logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 2
.
Duheruka Rome bimukomeranye, imbwa irimo kumoka na zamu amaze gukanguka.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Imbwa irimo kumoka cyane ikanga Rome. Agafuka kibyo yibye kari kurutugu. Acungana n'imbwa arimo kubarana nayo ngo arebe ko yayijijisha akayicika. Akora mu mufuka akuramo karoti arayingira. 
Imbwa karoti inaga kuruhande. Zamu arimo kuza agana aho. Rome arongera yururira igipangu vuba, maze imbwa iramusimbuka ifata akaguru iramuhanura zamu aba arahageze aramufata.
.
Rome ati" Zamu reka tuvugane.
Zamu ati" tuvugane iki wa gisambo we ?
Rome ati" nubundi aba bantu ntabwo wowe uri umwe muri bo. Urutwa niyi mbwa yabo.
Zamu amufata mu mashati ati" wivuga ubusa wagisambo we.
Rome aramwinginga ati" buretse ariko. Nubundi aba bantu stock yabo akenshi ibirimo birangira biboze ibindi bibaye expired bakajya kumena. Reba ntakindi ntwaye. Mushiki wanjye na Mama wanjye barashonje.
Zamu ati" ibyo se bisobanuye iki?
.
Rome ati" ariko ibaze abaye ari mushiki wawe urwaye na Mama wawe bashonje cyane. Wabareka bakicwa n'inzara ?
Zamu ati" njye ntabwo nakwiba. Uri igisambo.
.
Rome abonye nubundi ko Zamu adateze kumwumva , aramucunga amukubita uwo mufuka urimo ibyo yibye zamu agwa hasi, undi amaguru ayabangira ingata yiruka agana kuri geti arafungura vuba acaho. Gusa habuze gato imbwa yarimuciye akaguru.
.
Iryo joro ryose agenda urugendo rw'iminota 45 agera iwabo mu gaturage. Mama we apfukamye imbere ya gatanda gato cyane Mushiki wa Rome witwa Sophie aryamyeho. Arwaye indwara ikoneye y'imyiko.
Rome arinjira. 
Mama Rome Rome ati" wari wagiye he ?
Rome ati" mvuye guhiga mama .
Mama Rome ati" ese wongeye kujya kwiba?
Rome ati" basi iri joro turamuke mama. Ntako mba ntagize.
.
Rome ahita yihina mu gikoni acana iziko arateka. 
Sophie areba Mama we ati" Musaza wanjye ndamukunda nubwo rimwe na rimwe ntuma akora ibidakwiye kugira ngo anyiteho. Birambabaza mama!
Mama Sophie ati" Humura Imana izi byose. Izashyira iherezo kuri ibi byose.
.
Tuze mu murwa mukuru w'igihugu muri presidence. Paru yicaye muri Office ya President hari ibyo arimo kuzuza.
Fazil ahagaze imbere ye areba uko arimo gusinya. Hashize akanya yegera imbere yicara mu ntebe iraho.
Fazil ati" Paru ninde watekerezaga ko igihe kimwe ari wowe uzaba uri mu nzibacyuho utegetse igihugu. Umwana wo kwivuko sha!
Paru araseka ati" Nyine urumva ko ndi mu nzibacyuho. Ndetse aha nicaye ni umugore wanjye wakabaye uhicaye.
Fazil ati" ariko ni wowe uhicaye. Kandi ntiwamenya vuba ushobora no kwisanga uri president wiki gihugu.
.
Paru asa nutekereza.
Fazil ati" ese ko n'ubundi umugore wawe arwaye ameze nabi urumva hasigaye iki? Nubwo ubutegetsi Papa we yabusize mu biganza bye , ariko ni wowe ufite imbaraga zayobora iki gihugu.
Paru araseka ati" utekereza ko gutsinda Umugore wanjye byakoroha se ? Abaturage baramukunda cyane. 
Fazil ati" ariko amaze imyaka ibiri ameze nabi ari mu bitaro. Ni wowe ufite volla y'ubuzima bwe. Ubundi ni gute Umugore yaba President uhari uri Umugabo? Njyewe narinzi ko President ari wowe yarikuzasigira ububasha. Natunguwe no kubona ubutegetsi abushize mu maboko y'umukobwa we. Nubwo ari Umugore wawe.
Paru araseka.
.
Twigarukire mu cyaro, Rome arimo guha mushiki we amaze yo kunywa. Amaze kunywa no kumuha imiti igikombe atereka kuruhande.
Sophie ati" urakoze !
Rome ati" ndagukunda cyane gashiki kanjye. Kandi ndimo kugerageza vuba nzabona ubushobozi nkuvuze.
Sophie ati" ese aho wasabye akazi nubu ntibaragusubiza?
Rome azunguza umutwe.
Sophie aramureba ati" Gasaza kanjye niyo utabasha kubikora ariko nabonye urukundo rwawe. Warandwaniye amanwa n'ijoro. Niyo njye napfa basi uzakomeze wite kuri Mama. Kandi nizeye Imana ko izahindura amateka yawe.
Rome aramufata ati" wivuga ibyo gupfa ntabwo uzapfa. Njye nzatabara ubuzima bwawe. Uzabagwa kandi uzabona impyiko nzima.
.
Bakiraho bumva Mama Rome arimo kumuhamagara hanze. Rome arasohoka aza hanze kwitaba mama we, ageze hanze ahasanga mushuti we Alias.
Alias ati" man nabonye ahandi twajya gusaba akazi.
Rome ati" wow reka nitegure tugende.
.
Rome afata amazi vuba aroga vuba vuba.
Alia ati" Rome ube ufite ticket kuko si inaha ni mu mujyi.
Mama Rome ati" Rome uze kureba kugitenge cyane hari udufaranga duke duhari urebe ko watugira ticket.
.
Rome amaze kwitegura aza mu cyumba cya Sophie aramureba ati" Sophie ngiye mu mujyi hari ahandi ngiye kugerageza amahirwe ya kazi.
Sophie ati" Imana igendane nawe musaza wanjye nkunda.
Rome aramwegera amusoma kugahanga ati" Ukomeze wihangane ugumane agahenge ufite sibyo?
Sophie ati" yego 
.
Rome na Alias baragenda.
.
Tuzi ku bitaro bikomeye Crea umukobwa w'uwahoze ari president aho ari, akaba n'umugore wa Paru. Arwariye mu cyumba kirenze cyane. Vi Vip. Amaze imyaka ibiri muri ibyo bitaro yibereye muri coma. 
Kuva President papa wa Crea  yapfa , n'umukobwa akaba ari mu bitaro ameze nabi, Paru niwe usigaye ayoboye inzibacyuho mu cyimbo cy'umugore we Crea. 
Paru ahagaze iruhande rwe arimo kumureba. 
.
Hashize akanya Fazili arinjiye yihuta cyane ati"  Nyakubahwa, 
Paru arahindukira aramureba.
Fazil ati" President wa Sena na President w'inteko ishingamategeko baje hano ngo barashaka kubona uko Crea ameze.
Paru abyumvise arikanga!!!!!
.
Udacikwa na Episode 3

Comments