Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Uyu ni Ryan_*
Nakabaye narabaye umwana mwiza imbere ya John ariko kuva namumenya rwose sinigeze mwiyumvamo. Yego yafashije Veronica ariko nanone ni cyo gihe ngo ajye mu kiruhuko.
Namukurikiye mu cyumba Veronica aryamyemo
*John:* Uzi neza ikintu tuzakora ubwo uzaba ukangutse?
*Ryan:* Ndacyeka ariko nta kintu ari kumva
*John:* Ese wowe uje gukora iki hano?
*Ryan:* Ariko se watuje ko nta mahane naguteyeho
*John:* Ndajyana Veronica rero kuko hano nta mutekano ahafite
*Ryan:* Nakwibutsaga ko iyo agira umutekano iwawe aba atabaye atya, sinumva rero ubundi burinzi wizeye kurenza ubwo wari ufite
Ako kanya telefoni yanjye yarasonnye ndebye mbona ni Julia. Uyu se kandi ashaka iki? Nigiye ku ruhande ngo mwitabe
*Ryan:* Julia urifuza iki?
*Julia:* Umva Ryan ndagushaka byihutirwa
*Ryan:* Umva ntabwo numva nshaka imibonano uyu munsi rwose simeze neza mu mutwe
*Julia:* Si imibonano mvuga yewe ahubwo nshaka tuganire ku byerekeye umwana wacu
*Ryan:* Umwana wacu yabaye iki se kandi?
*Julia:* Bamushimuse erega
Julia yambwiye aho bari we na Fernando nyuma yo kuva kwa Kaba, atazi ko nzatwara umwana ahubwo byari ukugirango ninkenera kwinyensebura njye mba ari ho musanga. Rero ntazi ko ari jye mfite umwana
*Julia:* Nyuma y’isaha rero unsange hahandi nakubwiye twimukiye tubivuganeho
Nahise mpamagara Raul ngo aze tujyane, ni umusore nkunda nanizera cyane
*Raul:* Ese boss kuki wanga John? Uzi ko ari umwe mu bakire bo muri uyu murwa?
*Ryan:* Hari abantu erega bangwa kubera bagomba kwangwa gusa? Ntujya wumva ngo kanaka agira igikundiro? Ukareba icyo bamukundira ukakibura neza. Undi nawe ugasanga ntacyo abuze ariko akaba yanabura umugabo cyangwa umugore. John rero ari muri abo imbere yanjye
*Raul:* Wavuze se ko ari agashyari kubera uriya mwari mwiza uri muri koma
*Ryan:* Reka reka uriya musaza tugiye mu ihiganwa ntiyantwara umwana. Veronica na we sinkimukunda ni ubwiza buhishe ubugome gusa
Raul yarasetse byo gushwanyuka. Disi ntantinya kandi ndi shebuja, ibi ndabimukundira nkunda umuntu utavugira migambi kumuvumba.
Nyuma y’urugendo rugera ku isaha nageze aho Julia asigaye aba, nsanga yicaye mu ntebe.
*Ryan:* Julia nahageze mbwira
*Julia:* Yooo sinari nzi ko uri buze rukundo rwanjye
*Ryan:* Tuza ariko nawe
*Julia:* Gute unsaba gutuza ariko kandi umwana wacu yashimuswe?
*Ryan:* Jyewe rero ndatuje rwose guhangayika kwawe ntacyo kumbwiye
*Julia:* Ndavuga ko bagutwariye umuhungu nawe uti ntacyo bikubwiye koko? Ese ubwo uri umubyeyi nyabaki wowe? Baragushimutira umwana rukumbi nawe uti ntacyo bimbwiye?
