Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
AGENDA OF SEX S01 Ep 24

AGENDA OF SEX S01 Ep 24

Loading verse...
AGENDA OF SEX.
.
Episode 24.
.
Duheruka Maximo na Mia batarimo kuvugana neza hagati yabo. 
.
Story by Chris Nandi Ishimwe 
.
Maximo, amaze  kumva ko Mia yamenye aho yaraye yumva aramwanye ariko yihagararaho.
Maximo ati" ndumva wankurikiranye bihagije.
Mia ati" nkukurikirana kubera iki? Nubwo wagiye wububa utekereza ko ibyo ugiye gukora ntawe ubimenya ariko isi iba ireba.
.
Maximo aramwegera cyane ati" none ni wowe ugiye kunshira urubanza.
Mia ati" Umutima wawe wamaze kurugucira.
Maximo araseka ati" ariko byibura nawe nizere  ko uwawe wamaze kugukatira igihano cya burundu.
Mia ati" kubera iki?
Maximo araseka ati" ngo kubera iki? Harya ni wowe miseke igoroye wera de!
Mia ati" Maximo wishaka gupfundira agaseke kibyawe witwaje mugushaka guhimbahimba ibinyoma.
Maximo ati" mpimbye ibinyoma. Hajya uvuye  he! Nako amajoro yose wamaza urara iyo nanaguhamagare ntumfate wabaga urihe. ? Byose narimbizi ariko nkihangana.
.
Mia arabyibuka Koko yamaze igihe aca Maximo inyuma.  Yabikoze igihe kirekire. 
Maximo ati" none ni wowe ubaye umwere ugiye gusakuza uca imanza.
.
Mia abura icyo avuga araceceka.
Maximo ati" ugiye guceceka se cyangwa urakomeza uvuge.
Mia ati" guterena amagambo ntacyo bigiye kudufasha. Ndacyeka kubana kwacu kurimo kwangirika.
Maximo ati" ni byiza ubwo ari wowe ubivuze.  
.
Telephone ya Mia irimo gusona. Arayifata abona ni Nancy urimo kumuhamagara.
Maximo atii" Njyewe nabikoze atari ibintu nagambiriye. Nagize umujinya nywa inzoga  nisanga natahanye na Melia. Ariko se wowe nibyo wakoraga wagambiriye.
.
Mia aritaba ati" Karame Nancy.
Nancy ati"  mabuja bite urihe  ko utaza mu kazi.
Mia ati" ndaje.
Maximo ati" Mia ahanjye nawe ntahagihari.
.
Maximo ahita ava mu cyumba arasohoka arigendera. Mia asigara atekereza . Nubwo arimo gushwana na Maximo ariko aramukunda.
.
Mia ati" Maximo ntabwo twatandukana.
.
Maximo yahise aza mu kazi. Aza muri Office ye aricara. Gusa ntabwo ameze neza muri we. 
Mia nawe ari mu muhanda arimo kujya mu kazi ariko nawe  ntabwo ameze neza. Ageze ku kazi aza muri office ye 
Akicara aba atekerej kumugabo we. Afata telephone aramuhamagara. Maximo areba telephone ariko yanga kuyifata ngo amwitabe.
Salama aba yinjiye muri office ye Mia abona Mia ntabwo ameze neza.
Salama ati" Mia bite ko utameze neza.
Mia ati" banza ngiye gutandukana n'umugabo wanjye.
Salama ati" ngaho! Byagenze gute ?
Mia ati" muri iki gitondo tumaze gutongana. Ni joro yaraye inshiye inyuma kuri ex we.
Salama ati" hanyuma.
Mia ati" nanjye nkimara kumenya ko arikumwe na Ex we, nanjye kamere yazamutse mpita njya kureba Mady. Mugitondo twese twahuriye mu rugo. Ubwo dutangira gutongana gutyo.
.
Salamaa ati" nonese byagenze gute kugira ngo Umugabo wawe ajya kuguca inyuma ?
Mia ati" ahari yabitewe nuko yamenye ko muca inyuma.
Salamaa ati" none mugiye gutandukana.
Mia ati" Ariko njye simbishaka. Sinshaka gutandukana n'umugabo wanjye.
Salama ati" Mia uremera ko ari wowe watangije ibibazo byose ?
Mia ati" yego.
Salama ati" ni nawe wo gutera intambwe ibikemura.  Mbere hose iyaba waraganiye n'umugabo wawe ntabwo byarikuba bigeze aha.
.
Ku kazi kwa Maximo.
Melia yinjiye muri Office ya Maximo. Yinjira yisanzuye aseka nk'umuntu wararenye na Meximo.
Mela agiye kumusoma Maximo arabyanga.
Maximo ati" ibyabaye byarangiriye hariya.
Melia  ati" oya ntabwo byahita birangira gutyo.
Maximo ati" byarangiye. 
Melia aramureba gusa.
.
Mia hakuno nawe arimo kwibaza icyo gukora. Salama araho arimo kumureba.
Salama ati" Kubaka ni Comminication muri byose. Ntanakimwe abashakanye baba bakwiye gutinya kuvuganaho.
.
Mady aba arahamagaye. Salama areba telephone na Mia arayireba.
Salama ati" niba ukeneye impinduka urahera aka kanya.
.
Next episode 25

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane