Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dukomezanye na Veronica_*
Ijoro ryose nararanye na Clark. Twaranyoye, turaganira gusa icyari kindaje ishinga kurenza ibindi ni ukumukuramo amakuru ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande byari ukumujijisha ngo atavaho ataha akabura umugore we agatangira kumushakisha. Twaraye mu buriri bumwe ariko ntabwo twakoze imibonano.
Bukeye narabyutse nsanga nta kanzu nambaye nkenyera ishuka ndebye mbona Clark ahagaze ku muryango we yamaze kubyuka
*Veronica:* Clark jye ndashaka kugenda. Kuba hano ndabona ntacyo biri gutanga
*Clark:* Ese koko waraye unyimye none n’ubu ushaka kugenda utampaye?
*Veronica:* Ufite umugore kandi yambwiye ko akuryohereza ukanyurwa. Kuba twarabikoze ntabwo bivuze ko bizongera. Ese umugore wawe uramukunda?
*Clark:* Sha ntabwo nabihamya ariko sinanabihakana kuko kubana kwanjye na we hari icyabiteye kindi kitari urukundo
*Veronica:* None ushaka ubane n’uwo udakunda, jyewe tujye turyamana umbeshya ko unkunda se cyangwa nanjye ni ukwishimisha gusa?
Yabuze icyo arenzaho araceceka
Nahise njya mu bwogero ndoga ndaza ndambara
Nagombaga byihuse kujya kureba ibya Amber no kubifataho umwanzuro kuko uyu mugore yangenzeho bwa mbere afuhira umugabo we none ageze aho aba icyitso cya Celia, aha rero ntabwo twahuza.
Ubwo namanukaga ngo njye kureba imodoka yanjye aho yaraye muri parking nahise mbona Wellars aje ansanga
*Veronica:* Wellars urantunguye. Uracyari hano se?
*Wellars:* Yego namenye ko iyi hoteli ari iya ba Kaba mfatamo icyumba
*Veronica:* Tuba tuganiriye ariko ndi kwihuta
*Wellars:* Niba ntacyo bigutwaye waza tugasangira ibya ku manywa tukanaganira
*Veronica:* Oya sinshonje ariko wari ukoze.
Mbega abagabo ubu wasanga uyu na we ashaka gutereta kandi. Nta mwanya mfite wo gusangira n’abasaza mfite byinshi byo gukora
Gahunda yihutirwa ni uguhura na Owen ubundi namara kugera ku ntego yanjye Celia ndabizi azamwica, iyo video nzahita nyoherereza Wellars kuko ndabizi ashaka Celia na we.
Ubwo nageraga iwanjye nasanze Leon antegereje. Hirya gato kwa Clark nabonye Celia ari ho ahagaze, uko byamera kose buriya ashaka AMber ngo amuhe raporo ntazi ko agahu kahuye n’umunyutsi.
Nahise mbwira Leon ko tujya mu nzu tukavugana sinashakaga ko Celia atwibazaho.
*Leon:* Mabuja byose byagenze uko wabinsabye. Ushaka nkurikizeho iki se?
*Veronica:* Icya mbere ntagomba gusohoka ngo anote akazuba. Nshaka kumenya neza ikimugenza. Niyanga kuvuga umukorere iyicarubozo kugera avuze
*Leon:* Kuva namushimuta ntarakanguka, afungiye hano
Yabivuze anyereka ku ikarita ahantu yamujyanye
*Veronica:* Nizere ko John atabizi
*Leon:* Yego ntabyo azi ariko kubura kwa Amber ntikuri butinde kumenyekana
Nahise nzamuka mfata amadolari menshi mpereza Leon nk’igihembo ko yashimuse Amber
*Veronica:* Nizere ko ninguhemba menshi kurutaho uzanakora ibirenze ibi?
*Leon:* Yego John ampemba neza ariko ntawanga ijana mu rindi
*Veronica:* Nuhitamo kunkorera umenye ko umwanya wo gukorera John uzagabanyuka. Gusa nzaguha kimwe cya kabiri cy’umutungo tuzakura kwa Celia. Wowe usabwa gukora neza witanga
*Leon:* Ushaka kukvuga ko ayo yose azaba ari ayanjye se?
*Veronica:* Wowe bitekerezeho, ubundi ibya Amber ubyiteho, ujye umpa amakuru kenshi. Ngaho ba ugiye
Ifaranga aho rikubise ndabizi haroroha, uyu na we ndamukoresha kandi nzi ko amabanga John ampisha nzayamenya. Leon afite byinshi azi kandi ntaramenya.
