Loading verse...
Episode 06 yarangiye Jordan arimo kuririmba mukabari abantu bose batwawe nyuma y umugore we kwurira indege atamubwiye kandi umubano wabo utari umeze neza . Ese ni iki cyakomeje ? Turakomeje ….
.
.
Dutangiye mugitondo , Turabona Jordan aryamye na Francine amuryamye mugituza bigaragara ko bararanye. Jordan yarikanguye gusa arebye aho ari abona yaryamanye na Francine ahita amusunura ati “Francine !” Francine uvuye mubitotsi arimk kwibyiringira amaso ati “Jordan ubaye iki ?” Jordan n igihunga cyinshi ati “gute wageze muburiri bwanjye ?” Francine ahita atangira kumwiganira uko byagenze , cyagihe arimo kuririmba mukabari Francine yahinjiye abona Jordan yasinze arimo kuririmba kuri stage arangije ahita ajya kumuvanayo yasinze birenze atega taxi baratahana. Bageze murugo nibwo Jordan umubiri wahinduka cyane ko yari amaze imisi atabonana n umugore numwe yanasimze nibwo yagira irari atangira kumwegera amukorakora biza kurangira Francine amwemereye bararyama ! Jordan akibyumva yahise abyuka byihuse arambara afite umujinya Francine mwisura ikurura ati “ubu se uhise ugenda utongeye ? Uzi ko ubikora neza” Jordan n umujinya ati “kura ubugoryi aho , umva neza ibyabaye hano ntamuntu numwe ugomba kubibwira ugomba kubimira nkuko umira ubugari” Francine ati “sawa gusa ibintu byawe nzabikumbura pe !” Jordan ahita asohoka arerekera , kumbe bari banaraye muri hotel.
.
.
.
Tuze kuri Robert mubiro , arimo gutekerereza mumutima ati “Jordan ibyo wankoreye nawe nicyo gihe ngo wumve uburibwe numvise igihe wanta mumutego wawe nkaja kwishura amakosa yawe ! Uwo mukobwa Francine niwe muntu ugiye kukurangiza ubudasubira inyuma , uzicuza imyaka yawe yose y ubuzima. Company namaze kuyigutwara usigaye uri rupucu nubwo utari wabimenya hasigaye ko nshira uburibwe budashira mumutima wawe” Ahita akanda telefoni yugurura video igaragaza Jordan yasinze arimo kuririmba ndetse inagaragara wamukobwa Francine arimo kumukura kuri stage . Bivuze ngo na Francine kuba yaramusanze mukabari wari umutego wa Robert. Ntakindi yakoze yahise ayohereza kwa Isabella bivuze ngo uyu niwe uhora urungikira buri kimwe Isabella.ESE BARAPFA IKI ABA BOMBI BABIRI ? TUZABIMENYA…
.
.
.
INYUMA Y UKWEZI KUMWE
Turi kubona Jordan yicaye mubiro bye akora nkibisanzwe. Yahagaritse akazi arangije atangira kwivugisha mumutima ati “Isabella mukundwa , ukwezi kurashize uri hanze ntazi ijwi ryawe , Ese mukundwa ni iki nakoze cyatumye unyanga bigeze aha ! Ese basi iyo umbwira n’ikosa nakoze nkasaba imbabazi ? Ndagukumbuye mukundwa !!!” Acyibaza byinshi yarakomangiwe arangije atanga karibu . Ntayundi winjiye ni Francine wambaye imyenda y ishuri ndetse afite na bag. Jordan kumubona arikanga arangije ati “Francine wowe kukazi iwanjye ?” Francine arasubiza ati “wari uzi ko kutitaba phone zanjye bimbuza kumenya kukazi iwawe ? Cyangwa wibagiwe ko imodoka yawe yanditseho izina rya company yawe ?” Jordan ati “kuva wamusi nakwihanije kuzongera kuvugana nanjye yewe habe no kundondera kuri phone . Wibagiwe ko ngira umugore ?” Francine araseka ati “umugore ? Uwo mugore utakwitaho niwe undatira ! Kwanza mtanicyo ansubya kuko ngewe ngufitiye impano we atigeze aguha” Jordan ati “umva Francine niba ari namafaranga ushaka mbwira ariko umvire mubuzima!” Francine ati “nkuvira mubuzima nte nuyu mwana wawe ntwite !” Jordan akibyumva yarikanze ati “Francine nizere ko urimo gukina”
Francine ati “nde serieuse , ubu tuvugana kwishuri baranyirukanye rero ugira amahirwe ko ntakuvuze ko ariweho wayinteye . Uramuka ukoze ikosa ndabivuga kandi warize ndazi uzi ingaruka zo gutera inda umunyeshuri !”
