Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
.
Ubwo duheruka biju yabaye C.E.O w'uruganda rwa T.C.I.R ltd. Kandi twasize avuga ko nely agiye kumubona. Ese ni wasanga abahoze ari inshuti magara bagiye guhangana? Wowe ntakindi usabwa uretse kugumana nange.
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. Ku bantu bari kwibaza niba nely yaba yarasambanyijwe naba mushimuse, rwose mutuze ntabwo byabaye ho.
.
dukomeze.
.
amasaha amaze kuba atatu biju ari mukazi ke gashya, birumvikana afite akazi kenshi kuko agomba gusinya kumapuro zitandukanye kugirango agendane na abandi bakozi. Uko ari kugenda asinya kumapuro niko kuruhande ari kumva indirimbo kuri telephone. Indirimbo yitwa my love ya westlife niyo ari kumva anyuzamo akanakaririmba bisa nkaho yiturije.
.
.
kandi kurundi ruhande nely nawe ari mukazi arinako agenda agenzura ibyakozwe adahari, kandi ninako eddy nawe ari mubiro bye gusa we ibitekerezo biri kure ubonako yogeye gutekereza cyane.
.
.
kurundi ruhande amasaha yakomeje kwicuma biju noneho asa nuhugutse bidatinze asohoka mubiro ajya kureba mubiro bya silive asanga silive asa nkaho ahuze aramubwira ati:" eeh, ndabona uhuze ariko nuhuguka uze undebe tuvugane ndagushaka."
silive nawe ati:" ntabwo muze kuburyo tutavugana ntakibazo bwira rwose?
biju yegera imbere aricara ati:" ndagirango tuganire kukintu cyatuma uruganda rwacu rurushaho kwigarurira imitima yabenshi."
silive ati:" uruganda rwacu rukora sima nicyo abakiriya barushimira.
biju ati:" sima ntabwo ihagije silive kugirango umuntu yigarurire imitima yabaturage kuko wanasanga impamvu bakunda sima yahano ari uko ariyo yonyine babona. Ese urakeka habonetse nkuruganda rundi rukora sima abaturage bakogera kugura iyanyu?
silive ati:" ubwo aho nawe waba ushatse gusebya sima yace. Njye ndumva n'ubundi bakomeza kuyigura kuko niyo bazi neza. Nonese bajya kugura indi batazi basize iyacu?
biju asekamo ati:" ariko se reka nkuhe urugero. Usibye ko wenda batabifite muri bije urakeka R.A.M.T iramutse ikoze sima urakeka abantu bakogera kugura iyanyu?
silive abitekerezaho.
biju ati:" reba. R.A.M.T ni uruganda rukunzwe na abacuruzi benshi ndetse banamamariza R.A.M.T nta busines bakorana ngaho rero imajine babaye bakorana busines.
silive ati:" nonese ushatse kuvuga ngo turebe ikindi dukora ?
biju ati:" cyane rwose.
silive ati:" ni ukubwira abashinzwe marketting bakakireba.
biju ati:" ukoreshe uburyo bitarenza iminsi ine.
.
.
tuvuye aho, icyo biju ataramenya nuko R.A.M.T Ahubwo yateranye ihiga izina bita sima yabo bamaze iminsi bakora . Abakozi bose aho bari, bari kwibaza ngo ni irihe zina sima yabo igiye kujya kwisoko yitwa. Ese koko ni irihe? Amatsiko araje ashire.
bidatinze cloude na keza bashinzwe imikorere yuruganda batambutse imbere abanyamakuru barahari
keza ati: murakoze kuba mwaje hano kwifatanya natwe gushyira hanze sima shya sima ikomeye sima yambere inaha.
ni toni zigera kurenye kandi turacyakora ni izindi. Ikintu kiduteranyirije aha ni ukumenya izina rya sima yacu.
ndagirango tsabe umuyobozi mukuru w'uruganda aze atumbwire izina sima yacu igiye kujya hanze yitwa.
