Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.
Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Episode 01 Yarangiye Umugabo n Umugore bose berekeje kukazi. Ese hakurikiye iki ? Turakomeje. ..
💞
💞
💞
Dutangiriye mumasaha ya Pause, turi kubona Wamugabo tutari twamenya izina rye ari kumwe na Mushuti we Robert.
Robert ati “Yakwakiriye ute wasinze ?” Umugabo ati “Sha ntabyo nzi pe, nikanguye nsanga naraye muntebe. igihe narinkirimo kwibaza byinshi anyuraho agiye kukazi, nashatse kumuvugisha ariko arambwira ngo turaza kuvugana tuvuye kukazi yakerewe!” Robert ati “UmureBye mumaso wabonaga yabivuganye ishavu cyangwa ?” Umuabo ati “Nanjye byanshanze, nabonye yari normal nkaho ntacyabaye !” Robert ati “Haaa, tegereza nimugoroba uze kumugabirixa wumve, gusa ugasanga yarakaye weho wicishe bugufi umusabe imbabazi” Umugabo ati “Ndaza kugerageza !” Phone y’Umugabo ihita yakira message arasoma arangije ati “Ndabona wamukiriya yahageze reka njye kumureba Nawe hita usubira mukazi dore nge simpari” Robert ati “Sawa Boss!” Kumbe umugabo niwe Boss wa Robert !!
💞
💞
💞
Kukazi kwa Madam we akazi akomeje kugakora, akiri aho yarakomangiwe Hinjira undi mudam arangije ati “Nari nzanye za Files mwansaba!” Umugore arazakira anyuzamo amaso arangije ati “ushobora noneho kujya muri pause” Undi arangije arasubiza ati “ariko Madam nawe wakagombye kujya muri pause , erega sibyiza gukora ubutaruhuka !” Umugore araaubiza ati “Janet ni akazi gato ndimo kumariza hano ndabona nkwiye kubanza kugasoza nkaza kuruhuka nduhukiye rimwe !” Janet ati “sawa reka nkureke ngewe reka mbe ngiye” Arasohoka asiga umugore arimo gukora akazi kuri machine !!
💞
💞
💞
Kumugabo we turamubona arimo guhana files n’abazungu . Umuzungu umwe ati “ It is an honor to work with your company , we hope that you will do your best to serve us!” Nawe arangije arasubiza ati “ Thank you for trusting me . I guarantee to do my best” Bahita bamusezera arangije nawe ava aho bahuriye arasohoka arangije yinjira mumodoka . Atari yahaguruka afata phone yandikira message Robert amubwira ko biciyemo noneho bahura akamuha impapuro akazijyana kukazi nawe agahita ataha murugo cyane ko yari afitanye ikiganiro na madam we . Arangije kwohereza message yahise yatsa imodoka aragenda !
💞
💞
💞
Bidatinze bwaje kwira umugabo ateramira murugo ategereje umugore ariko umugore atinda gutaha kugeza ubwo umugabo ahaye uburengabzira umukozi bwo kujya kwiryamira we akaba ariwe utegereza umugore we . Yarategereje araruha bigera naho atangira kwisinziriraho gusa kubwamahirwe urugi rwarakomanzww ajya gukingura . Koko nibwo umugore yari agitaha. Aramureka arinjira maze aramubaza ati “ Isabella aya masaha niyo umugore afite umugabo akwiye gutahiraho ?” Isabella arasubiza ati “Mugabo wanjye mbabarira ndumva naniwe akazi kari kenshi karantinza none ndi kumva naniwe nkeneye kuruhuka !” Ashaka kugenda ariko umugabo amufata akaboko ati “ntaho uri bujye utambwiye ahantu wari uri n’icyo wahakoraga!”
