logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize  Rosette nawe yamaze kumenya amakuru yuko Click Man ari umugabo  ufite ikibazo cy’ubugabo. Ariko akigeze ayo makuru kuri Fanny. Fanny yahse amuhakanira amubwira ko ari  ari Saranda urimo kumusebya kubera ko batandukanye.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Fanny na Rosette baracyavugana  bavuga kuri Click Man.
Rosette  areba Fanny ati”  Fanny,  amarangamutima ntiyaba agiye kuguhama amaso  ntumenye aho urimo kujya?
Fanny areka ibyo yakorega aramwegera ati”  Rosette tuza ntago ntago ngye kuyoba. Urumuri ruri indani  mu mutima wanjye rwamaze kunyobora kucyerekezo cyanjye.
.
Fanny amuva imbere agaruka aho akorera afata a,a Documentse, Rosette nawe akomeza kumureba. Ariko Rosette akibuka we ubwe yiyumvira ba Saranda ubwo  baganiraga bavuze ko Click man afite ikibazo   cy’ubugabo.
Rosette areba  Fanny ati”   Fanny wambabarira urukundo ntirugutware gutyo ngo urebere ubwiza  bwa Click Man  inyuma. Mfite ubwoba ko  byazarangira ukomeretse cyane.
Fanny aramureba ati”  Ahubwo wowe reka guhangayikishwa n’amagambo y’ibinyoma wumvana  abandi. Njyewe Click Man ndamuzi cyane.
Rosettse ati’ None umuzi kuruta umugore we babanaga mu nzu imwe bari bamaraye umwaka wose urenga?
Fanny areba ibyo yakoraga agaruka imbere aramureba ati’ Saranda iyo aza kuba azi neza Click Man ntago yarikuba yaratse gatanya ngo batandukane.
.
Fanny ahita anava aho muri Office aragenda.
Rosette asigara yivugisha ati’ Fanny urukundo rumaze kukugira agasazi ntago ukibasha gutekereza ..
.
Fanny  uko yakagiye yaje muri Office ya  James afite akandiko yari yamwandikiye akagushyira ku ndabo yamwoherereje.
James abonye Fanny aje muri Office ye ahita ahaguruka nawe aramusanganira. Fanny amwereka ako kandko yari yamwandikiye.
Fanny ati” Aka kandiko kashakaga gusobanura iki
James ati’ Kasobanuraga ucyo wasomye
Fanny ati” Oya  icyo nasomye kiri hasi  y’icyo washakga ko numva. Ndashaka ngo ureke guhisha ukuri kwawe mu nyuguti ahubwo wature umbwire urashakaiki kuri njye?
James  aramureba ati” Urakoze kumpa amahirwe yo gutera intambwe  nziza igana imbere.  Ariko ndumva twakenera umwanya wo kuganira.
Fanny aramureba ati’ Umva umwaya wose twafata ntago ariwo washigikira jambp ryose waba ugiye kumbwira.  Rasa  ku ntego nk’umuntu w’umugao uzi  icyo ashaka. Nanjye mfite icy kukubwira.
.
James aramureba abanza kubitekerezaho ati”  Ndagukunda Fanny.
Fanny aramureba ati’ James kuba unkunda ntago ari bibi ariko umutima wanjye ntago  waba uwawe  wamaze kubona aho ugomba kujya.
James biramubabaza ati” nkubwiye ko aho wagiye ntahitayeho?
Fanny ati”  Ntacyo byahindura kuko ntacyo wakora ngo uguhindukirire.  Ni byiza ko wafata inzira yawe bikarangira.
James ati’ Sinzi ko napfa kuzima
Fanny ati” Nuhatiriza uzaba umeze nkuwiruka inyuma y’umuyaga. byaba byiza ufashe cyemezo cyiza kandi hakiri kare.
James ati’ Oya nzakomeza mpaka  nkore buri kimwe cyose mpaka ubonye o arinjye wagahaye umitima wawe.