Haaaaa, Jordan nintege zaramushiranye isi imwikaragiraho aribwo hahise hajyaho aka karirimbo!
.
.
.
Kumbe disi uko umugabo bimucanze mugihugu ninako hanze madam we Isabella arimo kuganira na wamusore bigera kuzanana mundege. Burya bari banagiye hamwe ! Turi kubabona bicaranye baganira yewe nubwo mbere batahuza ariko baje guhuza ubu ni inshuti .
Umusore aramubaza ati “Isabella tumaze ukwezi tuziranye gusa hari ikibazo cyamatsiko mfite !” Isabella ati “ikibazo cyamatsiko ?ubwo ni ikihe kibazo ?” Umusore ati “urutoki rwawe rwambara impeta rugaragaza ko rwahoze ruyambara ariko aka kanya ntabwo uyambaye . Ese waba warigeze kuba wubatse ukaza gukora Divorce ?” Isabella amenyuramo arangije ati “ nawe lazack ugira amatsiko ukarenza ! Ibyo ko ari private life yanjye urayishakira iki ?” Lazack ati “yego ni private life yawe ariko mbimenye nkishuti yawe ntacyo bitwaye”
Isabella arasubiza ati “byihorere nzaba nkubwira ngwino dore umwanya wa pause urarangiye” Ahita ahaguruka aragenda Lazack nawe arakurikira …
.
.
.
Jordan we bikimushanga yahise ahamagara uwo azi ko ari inshuti ye magara kandi ariwe uri kumwangiza gakegake ariwe Robert.
Robert ati “niki Jordan , uyu ni umwanya wakazi ,hari ikihe kibazo gituma umpamagaza ikitaraganye wapapfye ?” Jordan ati “mwana ntiwakumva ibigiye kumbaho. Ishyano rirangwanye byanze bikunze ndarangiye pe”
Robert ati “urangiye ute ko nge ndikubona umeze neza ? Urarwaye cyangwa ?” Jordan arasubiza ati “ iyo ngwara byo ntakibazo narikuba mfite kuko uburyo bwo kwivuza ndabufite” Robert ati “none ikibazo ni ikihe?” Jordan ati “Umwana!” Robert arikanga arangije arabaza ati “Umwana ! Uyuhe mwana na yagize iki ?” Jordan ati “shii, sinshaka ko hari undi ubyumva. Nyine mumisi ishize nigeze gusinda nisanga naryamanye n umukobwa none uwo mukobwa aka kanya arantwitiye!”
Robert ati “man reka kumbwira , ubu ugiye kuronka umwana utavuye kumugore wawe w isezerano ntanumwaka mwari mwamarana ? Sha Jordan nawe urategura kabisa , icubahiro kuri wewe!” Jordan ati “man reka kubifata nka Joke , urazi neza ibyo byandangiza burundu ?” Robert ati “humura , weho ufite amafaranga uwo mukobwa ni ukumufasha mwibanga ukamubuza kuvuga ko ari weho wayimuteye . Na abakobwa uko bari afite buri kimwe abika ibanga. Rero reka ubwoba!!” Akimara kuvuga atyo ahita yivugisha mumutima ati “iyaba wari uzi ko ahubwo wamaze kurangira ntuba ukivuga uba warangije kwiha ikiziriko”.........LOADING EPISODE 08
Comments
Login to comment.
No comments yet.