logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU Episode 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Dusize Luwero abona umukobwa wambaye ubusa maze ahita afunga amaso agwa kuburiri yubamye.
.
Created by Chris nandi ishimwe.
.
Akimara kugwa kuburiri yubamye, hari ababibonye baramureba maze baraseka. Umwe aribaza ati”Uriya se aba ye iki kandi??
Uwambaye ubusa nawe arahindukira areba Luwero ahita amubaza ati” Leya ubaye iki??
Luwero araceceka.
.
Baribaza bati| Ari mu biki ra!
Uwambaye ubusa ati” Buriya arimo gusenga.
.
Mu mateka ya Luwero I ubwa mbere yarabonye umukobwa wambaye ubusa. Nubwo yahise yipfuka amaso ariko yariyamaze kumubona.
Nubwo aryamye yubitse inda kuburiri akaba anagipfutse amaso, ariko ifoto y’ubusa bw’ubwambure bwuwo mukobwa iracyamugarukamo.
Yaza muriwe maze akarwana nuko ayibagirwa cyangwa atigeze amubona.
.
Muri we akibwirwa ati” Luwero uriya mukobwa ntabwo wigeze umubona ntacyo wigeze ubona.
.
.
Nuko yinjira mu mashuka ye neza atongeye gufungura amaso..
.
Abanyeshuri usanga basinzira batinze.ariko amasaha ageda akura umwe kuri umwe bagenda basinzira bikarangira bose baryamye.
Urusaku rurashira muri doro kuko abantu bose baryamye. Luwero ariko ntabwo yari yagasinziriye neza. Yumvise urusku rwashize atakereza ko bose basinziriye baryamye maze afungura amaso koko abona buri wese yasinziriye.
.
Ariruhutsa aribaza ati” Ibi koko nzabikora nzabicamo??
.
Aricara mu burir bwe akomeza kwibaza ibitandukanye aba yibutse kare asangira nab a briana. Yibuka n’uburyo yagiye kuzanira Briana isosi. Yibuka n’uburyo yavuganaga nabo.
Amaze kwibuka ibyo arishima ati” Umunsi wa mbere koko nagize amahirwe yo kumara akanya imbere ya Briana.
.
Amaze kuvuga gutyo akora mu gikapu yazanye akuramop machine maze ajya mu cyumba (Folder) abikamo ibitabo yagiye akura kuri interenet. Hari igitabo akunda gusoma. Maze aragifungura akomeza kugisoma.
.
Ni igitabo kivuga ukuntu umuntu yitwara igihe ari mu rukundo ndetse nuko yitwara kuwo akunda.
N’igitabo gikubiyemo byinshi, kandi yagiye akigiramo byinshi..
.
Afungura chapter yacyo ivuga ngo ” Mbere ya byose ukwiye kuba inshuti y’uwo ukunda mbere yuko amenya iby’urukundo rwawe. Kandi ukiga no kuba inshuti y’iby akunda n’ibindi byose bitwara amarangamutima ye yose. Aho nibwo uba ufite amahirwe yo kuba wakwiba umutima we akaba uwawe.
.
Luwero arabisoma cyaneee iyo chpter arayihetura yose.
Amaze kuyisoma arishima cyane.
Luwero ati” Inzira ndimo irakwiye nubwo igoye.
.
Ahita aryama anezerewe cyane.
.
Bwaracyeye. 
Abandi bakangutse kare barimo kwitegura ngo bajye mu masomo ariko we aricyiryamiye. Abandi bakamureba maze bagaseka.
Pelly nawe avuye koga abona Luwero aracyasinziriye. Aza imbere y’igitanda cya Luwero aramuhamagara.
Pelly ati” Leya! Leya bite ko udakanguka??
.
Aramukangura cyane maze Luwero aba arakangutse, abona Leya yicaye imbere ye.
Pelly ati” Niko bite byawe??
Luwero ati” Ni sawa.
Pelly ati” Wibwiye ko hano hakiri iwanyu se??
.
Luwero ati” Oya.
Pelly ati”Hano ntakuryamira.
Luwero ati”Yego.
.
Luwero ahindukiye abona abakobwa hafi ya bose bambaye ubusa, bamwe barimo kwisiga amavuta abandi barimo kwambara. Maze ahita apfuka amaso arongera araryama.
Pelly biramucanga.
Pelly ati” Ese wowe ufite ikihe kibazo. Ko umeze nkurimo kwihisha urimo kwihisha iki??
Luwero ati” Pelly unyihanganire mfite amasoni.
Uwitwa Muhoza arabyumva maze arabareba ati”Ngwo afite amasoni yiki??
Pelly ahita abaza Luwero ati” Ufite amasoni yike se??
Luwero ati” Kureba abakobwa bambaye ubusa.
Pelly na Muhoza baraseka. Muhoza agiye kubyasasa. Pelly aba aramubujije.
.
Pelly abanza kubaza Luwero ati” Nonese ufite amasoni yo kureba abakobwa bambaye ubusa, ibyo bafite sibyo wowe ufite. Ayo masoni ni ayiki??
Luwero ati” Njyewe sinabimenyere rwose.
.
Pelly na Muhoza baramurebaaa maze bahita bamufata bashaka kumukura ibiganza mu maso kungufu.
.
Udacikwa na Episode ya 12

Comments