Fanny azekamo ati’   James, ushobora gukora buri kimwe cyose gishobora kwemeza umutimawanjye pe! Ariko ntikijye mu maraso yanjye. N’ubundi urumva ko ntacyo byatanga. Amahitamo yanjye ari indani mu maraso yanjye. Kandi icyageze mumaraso baragora ko cyakurwamo mu buryo bworoshye cyangwa butoroshye.
James arabyumva.
Fanny aramureba ati”  James reka kwangiza igihe cyawe nk’abana. Njye nawe reka dukore akazi niko kaduhuje. Kandi urakoze kubyumva.
James biramubabaza.
Fanny ahita  yigendera.
.
James asigaraababaye cyane.
.
Fanny aragenda aza muri Office ya Click Man. Asanga Click Man arimo gushushanya amuza imbere. Click Man aramureba ati’ Hey Fanny
Fanny aramureba ati’ Ibyo gusa kweri
Click Man araseka ati” None hari ikindi se
Fanny amureba mu maso ati’ Click Njyewe ndi serie y’ibyo nakubwiye byose.  Mbabarira uharuguruke umpobre kabone nubwo batakurimo.
Click Man aramureba arahaguruka aramuhbera. Fanny aramuhobera cyane bamara akanya.
.
Fanny ati” Basi no kumpobera byonyine birema 25%  by’ubuzima bwiza kuri njye.
Click Man arekeraho kumuhobera amureba mu maso ati” Kuki umbonamo ubuzima?
Fanny ati”  Click Man  nuko byagenze.  Kuva nakumenya waise uhindura buri guce cy’ubuzim bwanjye. Kuri njye  umeze nk’umunara w’ubuzima bwanjye. Ikibazo  nuko uba ubirwaya udashaka ko wahagarara ngo weme.
Clicl Man aramureba ati’ Fanny ndautse nemeye ko dukomezanya uru rugondo gihe  cyazegera ukananirwa. Kandi sinifuza kowzakerererwa mu nzira bitewe nanjye.
Fanny ati’Ese nkusobanurire bingana iki? Gusa niyemeje gutegereza  igihe nyacyo.ahari  hari igihe imirasire  y’umutima wawe yazandasira. Gusa basi ndakwishimira kandi uranyura.
Click Man yumva iryo jambo riramushimishije  ati” Fanny urakoze cyane. ni ubwa mbere numvise ijambo nk’iryo   hari undi muntu urimwbira uretse Mama.
Fanny ati’ Nanjye ndarikubwiye rero  kandi niko kuri kwanjye.
.
Click Man ati’ Uri inshuti nziza.
Fanny araseka ati” Wawoo ngaho reka nsubire mu kazi.
.
Tuze mu rugo kwa Tante wa Saranda mu masaha y’umugoroba arimo guteka. Muri ayo masaha Saranda aba rahageze.
Saranda ati’ Tante wiriwe ute.
Tante Saranda ati’ Niriwe neza
Saranda ati’ Nagufasha iki
Tante ati’Icara utuze usanze n’ubundi bysengiye kubirangiza. Cyakora jya hanze ujye kunzanira amazi.
.
Saranda ajya hanze kumugezi avoma amazi arayamuzanira.
Saranda ati’ Ngaho  rero ngira inama  y’uburyo nasubirana na  Click Man kuko naramubabaje cyane
Tante ati’ Waramubabeje ariko byibura aracyakumva.. ibyo byakubera intambwe nziza
Saranda ati’ Gute se
Tante aramureba ati” Mubere igiti cyera imbuto ziryoshye, nubwo wabanje kurura.
Saranda ati’ Tante va mu mvugo ijimije unsobanurire neza.
Tante ati’ Nta mvugo ijimije mvuze hano. 
Saranda ati’Nonese ugoze ngo hari icyo numvise.
Tante ati” Icyo nkubwiye nuko wakongera ugatera intambwe  imusanga ariko gacye gacye. Gusa buri intambwe yose  uteye umusanga ikaba ifite icyiza cyihariya cyatuma yongera kukubonamo ibyringiro.
Saranda ati’ Nka gute
Tante araseka ati” Ariko se niki utarimo kumva? Agura ubwonko bwawe bukore.
