logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP32

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


*Dusubire kuri Veronica*




Ubwo nari maze kubona ibyo nshaka byose, cyari igihe ngo noneho na Brad ibyo yifuza mbyubahirize


*Brad:* Noneho twajya kurya se?


*Veronica:* Yego nta kibazo, ariko reka mbanze mpamagare wa musaza wanjye tubone kugenda.


Nigiye hirya nuko mpamagara John, ni we musaza wanjye mba mvuga


*Veronica:* John John, nagarutse ku murongo noneho.


*John:* Ko ufite akanyamuneza noneho ra. Habaye iki?


*Veronica:* Hari akantu nshaka ko umfasha muvandimwe


*John:* Ndabizi ibyawe. Ushaka ko turoga nde noneho se


*Veronica:* Ariko John urumva koko ari ibyo tuzahoramo? Tugomba no guhanga udushya mwana. Ubu nta kwicana birimo rwose


*John:* Urantunguye noneho. Noneho ushaka ko dukora iki se?


*Veronica:* Ndumva nshaka gushyira ukuri ahabona 


*John:* Sobanura neza


*Veronica:* Nshaka ko hakorwa ikizami cya DNA ubundi tukerekana ukuri kuri we na nyina.


*John:* Ibyo bindekere birakorwa vuba kandi neza.


*Veronica:* Ndabizi kandi nanjye ndabishaka vuba. Nshaka gutangira gutamaza Celia ubundi umuryango ugatangira guhungabana.


Narakupye nuko nsanga Brad kuko nari namwitaruye ngo atumva ibyo mvuga.


*Veronica:* Ubu noneho twagenda nanjye ndumva inzara yangezemo


*Brad:* Twagiye noneho


Twerekeje muri resitora imwe mu ziyubashye kuko namwe murabyumva umwana wa Kaba ntiyarira muri resitora za ndagaswi. Nanjye kandi nari nshonje numvaga nkeneye kurya ngahaga rwose.


*Brad:* Ndumva hari ibindwaniramo ngomba kukubwira


*Veronica:* Uratangiye kandi nawe rwose


*Brad:* Nshaka kukubwira ko utandukanye n’abandi bakobwa bose nzi


*Veronica:* Ndabizi ndihariye rwose, ndi ikinege muri macye


*Brad:* Ni ukuri ni wowe mukobwa ugoye maze kumenya pee. Abandi iyo mbasekeye bahita bava mu byabo ariko wowe inseko yanjye ubanza ari yo ikubihira ahubwo


*Veronica:* Umva ndashonje yewe.


Rwose ibyo guteretana si ibintu byanjye, sindi isugi ariko si uko nakundanye ahubwo bazaga bafite ubangejejeho cyangwa mfite icyo mbakurikiyeho bikarangirira aho. Kandi nanone mu mutima wnjye kuba harimo kwihorera ntabwo ibintu byo gukundana rwose byanzamo vuba.


*Brad:* Veronica si wowe mbwira?


*Veronica:* Harya wavugaga ngo iki?


*Brad:* Ko uri mwiza, ihogoza ihoho


*Veronica:* Mana we, shahu uratereta ugakabya


*Brad:* Numvaga wari kunsubiza ngo urakoze, ariko nyine urihariye ni ko wambwiye


*Veronica:* Uzi n’ikindi ariko Brad?


*Brad:* Mbwira ndakumva


*Veronica:* Nawe uri umusore mwiza. Ufite amaso meza, inseko yawe nta mukobwa itakurura, gusa jyewe ntacyo bimbwiye ariko sinabura kukubwira ko uri mwiza


*Brad:* None se kuki nyine wowe ntacyo bikubwiye?


*Veronica:* Ndihariye Brad. Niba koko ushaka kuntereta, ushaka ko dukundana, gerageza uhindure imiteretere yawe. Gerageza guhanga udushya, muri macye wizana ko uri Brad ugera ku bakobwa bakemera, ahubwo ibuka ko uri kumwe na Veronica ugoye gutereta, ubundi ushake uko wanyemeza nyine. 


*Brad:* Muri macye ushaka ko nkora ibyo ntasanzwe nkora, mpindure byinshi byanjye


*Veronica:* Yego. Kuko ndihariye nkuko nawe ubyivugira


*Brad:* Ukaniyemera


*Veronica:* Brad, ntungura, nkurura, tuma nkwiyumvamo. Nubishobora uzanshobora


*Brad:* Ni intego noneho


*Veronica:* Oya ni umukino, kandi umukino w’urukundo




Navuze ayo magambo mu mutima bitamfasheho kuko rwose sinshobora gukundana na Brad bigiye imbere. Ibaze ariko kuba umukazana wa Celia.