.
abakozi bose bakoma mumashyi kumbe uko aho bari guserembura kuri t.c.i.r ltd ho silive arimo aragenda yiruka situzi ngo agiyehe?
yakomeje kugenda kumbe ni mubiro bya biju ajemo mugukigura asanga biju arahuze.
silive ati:" burya wabiciraga amarenga uzineza ko biri bubeho?
biju ati:" ibiki biri bubeho?
silive ati:" wahoze kari uvuga ko r.a.m.t ishobora gukora sima kandi uzi neza ko ahubwo batagiye?
biju ati:" wapi ibyo byo gutagira nabyonzi.
silive ati:" ngaho rero gwino urebe kuri television bari mubirori byo gushyira hanze sima bakoze.
biju avuga ahaguruka ahita agenda ati:" Baba barayikoze ryari se?
silive ati:" icyo kibazo nige wakakikubajije wowe uherukayo ahubwo.
biju sasa yaje atabyumva neza ataranagera aho television iri neza yumva nely avuga ati:" tumaze igihe kitari gito dutekereza gukora sima none umusi wa none tubigezeho.
biju akibyumva aza yiruka ahagarara imbere ya television yibonera nely kuri television avuga ati: sima yacu ni muhaguruke tuyite izina.
abakozi bose barahaguruka
biju we utarasobanukirwa neza ibiri kuba ati:" ibise byabaye ryari?"
silive ati:" nyemerera ahubwo nkubaze nge igihe batagiye kuyikora kuko ibyo byo biri kuba nonaha.
nely kuri television ati: sima yacu rero tuyise R.A.M.T CIMENT .
abakoze bose bakoma mumashyi bitatinze kuri stage bahise bahazana umufuka uri mo sima bandikaho izina kumugaragaro.
biju nu uburakari bwinshi ahita acomokora television
silive ati:" have se kandi udatwika iyo television.
biju ati:" urakeka se ibi binejeje cyangwa birababaje?
silive ati:" ibyo ninge wakabikubajije none urikubimbaza?
biju ati:" tureke gutana mumagambo Ahubwo turebe ngo niki twakora.
.
.
sasa kurundi ruhande, nely akimara kwandika kumufuka izina ryasima bidatinze yogeye gufata ijambo aragira ati: sima yacu irajya ku isoko nyuma yi iminsi ibiri kandi irahendutse ushaka kuragura waza kuruganda tukumvikana ukaragura muburyo bworoshye kandi buhendutse.
.
bakomeje ikirori cyo kwishima kigeraho kiraragira. Sasa bidatinze nely yaje guhagarara kuruhande yishimye akiri aho eddy amuturuka inyuma amupfuka kumaso.
nely ati:" nayoberwa abandi ariko umutima wange sinawuyoberwa.
eddy ati:" urakeka ndi inde?
nely ati:" uri ibyishimo byange.
eddy ahita amurekura ati:" narinzi ko wenda unyoberwa none...
nely ati: nayoberwa nundi.
eddy ati: gusa nyine nari nkumbuye kukubona wishimye.
nely ati: kwishima kwange ni wowe ubirema rwose sinatinya kuku mbwira ko uri isoko yu munezero wange.
eddy ati:" nicyo narahiriye kuguha umunezero no kugusiba amarira mumaso yawe.
nely ati: ihiii, maze ubu ndumva narira.
eddy ati: rira se sha unyihere akazi ko kuguhanagura.
nely amukubita agashyi kumatama ati:" eeh burya wifuza ko ndira?
eddy ati: hari icyo se urize kubera kwishima?
nely arahumiriza ati: cyakoza uri gutuma niyumva neza shr.
eddy ati:" ni uko bitakunda ngo nkuhe byishimo maze ubyarire muneza.
nely ati: igihe ni kiragera ariko!
eddy agenda amwegera gake gake ati: oya sha wivuga gutyo nuzi ko....
ataravuga nely ahita amusoma ati: reka tuve hano turebe ahandi tuganirira.
.
.
sasa uko abo bishimye kurundi ruhande biju agahari kamwishe ari guca hirya hino ntakindi avuga uretse ngo: nely sha? Nely?
ariko pfite igitekerezo.
.
akomeza kwiyumvira hashize akanya arasohoka.
sasa kurundi ruhande nely na eddy baje kuruhande batagira kuganira..............
.................
.........................loading episode....22
.
baganira gwiki rero?
ese biju ni ikihe gitekerezo agize?
utazacikwa na agakurikira.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::|
Comments