logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Mu gace gaheruka ni bwo twasize Veronica abonye umushyitsi kandi uwo ntawundi ni papa wa Brad ari we Victor.




Nari ndi kumwe na Victor muri salon, gusa simbabeshye nari mpari ntahari. Ni byo koko niyemeje guhindura Victor umusinzi, ariko se nzabigeraho nte? Icyo ntifuza cyo ni ukumwica kuko gahunda zanjye zose zaba zipfuye ahubwo ngomba gushaka uburyo nigarurira icyizere cye, ni byo bizamfasha kumwigarurira wese nkamukuramo amakuru yose nshaka.


*Victor:* Ese Veronica uri hano cyangwa wagiye?


*Veronica:* Yego ndahari kandi nari nguteze amatwi


*Victor:* Rero umva nkubwire uretse umuryango wanjye ni wowe wundi, navuga umuntu wo hanze umenye iby’uko nari narabaswe n’inzoga. Ni ibanga umenye ndagusaba ntuzarimene sinifuza ko umuryango wanjye uba iciro ry’imigani dore nta n’ubwo turamara kwakira urupfu rw’umukobwa wanjye, rero ibyo bijemo noneho byaduhuhura


*Veronica:* Humura rwose ibanga ryawe ribitse ahantu hizewe ntiriteze kuzahava. Nzaribika nk’uko nabika iryanjye.


Twaganiriye akanya katari kanini kuko bwasaga n’ubwije kugera ubwo yasezeye aragenda. Nahise mpamagara John ngo mubwire ibyo nabwiwe na Kevin bya wa muntu ngo ni Jacob. John yambwiye kuryama ntuje kuko guhera ejo amakuru yerekeye Jacob nzajya nyabona isaha ku yindi. Nahise ndyama numva ntuje.




*Tugaruke kuri Celia*


*Celia:* Mugire vuba nshaka ko mu minota itatu iyo shusho y’umukobwa wanjye iba imanitse muri salon


Uko ni ko nategekaga abakozi basaga icumi bari baje kubikora. Kuva umukobwa wanjye apfuye ni bwo ntuje kandi nshaka ko ishusho ye izahora aho igaragara kandi abantu bose bakamenya ko yari mwene Victor KABA. Sinifuza irindi bara ryaba kandi mu muryango wanjye, ibyabaye birahagije


*Brad:* Ese mama urumva umuntu ari gute yabasha gusinzira muri uru rusaku koko?


*Celia:* Ceceka aho se nyine. Wowe iyo utari kunyangiriza amafaranga uba uri aho uryamye gusa nta kindi kizima wakora?


*Fernando:* Ariko se hano nta munsi washira mudacyocyoranye koko? Ibyanyu bimaze kundambira


*Julia:* Ibyo uvuga ni byo cheri. Hano ubanza iyo badatonganye batanyurwa pee. Uyu muryango rwose sinzi


*Brad:* Julia, erega uyu muryango washatsemo ntusanzwe. Uzabibona nako ko nta bantu wajemo


*Celia:* Ese Carole, umugabo wanjye ari hehe ko tugiye kujya ku meza?


*Carole:* Ntabwo mbizi mabuja


*Celia:* Ni gute uvuga ko utabizi? Uhemberwa iki? Ugomba kumenya byose. Uranyumva?


*Carole:* Ariko rero mabuja…


*Celia:* Umva byihorere. Genda uzane ibyokurya ndumva nisonzeye udahari biramureba.


*Carole:* Yego mabuja ndagiye


*Celia:* Ese reka kundeba ugende. Urankanurira undeba iki


*Brad:* Ariko se wamubwiye neza wowe 


*Celia:* Ibyo wowe ubijemo ute ko uzi kwiterera mu mata nk’isazi?




Uru rugo runtera icyo n’iki rwose. Iyo atari abo nibyariye ni umukazana. Mu gihe twari dutegereje ibyokurya ni bwo Victor yinjiye ariko ubona ameze nk’umuntu udatuje


*Celia:* Wambwira ahantu uvuye?


*Victor:* Kuva ryari ngomba kuguha raporo y’aho ngiye se n’ibyo ngiyemo?


*Celia:* Igihe cyose. Kandi cyane cyane iyo utameze neza


*Victor:* Nakwibutsaga ko uri umugore wanjye utari mama wanjye


Yabivuze akomeza ahari ibiro bye. Mbega agasuzuguro. Mbega intashima. Ibi se yihaye byo kwizamura ni ibiki? Ubu yiyibagije ko aho ari ari jye wahamugejeje none atangiye kwiha ibyo kunsuzugura imbere y’abana n’abakozi nta soni koko?


Numvise ngomba kwegera uyu mugabo tukagira ibyo tuganiraho. Ikigoryi gitahe kinyikweduraho kigerekeho kunsuzugurira imbere y’abantu koko?


Nari mo musanga ngo tuvugane nuko Carole aba aranyitambitse


*Carole:* Mabuja ibyokurya byageze ku meza


*Celia:* Aheee. Ese wowe wararezwe cyangwa warorowe? Ubu urabona ibyo biryo ari byo biraje ishinga kurenza gahunda zindi zihutirwa nari ngiye gukora?


Numvaga nzabiranyijwe n’uburakari bwinshi cyane, ariko ni gute abantu basigaye banyifatira aka kageni koko?


*Fernando:* Ariko mama uri gukabya nawe rwose ibyo si byo


*Carole:* Oya Fernando. Bwa mbere na nyuma ngiye kumubwira ukuri uyu mabuja rwose


*Celia:* Ndarota cyangwa ndi kumvirana? Niko saba imbabazi ku magambo uvuze cyangwa uwo mutwe wawe nywuhindure itorosho


*Carole:* Oya mabuja nacecetse imyaka myinshi, ubu rero ndeka mvuge kuko nanjye ndabyimbye




*_Ngaho da. Uyu mukozi wo mu rugo se we kandi uhangaye nyirabuja yishingikirije kuki? Naho se Victor imbaraga zo kubwira umugore we azikuye hehe? Agace ka 24 ntuzagacikwe_*


Comments