Gusa iyo nkomeje kwitegereza Brad, mbona rwose atari umwana wa Celia. Ubundi ubu Celia ntiwasanga atabyara koko? Kuki yemeye ko Fernando, umwana atabyaye ari we witwa imfura ye? Rwose sinzi ariko ndabicyemanga kuko ntabwo Brad ari umwana wa Celia


*Brad:* Vero, uri kunca amazi rwose


*Veronica:* Oya ahubwo ni uko nkunda gukina kandi nakina sintsindwe nta kindi.


*Brad:* Uzi n’ikindi, ibintu byose bigira itangiriro, ubu jye nawe turatangiye.




Wagirango ntituri muri resitora. Twahamaze hafi isaha, nuko tumaze gusangira no kuganira turasohoka ndataha na we arataha. Yashatse kumperekeza ngo angeze mu rugo ndamuhakanira mubwira ko umwanya tumaranye uhagije, ko nta mpamvu yo kungeza mu rugo. Nabyanze kubera impamvu ebyiri, iya mbere ko ntashakaga ko abona Carole iya kabiri kuko nacyekaga ko John ashobora na we kuza kundeba bakongera kuhahurira kandi sinabishakaga.


Nkigera mu rugo nasunitse urugi mpita mvuga


*Veronica:* Carole naje


*Ryan:* Oh mukunzi wanjye Veronica nishimiye kongera kukubona


Uyu se kandi we yageze hano ate koko? Narahindukiye mbona Ryan aho yicaye 


*Veronica:* Wowe se kandi urakora iki hano?


*Ryan:* Oh cherie wanjye nari ngukumbuye 


Yabivuze ahaguruka ansoma ku itama.


*Carole:* Mabuja iyo nshuti yawe imaze iminota myinshi agutegereje yambwiye ko ari inshuti yawe kuva kera


*Veronica:* Yego niko bimeze. Ahubwo se ko utagiye guhaha?


*Carole:* None se nari gusiga umushyitsi wenyine? Ubwo uje reka ngende


Nabonaga hari ikigenza Ryan kandi sinshaka ko Carole amenya gahunda zanjye zose. Na Ryan nashimye uburyo yamubeshyemo amubwira ko ari inshuti yanjye na byo byatumye uyu mukobwa nta kintu acyeka. Ubwo Carole yagendaga nahise ntangira kuvugana na Ryan


*Veronica:* Ikindi gihe uzongera kunyihesha twa bizu tutampaye agaciro uzambona


*Ryan:* Ariko mu gitondo navuye mu rugo noze rwose cherie


*Veronica:* Gashirire amenyo. Uribuka ejo ko washatse kundasa ariko?


*Ryan:* Ariko ni wowe wari ubinteye rwose


*Veronica:* Ubu rero uri iwanjye witonde udasohoka amaguru ari hejuru amaboko hasi


*Ryan:* Ngukundira ko ufata imyanzuro rwose yihuse


*Veronica:* Ngaho mbwira rero ikikugenza ureke utugambo


*Ryan:* nta kindi kingenza uretse kuba nshaka ko dufatanya mu kwihorera ku bishe ababyeyi bacu. Kandi ndanashaka ko tubibyazamo ubushuti hagati yacu kuko duhuje ikibazo


*Veronica:* Banza ujye kuruka izo wanyoye kuko ibyo ndumva ari isindwe


*Ryan:* Hanyuma ikindi hari imurika nshaka ko tuzajyanamo


*Veronica:* Ahubwo ndumva ngiye gucukura imva tuzaguhambamo. Ubundi se izo murika zawe sinzi ngo ni ibiki urumva jyewe nakujya inyuma koko?


*Ryan:* Uretse aho, ndaniyumvamo ko tuzafatanya byose nagusabye rwose


*Veronica:* Ahubwo mu minsi mike umutwe wawe witegure ko uzahura n’ubutaka bikaba ikintu kimwe


*Ryan:* uzi aho dutandukaniye? Ushaka gukorera mu bwihisho, ugakora ibyawe ntawe ukuzi ariko jyewe nshaka kujya ahabona, na Celia nashaka azamenye ko ndi mwene Jacob, ntacyo bimbwiye. Naho wowe ngo ntushaka ko hari umenya ko uri Angela


*Veronica:* Uri kunkanga ariko?


*Ryan:* Oya ahubwo nshaka ko nitujyana muri iryo murika nzabyungukiramo ku mpande ibyiri


*Veronica:* Ese iryo murika watsimbarayeho ni gati ki?


*_Iri murika se ubu si ryo Celia yatumiwemo agapinga? Hagati aho se kuki Vero akomeje kwiyumvisha ko Brad atari uwa Celia? Ibaze aramutse koko atabyara. Agace ka 33 ntuzagacikwe_*

Comments