Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE.
.
Episode 29
.
Twaherutse Linda atangazwa nukuntu Amilia asigaye ari inshuti na Sonna, kandi aryamana n'umugabo we.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Iminsi ikomeje kwicuma. Amilia avuye mu gikoni aturuye isorori irimo ifiriti, Linda ari inyuma ye afite plato ya salade baza muri salo batereka kumeza.
Linda ati" njyewe nubu ndumva ari magic. Byashobotse gute kugira ngo wisange wabaye inshuti n'umukobwa uryamana n'umugabo wawe? Ariko uwo mukobwa afite amarozi akomeye kbsa.
Amilia araseka ati" ntamarozi akoresha.
Linda avuga yicara ati" njyewe ndabona wagira ngo watakaje ibitekerezo byawe .
Amilia agaseka
Linda ati" rega uraseka nkaho ntakibazo ufite ?
Amilia ati" nkubwije ukuri ndumva meze neza.
Linda arumirwa ati" bakuroze.
Amilia ati" Linda wavuze ko ushaka ifiriti na Salade reka turye.
.
Ifiriti barayataka, kurundi ruhande Tole yinjiye muri Company aho akorera atambuka kuri Sonna ari kuri reception bahuza amaso bahana amasiri. Baraseka Tole arakomeza.
Araza muri office ye aricara.
.
Tugaruke mu rugo Amilia na Linda baracyasangira agafiriti.
Linda ati' amilia mbwira ko kuba inshuti ya Sonna hari umupango ufite ?
Amilia ati" umupango umeze ute ?
Linda ati" nonese urimo kuba inshuti nawe ngo bigende gute ?
Amilia avuga aseka ati" ariko ibaze umukobwa umaze gutwara umutima w'umugabp wanjye! Urumva ari umuntu woroshye ?
Linda ati" nyine wakabimenye.
Amilia ati" umuntu nkuwo rero niwe nkwiye kwiyegereza kuko aribwo nasobanukirwa.
Linda abitekerejeho arabyumva noneho maze araseka ati" ufite ubwenge sha! Urashaka kumenya niki umugabo wawe cyamukuruye kuri Sonna.
Amilia akoresha amaso amureba.
Linda ati" uri umwe mu bagore babanyabwenye hano banyemeje. Ari njyewe nakabaya namaze kuniga uwo mukobwa.
Amilia ati" nanjye ngira amahane urabizi. Ariko naje gusanga guhangana n'ubundi ndwana cy ntongana ntanakimwe byamfasha cyangwa ngo bingezeho.
.
Linda ati" nanjye aho ndumva ntangiye guhumuka.
Amilia ati" uriya mukobwa ni mwiza pe!
Linda araseka ati" noneho nawe iyo uza kuba umugabo warigufatiraho? Ntacyo ugishinje umugabo wawe ?
Amilia araseka ati" sicyo mvuze.
.
Tugaruke ku kazi kwa Tole. Yicaye muri Office. Sonna aba arinjiye. Aza agenda gake barebana.
Sonna ati" uri mu kazi kenshi se ?
Tole araseka ati" niyo naba mfite akazi kenshi nakubwiye , igihe cyawe gihora gihari .
Sonna araseka..Tole akunda inseko ya Sonna cyane.
.
Sonna aramwegera ati" numvise hari ikintu nkumbuye.
Tole arahaguruka ati" kumbona.
Sonna araseka ati" oya birenze kuri icyo.
Tole nawe avuga amusatira ati" ahari ubwo nuguhobera Umugabo ukunda.
Sonna ati" birenze kuri byo.
.
Barahura barebana mu maso
Tole ati" ariko icyo ushaka uzi aho kiri ?
Sonna ati" yego.
Tole ati" gifate.
Sonna aramwenyura ati" uracyirekura se ?
Tole ati" wowe gifatishe ibiganza byawe.
Sonna akamwenyura areba kumunwa wa Tole ati" ibiganza sibyo biza kugifata.
Tole ati" Umunwa wawe basi.
Sonna araseka ati" uzi ubwenge no kureba kure. Iminwa yanjye yumvaga ifite umwuma
Tole ati" niba igize kwisoko fatiraho rwose uyuhire uko ubishaka.
.
Sonna afata mu ntugu za Tole. Tole nawe afata mu nda ya Sonna bahuza impanga, iminwa igenda yegerana gake gake nuko barayihuza. Ako kanya Tom aba arabinjiranye barimo gusomana.
Barikanga bararekurana, Sonna arisetsa ahita agenda. Tom arebana na Tole yumijwe nibyo abonye
Tole asubira inyuma ajya kwicara.
Tom akomeza kumureba yumiwe.
Tole ati" ntabwo uraruha gukomeza kundeba gutyo ?
Tom yegera imbere ati" Tole uriya mugabo mbonye ntabwo ariwe mugabo uriwe.
Tole araceceka hashira akanya maze azamura amaso areba Tom ati" ndabizi.
Tom ati" none biriya mbonye wabisobanura gute ?
Tole ati" abaye ariwe mugabo nagizwe we ?
.
Kurundi ruhande Sonna atashye avuye mu kazi asanze imodoka ya Amilia iparitse imbere y'inzu ye.
Aza hafi y' imodoka areba amilia.
Sonna aratangara ati" Sonia amakuru ?
Amilia ati" ni meza cyane wihangane nje kukureba ntakubwiye .
Sonna ati" kubera iki utabanje kumpamagara?
.
Amilia asohoka mu modoka ati" nashatse kugutungura.
Sonna ati" kubera iki se ?
Amilia araseka ati" hashize amezi 3 gusa ugize birthday.
Sonna ati" none ?
Amilia ati" ntabwo ameze araba menshi. Nanjye natekereje ko nakwifuriza isabukuru nziza.
Sonna biramutangaza.
.
Amilia asubira mu modoka akuramo keke. Akuramo n'impano maze aramuririmbira. Sonna biramurenga
.
Udacikwa na Episode 30
Comments