Isabella ati “ariko ikintu utari kumva ni igiki ? Nagize akazi kenshi” Umugabo ahita arakara amukubita urushyi maze n’umujinya ati “urashobora gutaha igicugu nakubaza aho wari uri ugashaka kunyishura uko wishakiye. Umva Isabella wewe nanjye twarashakanye kandi tugomba no gukora ariko akazi ntikagomba gukuraho inshimgano zawe zo kuba umugore. Wenda ntabwo ubizi, gushingiranwa ntabwo ari ukwambikana impeta ahubwo impeta ni ikimenyetso cy’uko twashingiranwe. Indahiro twarahiye imbere y’Imana n’abantu ntabwo yari amagambo gusa ahubwo nicyo gihe ngo tuyashire mubikorwa !” Isabella yifashe kwitama ahita yivumbura azamuka hejuru mucyumba . Umugabo nawe asigara yivugisha ati “ngewe ntabwo ndi mubi uba wampatirije !” Areba ikiganza akubitishije umugore we arangije arivugisha nanone ati “iyo ntagukubita wari kungaya !” Nawe ahita azamuka amusanga mucyumba !!
💞
💞
💞
Bidatinze bwarakeye Umugabo abyuka kare ajya koga arangije aza kwambara. Nibwo umugore inyuma yamuvugisha ati “Chr ! Ndasaba imbabazi kubyabaye ejo” Umugabo ati “noneho wamenye ikosa ryawe ?” Isabella arasubiza ati “ijoro ryose naraye mbitekerezaho nsanga koko ntibyari bikwiye ko nkora akazi nkageza mugicuku , Chr mbabarira ntibizongera nzajya nkora ngire n umwanya wo gutaha” Umugabo ahita aza yicara kuburiri yegera umugore we ati “chr ubwo watahuye amakosa yawe ntampamvu nimwe yambuza kukubabarira. Hagataho nanjye umbabarire nabyitwayemo nabi sinagombaga kugukubita” Isabella ati “Chr nanjye nakubabariye !” Bahita bahoberana barangije Umugabo asoma umugore ati “Chr wirirwe ngiye kukazi kandi ugire nawe ubyuke ujye kukazi” Isabella ati “sawa Chr , nawe ugire akazi keza !” Umugabo asohoka mucyumba amanuka kuri Escalier agenda yisekesha bigaragara ko yari yishimiye kuba asubije hamwe n’umugore we!!!! Akigenda turabona wamukozi wabo yahise afata fone agira uwo ahamagara ati “Bahuje !” Bivuze ngo amagambo yose bavuganaga yabumvirizaga.
ESE UYU NINDE ?YATUMWE NANDE ?
💞
💞
💞
Twiyizire mumasaha y amanwa abantu bacuye akazi, nkibisanzwe umugabo ni boss wa Robert ariko iyo bacuye akazi ni inshuti zakadasohoka. Nkabagabo bashatse aho bicara bafate kamwe . Robert ati “waje kuganira na shemeji ?” Umugabo arangije arasubiza ati “jama yangu ibyabaye sinavuga ngo ni bibi kuko byatangiye nabi ariko nkurikije uko byarangiye navuga ko ubu ibintu ari umunyenga gusa !” Robert ati “kagire inkuru !” Umugabo arasubiza ati “nageze murugo ntegereza umuntu ndaheba na Phone yanayikuyeho . Yaje gutaha mugicuku namaze kurakara mubajije arambwira ngo yari kukazi , mbona agomba kumenyera maze nkumugabo mvuga ndamugize urushyi avuga yirutse mucyumba. Mwijoro twaraye muzungu wa K . Nanjye nihagazeho mbyuka kare nditegura ngo nigire kukazi ngize gutya numva asabye imbababazi . Sha Robert sinakubwira uburyo navuye murugo nishimye pe !” Robert asekamo ati “haa , nukuntu nkuzi ndazi waje wisetsa inzira yose” Umugabo ati “kwisetsa gusa ko nubu mumutima ngiseka !” Bakiraho umuserveri yabazaniye inzoga arimo kuzishira kumeza imwe irakoroka bajya kuyisama bose (umugabo & umusereveri) gusa birangira ipasutse sasa kujya guhurira hasi bombi beguye amaso bararebana begeranye byahafi ! Umukobwa umutima wongeza speed ndetse n’uwumugabo . Barebana akanya Robert ahita akorora bararekurana kumbe hirya hari uwabafotoraga ! Umuserveri kumbe yari yakomerekejwe n icupa Umugabo ahaguruka agiye kumureba kukaboko aho yakomeretse amwitaho kubwimpuhwe gusa nabwo foto irafatwa !!! …..LOADING EPISODE 03
.
ESE AYA MAFOTO ARACURA IKI ?
Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.
Comments
Login to comment.
No comments yet.