logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 18
Bose bumvaga bafite amatsiko ndetse bashaka kumenya uburyo gahunda ya Gasasira iteguye kuberako babonaga rwose ibintu arimo kuvuga abivuga akomeje kandi ubona afite icyizere ko biri bukunde rwose pee
Kimonyo: ngaho tubwire iyo gahunda yawe uburyo wumva iteguye twumve wenda wasanga ari yo yoroshye kurenza iyo jyewe natekerezaga
Gasasira: ubundi se wowe wari wateguye ko byagenda gute?
Kimonyo: ubundi utaraza ikintu nari natekereje byari ukuba najya kuri bano bakora swap ya simcard ubundi ngakoresha swap ya nimero ya Gasaro maze ngategereza ko hari uwazahamagara iyo nimero ye. Gusa numvaga mu myaka itanu nuwaba agifite nimero ye ataba akiyihamagara kubera ko iyo myaka ni myinshi. Ubwo nkagira ikindi gitekerezo rero
Gatare: icyo cya mbere nanjye naragitekereje ukivuga ko hari umuntu bakundanaga ariko nanone kubera ko nta telefoni ye yari ihari nkumva kuzabona nimero ze byaba ikibazo. Ubwo se ikindi gitekerezo wagize ni ikihe?
Kimonyo: nahise ntekereza ko noneho nazajya ku rukiko njyanye rwa rwandiko yasize ubundi nkabasaba ko bajya muri serivise zo guhamagara bakabasaba historique ya nimero ye, uko byamera kose uwo munsi baravuganye kandi kubona nimero yavuganye na we byo biroroshye. Hanyuma iyo nimero bakayihamagara cyangwa se bakareba nyirayo
Gacupa: icyo na cyo aho cyari kugoranira rero ni uko bari kuyibona bayihamagara bagasanga na yo iheruka kubaho uwo munsi, kuko urabona ko amakuru tumenye uyumunsi atari azwi. Bagahita rero bakomeza kukwemeza icyaha bavugako icyo wari ugiye kwireguza ari igihimbano. Kuko n’inyandiko ntacyaba cyemeza ko ari iye koko cyangwa se atayanditse wenda ku ngufu,  burya abacamanza bajya gufata umwanzuro babanje kugoragoza uburyo bwose bushoboka.
Gasasira: icyakora wa mugani uru rubanza rwa mukuru wanjye rurimo inzira nyinshi zigoranye. Ariko se ubundi kuki utavuze ukuri kare kose we? Wumvaga guhisha ukuri ari byo bizima ibintu byanatumye ufungwa koko cyangwa wamenye ukuri ufunguwe?
Kimonyo: sha ni birebire wa musore we reka ahubwo mbabwire ikindi natekerezaga twakora kikadufasha kugaragaza ukuri. Ubwo twamaze kumenya aho uwabikoze aherereye ndumva twajya ku bugenzacyaha tukerekana amakuru yose, na Gasasira akababwira neza ko azi aho uwo ushinjwa ari noneho bagakorana na Interpol mu kumugeza mu Rwanda ubundi noneho agacibwa urubanza ku byo yakoze.

Umuhoza: nanjye nungutse igitekerezo cy’urucantege rero mbasetse. Ibaze bahamugejeje noneho agahakana ibyo ashinjwa na cyane ko uwakamushinje yaba adahari
Gasasira: ibimushinja birahari birenze umuntu. Hari urwandiko nyakwigendera yasize, hari ukuba noneho bamubaza icyatumye ava mu gihugu bigahuzwa n’umunsi yagendeyeho kandi ndakeka ubushobozi buhari bwafasha abashinjacyaha kumenya ahantu ha nyuma nimero ya Gasaro yabonetse bityo bakaba bashakisha bakamenya neza uburyo yahageze n’uwo bari kumwe. Ubundi se hari lodge wajyamo ntibakubaze ibyangombwa?
Umuhoza: ahubwo mpise nibaza ukuntu baba baremeye ko Gasaro ahinjira kandi atujuje imyaka 18
Gacupa: ahenshi iyo umugabo yerekanye ibyangombwa biba birangiye na cyane ko abenshi ahagera mbere hanyuma uwo bari bubanemo akaza ahamusanga. 
Gasasira: rero murumva ko uburyo bwose mwatekereje bugiye bufite imbogamizi ariko ubwo kumugeza inaha nibwo bwakoroshya byose kandi ndumva nizeye ko nabafasha gutuma ahagera.
Kimonyo: gute rero.
Gasasira: dore uko umupango wanjye umeze. Nibyo koko nimero ya Gasaro mwakora swap yayo ubundi igasubira ku murongo. Ndakeka imyaka itanu ishize ari myinshi batavugana ku buryo yaba acyibuka neza ijwi rye. Ubwo noneho jyewe nahita muhamagara nkamubwira ko wa mukobwa yantumyeho namubonye hanyuma nkamuha nimero, urumva ko nimero wigeze gutunga uyibonye utayiyoberwa, uko byamera kose yayihamagara
Umuhoza: ndi kumva neza neza ari nka bimwe njya mbona muri filimi. Hanyuma bikagenda bite rero?
Gasasira: nyine ni wowe wakitaba ubundi mukavugana, ntabwo wabura ibintu umubeshyabeshya, ko wamurakariye ariko nyuma ukamubabarira kubera umukunda, ko se wenda wanabyaye na cyane ko burya umwana ari ikintu gikomeye abantu bose baha agaciro, hanyuma uko byamera kose yashaka uko aza guhura nawe azi ko ari Gasaro bavuganaga hanyuma akaba arafashwe ibisigaye ni urukiko bireba
Kimonyo: sha umupango wawe ni muzima rwose pee. Ndawemeye kandi ndawushimye. Ariko nanone hari ibibazo bibiri nywufiteho. Icya mbere gukora swap bisaba ko nyirubwite ari we uba ahibereye na cyane ko ubu bagufotora ngo barebe ko ari wowe uri ku ndangamuntu. Icyo kizashoboka gite? Bwa kabiri, aramutse ataje byagenda bite?
Gasasira: ku cya mbere sinari nzi ko ari ko bisigaye bimeze kuko mperuka ino na bano bacuruza unite babikora ubwo niba byarahindutse ho biragoye ariko birashoboka na cyane ko byasabwa n’urwego rubifitiye ububasha. Cyangwa se niba bigoye, namuha nimero ya Umuhoza cyangwa se ya Kimonyo ubundi akaba ari yo ahamagara.
Gacupa: nungutse agatekerezo nanone. Ndakeka ko uko byamera kose uyu musore atazi ibyabaye byose ndetse buriya uretse wenda kuba afite igishyika ku mutima ariko uwo bavugana wese akamuvugisha neza yaba yumva ari amahoro. Aho kujya mu nzira zigoranye zo gukora swap ya nimero ya Gasaro reka ahubwo wowe uzamuhe iya Kimonyo noneho umubwire ko yakubwiye ko ari iya muramu we babana, kugirango nayihamagara nyine azitabwe na Kimonyo hanyuma amubwire ko ari bumumuhe akamuvugisha, ubwo nyine Kimonyo azamuha Umuhoza ari we bavugana ubundi buhoro buhoro azatakaremo. Murumva atari byo byoroshye?
Kimonyo: ako gatekerezo ndumva ari ko kaba koroshye rwose nanjye pee. Ubwo ariko akivuga ko azaza twahita tugana ku buyobozi tugatanga ukuri hanyuma akazafatwa niyo bamufata akigera ku mupaka si ngombwa ko afatwa yageze ino kuko ashobora no kuhagera akamenya ko wa mukobwa yapfuye ubundi agahita yongera agacika

