Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 18
.
Duheruka Crea asaba Rome agomba kumucikisha. Gusa kurundi ruhande Clemance yarimo agaruka amaze kwinjira.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Clemance uko yakinjiye yumva amajwi y'abavuga, abyibazaho yibaza ababa barimo kuvugana. Aza agenda gacye , agera mu cyumba neza asanga Rome arimo kwikorera amasuku bisanzwe. Ndetse na Crea yongeye kwirembya arasinzira burundu.
Clemance biramucanga ntiyashyira amakenga, kuko yumvaga amajwi yabavugana. Aza inyuma ya Rome amukoraho
Rome arahindukira aramureba nkaho ntacyabaye.
Clemance ati" wavuganaga nande ?
Rome ati" ubwo naba mvugana nande ?
Clemance ati" wingira umusazi.
Rome ati" ahubwo njye urimo kunshanga. Hano naba mvugana nande?
Clemance ati" ese urashaka kungira umusazi?
Rome ati" Njyewe ntabwo nzi ibyo urimo kuvuga rwose mabuja.
.
Clemance arahindukira areba kuri Crea. Aramureba aramwitegereza cyane, aza hafi ye aramureba. Arebye kuri serumu bajya bamutera ivanze n'umuti bajya bamutera umugagagaza abona yashize.
Ashaka indi ayishyiraho ateramo nundi muti. Maze ajya kwicara mu ka office ke aho aba areba Crea amucunze cyane.
Rome nawe akomeza akazi ke. Gusa akibuka amagambo yose avuganye na Crea.
Clemance aramureba aramwitegereza nkutamushyira amakenga ati" ese uyu munsi byagenze gute ko watinzemo hano?
Rome ati" naje ntinze .
Clemance ati" kubera iki?
Rome ati" nabanje gukora ahandi
Clemance ati" uba ukwiye guheramo hano.
Rome ati" yego ubutaha niko bizajya bigenda.
.
Rome asoje arasohoka aho aragenda. Aza kureba mushiki we. Asanga arimo gusangira na Mama we utwo kurya bavuye kugura muri restuarant.
Sophie ati" Gasaza ku muntu ngwino urye.
Rome yicara kugitanda atangira kurya nawe.
Mama ati" hariya urimo gukora bimeze gute ?
Rome ati" ntabwo mwakumva umuntu uhari .
Sophie ati" nyine ubwo ni umuntu urenze kubera ko ari muri vip.
Rome ati" ntabwo ari umuntu urenze gusa, ahubwo ni President.
.
Mama na Sophie baratangara bati" President Paru arimo hano?
Rome ati" Oya ndavuga Crea.
Sophie ati" Burya ni aha President arwariye iyi myaka yose ?
Rome ati" yego. Gusa hari ikibazo.
Mama ati" Ikihe kibazo ?
Rome ati" Ntabwo president ari hano kubera ko arwaye.
.
Abandi birabacanga.
Rome ati" ari hano nkaho afunze. Umugabo we yamufungiranyemo hano. Kandi arashaka kuzamwiciramo hano gake gake. None yansabye no namutabara
Sophie na Mama we barikanga.
Mama ati" Mwana wanjye ntugerageze kwishyira mu byago. Ntugerageze kwinjira mu mikino ya politics.
Rome ati" Mama yantakambiye cyane.
Sophie azunguza umutwe ati" Rome gufasha ni byiza pe ! Ariko se wabikora gute? Ikindi cyaba gihaganyikishije ni ubuzima bwawe.
Rome ati" none mureke?
.
Mama ati" wa mwana we ntabwo urimo kumva. Politique igira ibyayo. Bariya babaho iteka barwanira ingoma. Ntabwo ari abantu nkatwe.
Rome yumva ibyo barimo kumubwira ariko nanone akumva ntabwo yatererana Crea.
.
Rome ati" Ariko Mama iyo uzi gukora neza ariko ntubikore nabwo biba icyaha.
Mama azamura ijwi ati" Umva Rome hano turimo kuvuga kubuzima bwawe.
Sophie ati" Ese Rome uribona ufite uburyo bwatabara President. Ese uramutse ubigerageje byakinanira bakakwita Umugambanyi w'igihugu?
.
Rome abitekerezaho.
Mama amufata akaboko ati" mwana wanjye nzi umutima wawe. Ariko hano biragusaba gutuza no gutekereza neza witonze. Witekerezeho kandi utekereze umuryango wawe.
Rome arabareba baramureba.
.
Arahaguruka aragenda.
Mama amukurikiza amaso ati" Rome ugiye he ?
Rome ati" ndacyari mu kazi Mama.
.
Rome aza hanze abitekerezahoooo akanya kanini. Yibuka ko yanabonye bongeye kumutera umuti umugagaza. Yibuka Crea amutakambira amubaza niba yakiz ubuzima bwe. Amubaza niba yamwizera. Yibuka Creak amubwira ko gutabarwa kwe kuri we.
Amaze kubyibuka ahita ava kwa Muganga yiruka cyane aza muri pharmacy , ashaka serumu zisanzwe ndetse nindi miti ya Fake.
Arangije agaruka mu bitaro.
.
Yinjira muri cya cyumba. Jubwo amahirwe asanga Clemance ntabwo arimo. Aza ku gitanda akuraho ya serumu irimo umuti baba bateyemo umugagaza. Amanikaho iyo yindi ya fake avuye gushaka.
Amaze kubikora areba Crea ati" Crea ahari urimo kunyumva imbere muri wowe. Nshyizeho imiti ya fake kugira ngo udakomeza kukwangiriza. Ariko ukomeze ujye wigagaza kugira ngo batazabivumbura. Kugeza igihe ndaba maze kubonera uko nzagukicikisha.
.
Rome arasohoka akubitanira na Clemance kumuryango.
.
Udacikwa na Episode 19
Comments