Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IRUNGU MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 22
.
Duheruka, Melinda asaba Lex ko yakorerwa biro ndetse Jobbe agahita aba secretaire we.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Dutangiriye kuri Company, hari abakozi barimo gutanganya biro ya Melinda. Barimo gushyiramo buri kimwe cyose. Ameza meza, intebe nziza, akabati keza. Machine ebyiri na interineti. Nyuma y'amasaha atanu gusa biro iba irangije gutengurwa isa neza.
Uwo mwanya Lex na Paru bahita baza kuyireba. Barayitegereza yose.
Lex ahita aza hafi ya Melinda baravuga.
Lex ati" Ngira ngo ikifuzo cyawe kirasubijwe?
Melinda ati" cyane. Kandi urakoze.
Lex ati" rega ufite Umugabo ukumva cyane.
Melinda ati" n'ibyiza.
.
Lex yitegereza Melanda mu maso ati" ariko ko nzigaye ntibona mu maso yawe?
Melinda ati" gute ubwo?
Lex ati" mbere narebaga mu maso yawe nkahita nkwibonamo. Ariko ubu siko bimeze. Wambwira ikibazo gihari .
Lex ati" uh uravuga ukuri?
Melinda ati" wowe se hari ikibazo cyaba gihari uzi njye ntazi.
Lex ati" sindamenya ngo n'ikihe ariko mbona gisa nkaho gihari.
.
Uko bavugana paru arega biro agacishamo akabareb.
.
Melinda ati" njye ariko nzi neza ko Ntakibazo gihari.
Lex ati" urahamanya n'umutima wawe?
Melinda ati" yego. Ese ko wagira ngo hari icyo unshinja?
Lex azunguza umutwe ati" oya ntacyo cher nakubazaga gusa.
Melinda ati" ok.
.
Lex arahindukira areba biro arangije agarura amaso kuri melinda ati" nizere ko iyi biro unyuzwe nayo.
Melinda ati" cyane. Kandi urakoze cher!
Lex aramwenyura ati" ubwo ninjya nkukumbura nzajya nza nkurebe.
Melinda ati" yego.
.
Lex ati" sawa noneho watangira akazi kawe.
Melinda ati" yego cher !
.
Lex areba Paru ati" Paru twagenda?
Paru ati" Yego.
.
Lex aragenda ageze imbere arakata aragaruka areba melinda ati" harya wambwiye ko ari iyihe mpamvu yatumye uhitamo ko Jobbe yaba ariwe ukubera Secretaire?
Melinda ati" nuko afite ubwo bushobozi kandi akaba ari umwana ufite ikinyabupfura utuje
Lex ati" nibyo. Wagombaga guhitamo umukozi w'umunyamahoro nk'uko nawe umeze.
Melinda araseka.
Lex areba Paru ati" paru ko utaza ngo tugende.
Paru ati" ndaje.
Lex aragenda, paru nawe ava muri biro ya Melinda ageze ku muryango aho melinda ahagaze, arahagarara areba melinda.
Melinda aramureba ati" niki?
Paru ati" ibi wahisemo n'ibyiza byo guhitamo biro yawe ukajya mu bwisanzure icyo ushaka cyose. Ndetse bizajya bimfaasha nanjye kukubona.
Melinda ati" uzajya uba uje kundebera iki ?
Paru asekamo ati" Rega ndabizi ko wasabye biro yawe urimo guhunga umugabo wawe.
Melinda ati" wibeshye cyane.
Paru arseka ati" sawa tuzarebe ko nibeshye.
Melinda aramureba ati" genda jya mu kazi kawe njye undeke.
.
Paru aramureba ati" gusa uri umugore mwiza buri mugabo wese yakwifuza.
Melinda aramureba.
.
Tuze muri biro ya Sheilla na Kary, kary niwe urimo gusa. Sheilla aba araje yahuta afate amakuru arimo kumwotsa umunwa areba kary.
Sheilla ati" umva noneho habaye agashya!
Kary ati" agashya kameze gute ?
Sheilla ati" uziko Melinda yatandukanihe na Lex biro akaba amaze gukorerwa iyi.