Ubwo umugambi barawunoganyije ndetse Gasasira hashize akanya gato ahita amuhamagara
Gasasira: musaza Kadafi uzagura wa kirezi we
Kadafi: gute se? ntumbwire ko mission uyirangije ariko man
Gasasira: ndayirangije man. Ahubwo umutoto nta phone akiriho. Kwanza mpamagara nkubwire ndumva ayanjye ashizemo

Ibyo yabikoreye kugirango arebe ko umuhungu ashishikara kandi koko na we ntabwo yatinze yahise amuhamagara
Kadafi: ngo nta phone ariho man? Yabaye iki se?
Gasasira: umva nabaririje nyine iryo zina uwo mbajije wese akandangira uwe undi uwe nyuma uwo nabajije yambwiye ko niba nshaka umukobwa wabyariye kwa muramu we ari hafi y’aho duhuriye ahita ajya kumunyereka ubundi mubwiye Kadafi ahita asimbukira hejuru niko kumbwira ko akimara kumenya ko atwite bahise bamwangira kongera gutunga phone. Gusa wabonaga abivuga ababaye man
Kadafi: none se ubwo nzamubona nte koko? Umwana se wabonye angana ate man? Narabyaye ubu se koko man?
Gasasira: yambwiye ko muramu we nta ribi rye, ampa nimero ye ngo nyiguhe uzamuhamagare muvugane, ku manywa waza guhamagara ukareba ko mwavugana kuko ngo nibwo muramu we aba atashye avuye ku kazi naho umutoto nasanze nyine avuye kumuherekeza agiye skul. Ufite umwana wiga wa kintu we.

Ubwo erega yaramuragiye ubundi aba amuhaye nimero ya Kimonyo amubwira ko yaza kumuhamagara bakavugana akamuha Cherie we

Kadafi aho ari si we warose isaha za ku manywa zigera ubundi aba ashyizemo unite zihagije ngo avugishe umugore we n’umwana wabo. Yarahamagaye koko Kimonyo aramwitaba ubundi amubwira ko ari hafi kugera mu rugo akamumuha bakavugana, maze hashize iminota nka 20 aba amuteye bip undi ahita ahamagara maze Umuhoza wigize Gasaro aba aritabye

(nusoma Umuhoza umenye ko ari kuvuga nka Gasaro)
Kadafi: Cherie ni wowe cyangwa ndi kurota ?
Umuhoza : ni jyewe ahubwo se wowe ni wowe ? sha nako sinzi
Kadafi : umva kwanza banza umbwire umwana wacu ni umuhungu cyangwa ni umukobwa ?
Umuhoza : mbese ikikubabaje ni umwana ntabwo unashaka kubanza kwicuza ibyo wankoze ko wabikoze ntabishaka, 
Ubwo yabaye nk’utangira kwiriza nyine kugirango undi amenye ko yababaye koko

Kadafi : umva cherie basi nzagusaba imbabazi amaso ku yandi kuko nanjye ndicuza ibyo nakoze byose pee. Mbabarira ahubwo umpe amakuru yose. Ibindi byo ndabizi nanjye ndicuza, kandi sinzi uburyo nakubwira ko kongera kuvugana nawe binshimishije pee. Ahubwo se uwagusaba wanyemerera ?
Umuhoza : yego mbwira ndakumva.
Kadafi : nyibutsa ka kazina wakundaga kunyita iyo twabaga turi kumwe.

*Ngo agaki ? Ubu se bari bukamenye ra ? None na we yaba yagize amakenga? Agace ka 19 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.