Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dukomezanye na Veronica_*
Nyuma yo kuvugana na Julia nahise mfata umwanzuro wo kujya kwa Celia kumena umutamenwa we ubundi ngakomeza gahunda zanjye niturije kandi neza. Nahise mpamagara Leon ngo anshakire umuntu uzi gufungura neza imitamenwa, ubundi duhana isaha bari bungerereho.
Gusa ku rundi ruhande numvaga ngomba gufungura Amber kuko kumushimuta nashakaga amakuru kandi nari nayamenye atanayambwiye kandi nari nanamuteye ubwoba nari nizeye ko noneho azatuza.
Ku rundi ruhande ariko nagombaga no gutera ubwoba Ryan kuko ntagomba kuvuga ko Pablo ari umwana we mu rukiko, simbishaka.
Ubwo nari nibereye mu rugo ntuje nagiye kubona mbona Owen arampamagaye, nuko ndamwitaba
*Veronica:* Nari ntangiye kwiheba numvaga mwaribagiwe gahunda
*Owen:* Oya sinabyibagiwe Clara we. Ahubwo navuganye n’uwo dukorana ambwira ko ashaka ko mwivuganira imbonankubone.
*Veronica:* Byiza cyane. Ubu nari nagiye hanze y’umugi, none se nka saa mbili nijoro ntitwabonana kuri ya resitora y’abafaransa?
*Owen:* Aho ndahazi cyane ubwo izo saha rwose turahahurira
Ubu gahunda zigiye kugenda neza. Ntabwo ndi bujyeyo kuko Celia yahita amenya, ahubwo biratuma njya kwa Celia mbizi neza ko adahari, ubundi ntunganye gahunda zanjye neza cyane.
Nabaye ngiye gufata akayaga hanze ngo mpumeke ho nibwo nabonaga Celia na Clark bari kuvugana, gusa ubona ko badatuje. Ni bwo niyicariye nahumirije amaso nagiye kumva numva umuntu anturutse inyuma ndebye mbona ni Clark
*Veronica:* Ariko Clark nagusabye kungendera kure gusa ntujya wumva.
*Clark:* Biragoye rero kuko dutuye hamwe, nintanaza iwawe tuzahurira mu nzira cyangwa muri butike tugiye guhaha
*Veronica:*None se wambabariye noneho ukimuka ukajya gutura kure yanjye?
*Clark:* Ahubwo se waje nkakwereka uburyo bwiza bwo kuruhuka?
*Veronica:* Umugore wawe Amber ari hehe?
*Clark:* Ntahari yagiye gusura iwabo
*Veronica:* Genda rero umutegereze jyewe undeke.
Nabivuze ninjira mu nzu mpita mfungaho.
Ako kanya nahise nakira ubutumwa buvuye kuri John. Yari ifoto ya nyina wa Ryan azirikiye ku ntebe. Mu kuri ntabwo twashakaga kumugirira nabi ahubwo twashakaga gutera ubwoba Ryan ngo arekere aho ubucucu bwo kuvugavuga
*Veronica:* John nkunda ko icyo wiyemeje ugikorana umwete
*John:* Nizere ko noneho ubu dutangiye kwiyunga utakindakariye?
*Veronica:* Urabizi erega ntabwo nishima iyo twashwanye. None se byagenze gute ngo mumugereho
*John:* Abasore banjye baba mu bihugu byinshi. Kumugeraho ntibyatugoye kandi Ryan yamaze kumenya ko tumufite
*Veronica:* Ikindi ngiye kugusaba ni ukumfasha gufunguza konti izajyaho amafaranga ngiye kwiba Celia iri joro
*John:* Ko wize amategeko koko ibyo ntuzi ko byagushyirishamo bagufashe?
*Veronica:* Ibyo nakoze n’ibyo nzakora birenze kwiba konti ya Celia. Wowe mfasha ibindi ubindekere kuko nshaka gusohoza icyo niyemeje vuba aha.
Namaze kuvugana na John ni bwo Ryan na we yahise yinjira iwanjye.
*Ryan:* Nje kukubaza icyo mama yagutwaye ku buryo umuvanga muri ibi
*Veronica:* Banza utuze kuko nta n’urwara ndamurya ariko ukomeje kubivanga ndakoherereza umutwe we bidatinze
Yahise antunga imbunda
*Ryan:* Nonaha hamagara abasore bawe barekure mama cyangwa nkumene umutwe
*Veronica:* Uwaguha agacupa ukabanza ukagasoma ko ari bwo watuza ra?
*Ryan:* Umva ntunsuzugure. Nishe Carmen si wowe wananira rero
*Veronica:* Ni wowe washoje intambara Ryan. Ubugoryi bwawe ni bwo butumye nyoko afatwa. Ibuka neza ko jyewe ntawe unyitambikira mu nzira, niba rero ushaka intambara urayibona
*Ryan:* Birahagije ko nakambuka nkabwira Celia ko uri Angela, ibyawe bikaba birarangiye
*Veronica:* Nanjye nahamagara rimwe gusa umutwe wa nyoko bakawukoherereza kuri courrier.
Yarandebye azunguza umutwe. Ntabwo azi umukino ari gukina rwose
*Ryan:* None se ushaka iki basi
*Veronica:* Icyo nshaka urakizi. Ejo mu rukiko nta guhingutsa ko umwana ari uwawe
*Ryan:* Hanyuma nzakatirwe banshinja gushimuta?