Ubwo yamaraga kugenda nahise mbona Ryan ampamagaye. Uyu na we amaze kuba isereri rwose
*Veronica:* Nari nzi ko uri mu butembere disi
*Ryan:* Urasetsa nawe. Ndagushaka rero
*Veronica:* Jye rero sinifuza kuzongera kukubona imbere yanjye
*Ryan:* Umva Veronica tuve mu mikino ndagushaka kandi umucamanza yambujije kongera kwegera Julia
*Veronica:* Nyine sarura ibyo wabibye.
*Ryan:* Ejo nzabonana n’umucamanza kandi nduhura nzamutekerereza ibya Angela wigize Veronica. Ndagutegereje rero ku rya nyuma naparitse iruhande rwa ya sitasiyo ihari. Cyangwa nzagutange
Iyo azanyemo ibya Angela aba ambashije ariko iyi mikino igomba kurangira.
Nahise nsohoka ngo njye kumva icyo anshakira ariko ntarasohoka nkubitana na Julia
*Julia:* Nkuko twumvikanye, ntuzabwira Fernando ko Pablo atari uwe, najye nzajya nguha amakuru yose ya Celia
*Veronica:* Ubanga nzaribika niba koko uzubahiriza ibyo twumvikanye
*Julia:* Ngaho subira mu nzu nkubwire. Sinshaka ko Celia atubonana
Aho gusubira mu nzu ahubwo namusabye kujya mu modoka tujya ahantu muri resitora turicara
*Veronica:* Ngaho mbwira amakuru ufite
*Julia:* Celia afite byinshi ategura. Numvise avugana na Owen ibintu birimo amafaranga ngo ndetse menshi cyane
Nahise menya ko umutego nateze Owen bari buwugwemo byoroshye cyane
*Veronica:* Ni ibyo wumvise gusa se?
*Julia:* Yewe numvise bavuga ko ngo hari konti mu Busuwisi bazayashyiraho, ndacyeka ni ho hari konti Celia abikaho amafaranga menshi ye. Kandi Owen yamuhaye impapuro zerekeye iyo konti
*Veronica:* None ko nshaka ko izo mpapuro umpa kopi yazo?
*Julia:* Ariko yahise azibika mu mutamenwa kandi twumvikanye kuguha amakuru ibyo bindi ntibyarimo
*Veronica:* Umva amabwiriza ni jyewe nyatanga si wowe. Cyangwa se ubyange nanjye ntange amakuru
*Julia:* Ariko ubundi ibi byose ubishakira iki?
*Veronica:* Umva wowe wimbaza byinshi, umbwire ngushakire umuntu uzi gufungura imitamenwa ubundi unzanire izo mpapuro. Nguhaye amasaha 24 ukaba wazingejejeho.
Twahise dutandukana njya kureba Ryan aho aparitse.
*Ryan:* ese isaha yose ngutegereje wakoraga iki ubu?
*Veronica:* Ceceka se umbwire icyo unshakira nyine
*Ryan:* Ese ko usigaye unyanga wampoye iki?
*Veronica:* Umenye ko mfite imbunda, nahita nkubarura urebye nabi ubu nta mikino mfite
*Ryan:* Ese kuki ibiri kubera kwa Celia uri kubyihererana kandi duhuje umugambi wo kwihorera? Ubwo wowe urambanira koko
*Veronica:* Umva Ryan jyewe nkora ibyanjye nawe jya ukora ibyawe kandi ntabwo twumvikanye kujya nguha raporo y’ibyo nagezeho.
*Ryan:* Umva rero uko bimeze ejo nzitaba urukiko. Kandi mu rwego rwo kwikuraho icyaha ngomba kuzagaragaza ko Pablo ari umwana wanjye ntigeze mushimuta. Rero ubwire Julia ikirego agihagarike niba adashaka ko ukuri kujya ahabona.
*Veronica:* Oya ibyo nawe ntiwabikora kuko nemereye Julia ko nzamubikira ibanga. Ubwo rero usabwa kuryumaho
*Ryan:* Oya Veronica sinshaka inama yawe, ubwo wiyemeje gukina wenyine reka nanjye nkine ukwanjye, ibyo nkubwiye ryari itangazo, ninitaba urukiko umenye ko ukuri kose kuzajya ahabona. Kandi nibiba ngombwa nawe nzagushyiramo.
*Veronica:* Urabizi neza ko ushaka kunyitambika, mukura mu nzira. Kandi nawe umenye ko ntaho utaniye n’abandi.
*Ryan:* Ushaka bibe intambara se? Ugisohoka muri iyi modoka witegure ko ibyawe bigeze ku iherezo
*Veronica:* Ahubwo ndabona ari wowe birangiriyeho.
Nahise nsohoka mu modoka ye. Ngomba gukora ibishoboka byose Ryan ntabwire umucamanza ko Pablo ari umwana we, kuko iri banga ndifitemo inyungu kurenza ubuzima bwa Ryan
*_Agiye kubigenza ate se? Agace ka 71 ntuzagacikwe
Comments