Saranda ati” Regan awe urimo gusobanura neza.
.
Tuze mu rugo kwa  Fanny, Umukozi wah arimo gutegura ameza. Mama Fanny aza kumeza mbere.
 Hashize akanya na Fanny aba araje, muri ako kanya na Paru  Papa wa Fanny aba araje areba Fanny.
Papa Fanny ati” Ngo harya ufute undi muntu ukunda
Fanny aramureba ati” Papa kubera iki uvuze ngo undi muntu.
Papa we ati’ Ni ukubera ko ariko Mama wawe yambwiye.
Fanny ati’ Ntago ari undi muntu ahubwo ni umuntu unkunda.
Papa we ati” None ibyo bitandukaniye he nibyo mvuze?
Fanny ati” Wowe uvuze ngo undi muntu nkahi hari undi narinarigeze kubereke nkaba musimbuje.
Papa we ati’ Ahubwo uwo  twari twiteze.
Fanny araseka ati” Ababyeyi naho rero mukorera amakosa yo kwivanga mu mahitamo y’umuntu.
.
Mama Fanny ati’ Fanny have witangira  kuvuga nabi.
Fanny ati’ Mama muri ababye beza ariko muba babi cyane iyo mutangiye gushaka kugira uruhare mu mahitamo y’umuntu.  Ese ubundi muba muzi ikibereye muntu mu hazaza he?
Papa we ati’ Fanny nta muntu uguhitiyemo ariko ntago twabira kuguha inama.
Fanny ati” Inama ntago nigeze nzanga ariko inama  zo kuza mufite uwo mushaka  kunyereke ntanama irimo.  Uwo muntu muba mwashimye nimwe muba  mwamushimye ntago ari umutima wanjye n’amahitamo yanjye aba yamushimye.
PapaFanny ati” Umva Fanny  ntago tuba twahise uwo tuzi. Ariko byibura uwo muntu tuba tumuzi kuruta uko wahitamo  umuntu wa  kure utazi.
Fanny ati’ Niyo yaba akomoka ku mpera zisi apfa kuba yanyuze  umutima wanjye..
Papa Fanny ati’  Ese ubundi uwo musore murimo gukundana ninde.
Fanny ati’Nzamubabwira igihe kigeze mube mutegereje.
.
Tuze mu rugo kwa Click Man ari muri saro Mama we aba azanye ibyo kurya kumeza. Ako kanya hari uwakomanze.
Click Man arahaguruka ajya gufungura asanga ni Uncle we  Emile, maze Click Man atangazwa no kumubona ayo masaha,
Barahoberana n’urukumbuzi  rwinshi cyane maze Emile yinjira mu nzu  ahoberana na Mushiki we mama wa Click Man, arangije aricara.
Mama Click Man ati’ Ese ubwo kuki utatubwiye?
Emile ati” Narikuba mbabwira iki kandi hano ari mu rugo?
.
Mama Click Man ahita ajya kureba ibindi byo kurya, 
Emile areba Click Man ati”  Click maze iminsi ntekereza ikintu cy’ingenzi cyane. ndashaka ko twafungura ikirego  tukarega tukavuga  ibikorwa bibi Leta yakoze mu gace kiwacu.
Click Man  yikangamo ati” Umva urashaka ko duhangana na Leta?
.
Mama Click Man aba aragarutse yumva ibyo barimo kuvuga nawe agiramo ubwoba.
Click Man at” Uncle biriya byarabaye byaranarangiye,  ntago takongera  guhangana na Leta.
Mama Click Man ati’ Umva Emile biriya ntago mwabisubiramo.
Uncle ati”Umva kwicara tukarebera  byaba ari ubugwari. Abapfuye bose baba barapfiriye ubusa,
Click Man abitekerezaho.
Uncle Emile aramureba ati” Ubwo se uko umeze  utabasha kwisayidira urishimye.?  Reka twongere duhaguruke dutange ikirego . kandi hari abantu  benshi turikumwe.
Click Man abitekerezaho.
.
Utazacikwa na Episode ya 27

Comments