*Veronica:* Wa kigoryi we ni nde uzagukatira? Uzavuga ko utigeze umushimuta. Hari uwakubonye se? Hari amafoto? Hari amajwi? Hanyuma Julia nagushinja, umushinja umwe mu rukiko ntiyemewe, wanavuga indi mpamvu ituma akubeshyera, bizaba birangiye
*Ryan:* Ubu se nizere ko mama ntacyo umutwara?
*Veronica:* Ejo nuva mu rukiko utabivuze, nyoko azarekurwa. Uzakora ibinyuranye, umutwe n’igihimba bye tuzabitandukanya. Uranyumva neza?
*Ryan:* Umva ariko ni hahandi ibi unkoreye uzabiryora. Bitinde bitebuke.
Ryan ndamuzi ntitonze yabizambya nabonye iyo afite stress adatekereza neza.
Nahise nitegura ngo ntegereze Leon na we ntiyatinze kungeraho
*Leon:* Mabuja uyu mugabo kumwemeza byabanje kungora kuko rwose ni we wenyine nizera mu gusetsa ingufuri, ariko yaje kwemera
*Veronica:* Nta bindi ni ugufungura umutamenwa ubundi akigendera
*Leon:* Biramusaba amasaha abiri ngo abe ayifunguye
*Veronica:* Biragusaba na we nyine gutuma Celia atinda kugaruka.
Nahise njyana na Leon ku ruhande
*Veronica:* None se uzambwira ryari ibyo John ampisha?
*Leon:* Nubu nabikubwira ariko byaguhungabanya, reka nze kubikubwira ibi birangiye. Erega umenye ko ndi bube ngambaniye John kandi ntacyo namuburanye
*Veronica:* Nta kibazo ariko nawe umenye ko uzahembwa bishimishije
Kuba John ampisha byinshi si byo bimpangayikishije ahubwo kuba atambwira neza ibya musaza wanjye.
Ubwo tukiri aho twabonye imodoka ya Celia igiye mpita noherereza ubutumwa Julia musaba gukingura mu gikari. Leon na we yahise akurikira Celia ngo amenye neza ko agiye koko
Naragiye no kwa Celia ndi kumwe na Steve, wari kumfungurira umutamenwa.
*Julia:* Ese koko ugiye gufungura umutamenwa?
*Veronica:* Umva wowe ceceka. Nibakubaza uvuge ko nta rusaku wigeze wumva, nta muntu wageze hano. Si ibyo?
*Julia:* Sawa ariko mugire vuba mugende.
Twahise tuzamuka mu cyumba cya Celia nuko Steve atangira akazi ke.
Nyuma hafi y’isaha ari kugenda yandika ibintu by’imibare uko akaraze, ni bwo nabonye Leon ampamagaye
*Veronica:* Yego Leon bite se?
*Leon:* Celia yarambiwe ndabona ari muri gahunda zo kwigendera.
*Veronica:* Ko tugifite nk’isaha se koko ko itarafunguka?
*Leon:* None nkore iki ngo atava hano?
*Veronica:* Shaka uko ubona kositimu uhite wambara ugende wigize umwunganizi wa Clara, ubundi ube umubeshyabeshya iby’amafaranga ndabizi niyumva ifaranga arakomeza yicare.
*Leon:* Reka mbikore namwe mugire vuba.
Nahise mbwira Steve gukora iyo bwabaga bikarangira vuba. Nakomezaga ndeba ku isaha niteguye ko Leon noneho ambwira ko Celia yigendeye.
*Veronica:* Steve igihe cyaturangiranye
*Steve:* Humura imibare nayifatishije reka nze
Mu kanya nk’ako guhumbya yakoresheje imibare yari amaze kubona nuko umutamenywa uba urafungutse. Harimo za mpapuro, imbunda n’amafaranga make. Icyo nashakaga ni impapuro kuko ni zo zikenewe naho udufaranga naba niteranyije
Nahise mfata za mpapuro njya gukoreshamo kopi ndabigarura byose mbisubiza mu mwanya wabyo, turafunga turigendera.
Twahise tuva aho ngo tugende Celia atarahagera, mpita mbwira Leon ko tugiye na we yamureka noneho.
*_Dusubire kuri Ryan_*
Igihe cyose mbonye Veronica numva namwica nkamurangiza neza neza. Gusa ndabona akomeje kunyereka ko andenzeho, icyo nsabwa nanjye ni ukumukubita ahababaza akabona ko hejuru y’inkoko haba hari dendo.
Narabyutse nitegura kujya mu rukiko ariko mbanza gufata mudasobwa yanjye, nkora email mu yandi mazina atari ayanjye ubundi nitegura kwandikira Celia kuko ubu nubwo ari umwanzi wanjye ariko ubu Veronica na we yabaye umwanzi kandi uwamunkiza byoroshye ni Celia. Azankiza Veronica ariko na we sinzamureka nzamwikiza nyuma.
Nahise nandika
_Nzi neza umuntu ushaka kurimbura umuryango wawe kandi ntari kure yawe. Ni ukwihorera kandi ibintu ntibyagenze uko wabishakaga hari ibyo utazi nakubwira_
Nayitegereje umwanya munini. Ubu se nyohereze cyangwa naba mpubutse?
*_Biri gushyuha bigana ahandi. Impapuro zirabonetse ariko Ryan na we agamije kugambana. Biragenda bite? Agace ka 73 ntuzagacikwe_*
Comments