*Ryan:* Ndumva ntakomeza kubiguhisha ntabwo Pablo yashimuswe
*Julia:* Ntumbwire ko ari wowe wantwariye umwana
*Ryan:* Mu kanya ariko wavugaga ko ari umwana wacu. Ubu rero harageze ngo arerwe na se wa nyawe
*Julia:* Ariko Mana yanjye uri umutindi. Ubu se koko… (Yikoreye amaboko atangira kurira)
*Ryan:* Uribuka ko wowe witwazaga umwana ngo ubashe kwinjira muri uriya muryango? Nanjye nashakaga umwana. Komeza ushake ubutunzi rero nanjye ngumane umwana wanjye. Urabona abantu bamaze kubura muri uriya muryango none ushaka na Pablo wanjye abigenderemo rero? Ntubona ko ibyo nakoze ari ku neza ye koko? Ahubwo nkugiriye inama nawe wahava kuko ushobora kuzahasiga agatwe
*Julia:* Ndahamagara polisi, ufungwe. Nshaka umwana wanjye?
*Ryan:* Niba ushaka gusubira kumansura ubikore. Sintinya gufungwa kuko ayo mfite arahagije ngo mfungurwe ariko wowe Celia namenya ko wabeshye umuhungu we, ntabwo uzasohokana n’urukweto uzavayo uko wagiyeyo ubwo kugira ubone icyo urya nawe urabyumva ni ugusubira kubyina wambaye udukariso gusaaa, nka kwa kundi twamenyanye umeze. Bitekerezeho neza. Uvuge, uhombe byose cyangwa uceceke tubike ibanga
Nahise nisohokera musiga afite umuranduranzuzi
*Ryan:* Raul twigendere uriya musazi ndabona ibisazi biri gukura
*Raul:* Ese kuki buri gihe iyo uhuye na Julia uvuga gutyo?
*Ryan:* Ntashobotse erega. Icyo ashaka si umwana ahubwo ashaka abone ikimugumisha kwa Celia
*Ryan:* Erega nawe gutwara Pablo si uko umukunze cyane ahubwo ushaka gutangira kwihorera kweruye. Ushaka kubabaza Fernando, kandi Julia na we ashaka gukoresha Pablo ngo agume muri uriya muryango. Uriya mwana mwamugize iturufu
Naramwihoreye turigendera.
Ubwo nageraga iwanjye nasanze Pablo ari kumwe na Leon bari kureba TV
*Ryan:* Pablo ari hehe Brenda?
*Pablo:* Simukunda ndashaka mama
*Ryan:* Yewe ga Pablo ibyo se ko bidashoboka.
Nahise nsaba Raul ngo abe amuhugenza nanjye njya kureba Veronica
Nasanze John akiri iruhande rwa Veronica, disi arambabaje uyu musaza
*Ryan:* Ndabona waba umurwaza mwiza. Nturataha?
*John:* Ceceka se wivuga amafuti
*Ryan:* Uzi ko ikintu dushaka ari kimwe ariko? Dushaka ko Veronica akanguka
*John:* Ese kuki ukomeza kwikurura ku muntu utagukunda koko?
*Ryan:* Uravuga ibyo utazi. Arankunda ahubwo wowe uramfuhira ndabizi
Ubwo narebaga Veronica nabonye ameze nk’uwinyeganyeza ariko mukozeho numva umuriro wamurenze. Mana we, ubu se nkore iki noneho?
*_Dusubire kwa Celia_*
Nari mu cyumba cyanjye ariko numvaga byanyobeye noneho. Celia wahoranye imipango ihoraho ubu noneho nta kiri mu mutwe kuko ntacyo nakora ntaramenya uwahagurukiye umuryango wanjye.
Nabonye Brad yinjira azanye na Fernando. Yari avuye mu bitaro. Ni cyo gihe ngo nongere nyobore umuryango wanjye kandi nanayobore uru rugamba kuko sinshaka ko hari uwakongera kutuvamo rwose.
*Celia:* Fernando nishimiye kukubona
*Fernando:* Jyewe si uko rero
*Celia:* Umva rero wa mugabo we nutanyubahira ko nakureze unyubahire ko uri iwanjye
*Brandy:* None wadutumirije iki?
*Celia:* Ntacyo nabahisha umuryango wacu uri mu bibazo. Habanje gupfa kwa Britanny, nyuma ye Carole arapfa, inzu irashya none dore na so yaburiwe irengero. Umuryango wacu ubu ntabwo ukiri intangarugero mu gisagara
*Brad:* Erega n’ubundi ntitwigeze tuba intangarugero ni ibyo twishukaga
*Celia:* Uko byamera kose icyo mbasaba ni uguharanira ishema ry’umuryango
*Fernando:* Ariko muransetsa. Pablo yashimuswe none ngo ishema ry’umuryango?
*Celia:* Wa njiji we se iyo utikura hano ngo ubuyere umwana yari kuba iki?
*Fernando:* Nakwibutsaga ko kubeshya kwawe ari ko kwatumye mva muri uru rugo
*Celia:* Naguhaye umuryango, nguha ubukire utari kubona, washakaga iki kindi koko?
*Fernando:* Ibyo byose ariko sinari nabigusabye
*Celia:* None ko wowe utabyanze?
Ako kanya hinjiye Julia afite icupa rya whisky mu ntoki
*Fernando:* Mana yanjye, Julia wabaye iki?
*Julia:* Musigaye mukora inama y’umuryango ntahari?
*Fernando:* Julia ntabwo kwiyahuza inzoga ari byo bituma tubona umwana wacu
*Julia:* Ariko meze neza
*Celia:* Julia niba ushaka amahoro pfundikira iryo cupa
*Brandy:* Iyi nama ndabona itangiye kuryoha
*Celia:* Umva Brandy niba udafite ikizima cyo kuvuga ceceka nawe
*Julia:* Ese wabaye iki mukecu?
*Brad:* Araje akubwire nawe guceceka
Nafunze umunwa ndaceceka ndabona abantu mfite hano ntawe ufite ubwenge buzima.
*Celia:* Mu mezi abiri ari imbere nshaka gutegura ibirori byo gukusanya inkunga igenewe abana bo mu ngo zikennye. Nshaka ko muzitwara neza rero
*Brad:* Ushaka kumbwira se noneho ko wabaye umugiraneza ra?
*Celia:* Nshaka kugarura izina ry’umuryango wacu ubu. Kandi ni kimwe mu byatuma twongera kuvugwa. Rero nimutabikorera kuboneka neza muzabikorere ko mufite za miliyoni kuri konti zanyu mwese
*Brad:* Umva rero rwose iki si igihe cyo kubeshya isi kuko gukora igikorwa mu nyungu bwite simbishyigikiye
*Celia:* Umva Brad, bwa nyuma ngusabye gushyira mu bikorwa ibyo mvuze utarengeje ho na kimwe. Ugabanye ubugoryi
Nahise nsohoka aho. Nari mfite mu mutwe indi gahunda kandi nagombaga kuyikora aba bana batayizi. Naragiye njya kureba umwe mu bantu nizeraga kandi b’intashyikirwa, Andrew.
*Andrew:* Ko winjiye utunguranye ni amahoro?
*Celia:* Ese nyakubahwa Andrew akazi ugakora usinziriye
*Andrew:* Ahubwo ubanza ndi kurota. Ni wowe Celia se?
*Celia:* Umva wimbaza byinshi hari ikingenza. Mu mezi abiri ndategura igikorwa cyo gufasha abana bakennye
*Andrew:* Ntumbeshye ko amafaranga yawe ushaka kuyatanga gutyo gusa
*Celia:* Niko bimeze ariko nshobora kuba ari wowe nyihera uramutse wemeye kumpuza na wa murusiya
*Andrew:* Kuki ushaka umwicanyi Celia? Habaye iki?
*Celia:* Umva hari inzoka nshaka kwikiza kandi ni we wabasha kuzihiga no kuzica kuko ziri kunguguna bidasanzwe
*Andrew:* Nzagerageza muvugisha ariko uriya mugabo ahitamo abo akorana na bo kandi umenye ko ahenze
*Celia:* Ibyo bindekere sinabuze amafaranga.
*_Noneho hagezemo n’abacancuro se? Veronica se buriya yakangutse koko cyangwa Ryan yibeshye? Ese Ryan, John na Brad ni nde uzatsindira Veronica ko bamurwanira? Agace ka 57 ntuzagacikwe_*
Comments