Kary ati" ngaho ibyo se kandi n'ibiki ?
Sheilla ati" melinda asa n'uri kwikura kuri Lex.
Kary ati" kubera iki yakora ibyo?
.
Sheilla ati" umva ra! Gusa birikugenda birema amahirwe kuri njye.
Kary agwa mu kantu! Ngwiki !
Sheilla ati" yego pe! Nkubeshye se!
Kary ati" harya ubu waramaramaje ukunda Lex
Sheilla ati" cyane. Lex n'umugabo w'ibogari kandi ushoboye.
Kary ati" Sheilla ndabona ibyo bintu urimo kwishyiramo bishobora kuzatuma ubura akazi kawe.
Shella ati" kubera iki?
Kary aramureba ati" ubwo urumva Lex ari umugabo uzapfa kwisukira?
Sheilla ati" sinzi inzira bizacamo ariko Lex ari mwiza kuri njye.
Kary aramureba ati" ese ko ufite umgabo wawe waretse kujya gusenga urugo rw'abandi!
Sheilla ati" biriya ubona Samu ari umugabo?
Kary ati" ujya kubana nawe ntawamuguhiyemo.
.
Tuze muri biro nshya ya Melinda arimo kuyireba yose neza. Hashize akanya asohokamo aragenda ajya hanze aza hamwe haba hari imodoka bacuruza abona Jobbe. Jobbe arimo guhanagura imodoka. Nawe agize gutya aba abonye melinda amureba. Ahita areka ibyo yakoraga aza asanganira melinda bararebana
Jobbe ati" mabuja ko uje hano?
Melinda aramwenyura ati" nje kukureba.
Jobbe ati" ariko ntabwo wakaje ahantu nkaha mabuja
Melinda ati" oya nemerewe kuhaza kuko aha ni muri Company yacu.
Jobbe araseka ati" mfite amatsiko yo kumenya icyo kumbwira.
Melinda ati" tugende.
Jobbe ati" hehe!
Melinda ati" wowe urahemenya.
.
Baragenda, Sheilla ababonera mu idirisha bagenda.
Sheilla ati" sha ibyaba bantu!
Kary ati" ese uba ubekeka ibiki?
Sheilla ati" ariko wowe uretse kwijisha niki uba utabona.
.
Melinda na Jobbe baza muri biro nshya ya Melinda. jobbe arayireba aratangara! Melinda nawe aramureba.
Jobbe ati" nonese byarangiye ufashe biro yawe?
Melinda ati" Yego.
Jobbe ati" kubera iki aribyo wahisemo kandi nabonaga iriya mwakoreragamo ari nini?
Melinda ati" byose byatewe nawe.
Jobbe arikanga ati" gute byatewe nanjye ?
Melinda ati" ni wowe mpamvu yatumye nshaka biro yanjye.
Jobbe ati" ntabwo ndimo kubyumva neza.
Melinda ati" nashakaga ahantu hisanzuye nzajya mba ndikumwe nawe igihe kinini.
.
Jobbe ati" nonese hano niho hazajya utuma umbona ?
Melinda ati" cyane.
Jobbe ati" gute se ?
Melinda ati" guhera aka kanya wahinduriwe akazi.wazamuwe mu ntera
Jobbe agwa kantu!
Melinda ati" ubu uri Secretaire wanjye. Guhera ejo uzajya ukorera hano.
.
Melinda arahindukira amwereka aho azajya akorera. Jobbe nawe arahereba arumirwa biramurenga.
Areba melinda mu maso ati" kubera iki unkorere ibintu nk'ibi?
Ndekura ati" kubera ko nkukunda.
Jobbe ati" ibi biraranze.
Melinda ati" umva buretse kurengwa ntarakwereka ikindi kintu gitangeje .
Jobbe ati" ikindi se kandi?
Melinda ati" yego. Ejo nzakwikereka.
Jobbe amureba mu maso, bararebana cyane bahita bahuza iminwa barasomana. Uko basomana, Sheilla arimo kuza aho muri biro ya Melinda aba ageze kumuryango akora kuro kare kandi Melinda na Jobbe baracyasomana afungura umuryango .....
.
Utazacikwa na Episode 23
Comments