Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Luwero yirukanwe mu kigo.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Luwero ari muri Bus arimo gutaha. Gusa yacitse intege. Muri we arumva atakaje isi nzima yariyibereyemo.
.
Kurundi ruhande mu Kigo naho ubuzima burakomeje. Briana na ba Fanny barimo kugendagenda aho mu kigo. Bahura na Mamille.
Mmille areba Briana aseka ati” Uri umunyamugisha kuba umuhungu nkuriya yagukundaga.
Fnny ati” Ubwo se ushatse kuvuga ko ari umunyamugisha gute??
Mamille ati” Umusore nkuriye niwe gicumbi cyanyacyo cy’urukundo.
Daria araseka ati” nyuma na nyuma mbonye uwo duhuje kumva ibintu.
Fanny ati”Ngaho ubwo mwamaze kwihuza mufate mujyane.
Mamille akomeza kwibwirira Briana ati” Briana, abantu benshi bagambanira urukundo. Ariko uko nabonye uriya n’inyangamugayo warwo. Nako ahubwo ni umurinzi warwo.
Fanny ati”Gabanya amagambo sha!
Briana areba Fanny ati” Oya se mureke wimuhahana.
.
Bakiraho Mushiki wa Jamali Lourienne araje nawe areba Briana.
Lourienne ati” Bria ndashaka kuvugana nawe.
Briana ati”Ntakibazo.
Lourienne ati”Twenyine
Fanny arabyumva ko bashaka kubaheza maze aritambika ati” Humura cher twe ntabanga rijya hagati yacu ushaka wanamubwira.
Briana arebana na Lourienne.
Briana ati Aba urabazi tabwo ari abanyamahanga kuri njye.
.
Kurundi ruhande bus iracyagenda. Gusa Luwero ameze nabi. Bageze imbere bus guhagarara. Sofer aramubaza ati”Kubera iki usaba guhagarara kandi utaragera iyo ugiye??
Luwero at” Njyewe sinshaka gukomeza.
Abagenzi barumirwa.
Shofer araparika ati” Ese musore ufite ikihe kibazo.
Luwero ati” Wowe komeza urugendo rwawe utware abantu babandi njye undeka. Ndumva ntameze neza sinakomeza.
Shofer ati”Naho fata akayaga ujye hanze gato turagutegereza.
Luwero ati” Muramara isaha yosese namara??
.
Barabyumva koko ntabwo bamara igihe yamara. Arisohokera. Akimara gusohoka hari undi mukobwa wamubonye maze nawe ahita asohoka.
Luwero amaze kuva mu modoka ajya hirya y’umuhanda gato. Uwo mukobwa nawe usohotse muri bus aba aje iruhande rwe.
Luwero ati” Wowe urinde bite ko uvuye muri bus ikaba igusize??
Umukobwa ati”Nitwa Maliene. Mbonye uko umeze numva muri njye ntakomeza. Ntekereje ko waba ukeneye ubufasha.
Luwero ati”Ntabufasha nkeneye gusa warukoze.
Maliene ati”Oya ndabona uhakana ibyo ukeneye.
Luwero aramurebaaaa.
Maliene ati” Ubundi kubona umusore nkawe wazambye gutya n’ibintu bidasanzwe. Ufite ikibazo??
Luwero ati” Ikibazo mfite ntacyo wagihinduraho.
Malienne ati” Hari n’igihe wasanga hari icyo nagikoraho. Kandi niyo ntacyo ntagikoraho nzi neza ko kuvuga bibatura.
Luwero ati” Ndimo kujya mu irungu. Mvuye ahari ibyishimo byanjye none nsubiye mu bwigunge bwanjye.
Malienne ati” None kuki nyine umusize ukigendera??
Luwero ati” Noneho uhise usobanukirwa ibyo mvuze??
Malienne ati” Ababaye mu buryo bumwe, bumvana vuba. Ntabwo byarikuntwara akanya kugira menye neza ibyo umbwira.
Luwero areba uwo mukobwa bahuye gutyo.
.
Mu kigo Briana arimo kuvugana na Lourienne.
Lourienne ati” Uriya musore w’umusazi waje mu kigo yigize kuriya ngo aje kureba wowe musaza wanjye yaba umuzi?/
Briana ati”Kubera iki umbaza gutya!!
Lourienne ati”Njye natunguwe.! Narinzi ko wowe na Musaza wanjye muri….
Briana ati” Loure have witekereza ibintu nabi. Uriya musore mbere yuko aza hano twarahuye. Yanambwiye ko ankunda ariko naramuhakaniye. Ariko ntiyigeze yumva.
Lourienne ati”Narinikanze cyane.
.
Amasaha aricuma.
.
Mu rugo kwa Luwero. Mama we hari urugendo avuyemo asanga Papa Luwero ari mu rugo.
Mama Luwero ati”Ntabwo wakoze se??
Papa Luwero ati” akazi nagombaga gukor nagakoreye hano. Kwishuri bimeze bite??
Mma Luwero ati” Ishuri mvuyeho. Nta Luwero uhiga.
Papa Luwero agwa mu kantu!
Mama Luwero ati” Jacke yaratubeshye.
Papa Luwero ati”Uriya mwana yakoze ibiki?? Nonese yagiye kwiga he??
Mama Luwero ati” Twararangaye. Ni gute twizeye ko Umwana yagiye kwiga ahantu tutazi??
.
Mugihe bakirimo kwibaraguza gutyo babona Luwero nguwoarinjiye n’ibikapu yakonje cyane. Bamubonye bagwa mu kantu!
Mama we ahita amusanganira aramufata ati” My son.
Luwero ati” Mama!
Papa Luweroati” Kubera iki waduteye guhangayika?? Wagiye kwiga he??
Luwero ati” Ni story ndende kandi ntashaka kuba nababwiraho.
Mama na Papa bagwa mukantu birabacanga. Luwero arikomereza ajya mu cyumba cye.
.
Bararebana.
Papa Luwero ati” Uriya mwana afite ikihe kibazo??
.
Luwero ageze mu cyumba cye ahita agwa kugitanda. Abandi muri Saro baracyibaza icyo yabaye n’ikibzo yaba yaragize.
Papa Luwero ati” Jya kumubaza.
Mama Luwero ati” Njye ndumva twabanza kumuha akanya buriya naza kumera neza araza kutubwira byose bijya mbere.
Papa Luwero ati” Twararangaye.
.
Amaha aricuma.
Umunsi ukuriyeho Luwero aza mu rugo kwa Briana. Asanga mama Briana ario gufura. Mama Bria amubonye araseka. Aramukunda cyane aramwishimira. Amufata nk’’umwana we wundi.
Barahoberana cyane.
Luweroati” Nukuri mama narinkukumbuye cyane. Ese basi warakize neza.
Mama Briana aratangara ati” Mbega ukuntu uba umpanagakiye cyane??
Luwero ati” Umutima wanjye wabaga ugutekerezaho buri kanya.
Mama Briana ati” None uvuye kwishuri uza kundeba??
Luwero ati”Yego.
Mama Briana ati” Urakoze mwana wanjye.
Luwero ati” Ahubwo reka nkufashe gufura tunaganira.
Mama Briana araseka ati” Urabizi gufura se??
Luwero ati” Ntabwo mbzi neza ariko ubwo ndaza ubimenya.
Mama ati” Oya reka mbikore wowe jya mu nzu uzane agatebe wicare.
.
Luwero ati”Oya. Basi wnafura ndimo kunyuguza iyo umaze gufura.
Mama Briana yitegereza ubumuntu buri muri luwero.
.
Udacikwa na Episode 33
Comments