu yariraga."
Bakomeje kuganira, baragiza gurya, wabonaga ko Mico wari umwana umwe murugo anejejwe nuko afite mushiki we."
.
.
Kurundi ruhande, Maritha yakomeje kuririra mu cyumba cye anibaza icyo akwiye gukora, neza burundu abura icyo akora. Mugihe yarakiri kurira, papa we warufite ibitabo mu noki, yanyuze hafi y'icyumba cye yumva ari gupfureka, ahita amukomagira ari nako amuhamagara, undi nawe kumva ari papa we uhamagara, aratinya arayumanganya, yihanagura amarira neza, arangije arakingura, koko asanga ni se, ahita areba hasi, papa we nawe aramwitegereza atuje ati:" umeze neza Mari?"
Maritha adedemanga ati:" ye, ye...yego."
Papa we ati:" ntumbeshye ndabibona kandi nabyumvise. Ahubwo kuki waruri kurira?"
Maritha ati:" ntabwo nariraga papa, ahubwo ubwo wasanga ari video ya filme narindi kureba."
Papa we ati:" ko nziko udakunda ama filme yabizanye utd?,, bundi se ko mbona amaso yawe yatukuye cyane, iyo filme yarimo urusenda?"
Maritha noneho yabuze icyo yamusubiza, aramwihorera. Papa we yahise abibona ko afite ikibazo, yihuse ahita amwegera ati:" mwana wanjye ndakuzi ntujya upfa kumbeshya. Mbwira rero ikikuvuna, ndagufasha ntacyakubabaza twembi duharanira kwishima kwawe."
Maritha yikije umutima, nubundi ntacyo yaragihisha kuko nubundi uhisha akabyimba gato ejo kagakura kakagaragara. Yagezeho avuga atitira iminwa ati:" papa nda,,,,ndatwite."
yahise aturika ararira, papa we nawe arikanga ati:" umbwiye?"
Maritha ati:" ndatwite."
Papa we yahise akata aragenda yicara mu ntebe yari hafi, yikorera amaboko, amara umwanya atekereza, nyuma,,,,,
.
.
Kurundi ruhande, Hasani nawe yaratashye aparika imodoka, akinjira agongana na mama we, ati:" umeze neza Hasa?"
undi avuga amukatira ati:" meze neza ntakibazo." ataragera kure Mama we ati:" banza urebe hariya kumeza, hari ubutumwa umuntu yakuzaniye ubone kugenda."
yahise akata, yegera ameza abona hari ibahasha ifunze neza kuyifata abona kwiyo bahasha handitse ho ngo, IBANGA RY'UMUVU. Yahise agira amatsiko menshi cyane, ayifungura atuje abona mo urupapuro ararufata araruzingura atangira gusoma.............................
........................
...............................loading episode....13
.
Ngo IBANGA RY'UMUVU, Handitsemo iki? Ninde wamwandikiye? Maritha ambwiye se byose, aho biramworohera? Malayika wange niyo tugisoma ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
By: NewtalentsG👁 1 views
Comments
Login to comment.
No comments yet.