Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Landy arimo kwambika Liana umukufe uhenze.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Landy na Liana bahagaze imbere ya mirror yo muri office ya Landy , Landy arimo kumwambika uwo mukufe.
Ni umukufe mwiza w'agatangaza. Liana akamwenyu ni kose ku maso ye. Landy nawe anejejwe nuko asa nukomeje kugenda afata umutima wa Liana gake gake.
Liana ati" thanks
Landy ati" nujya mu byo gushima uzananirwa.
Liana ati" nta muntu unanirwa gushima.
Landy ati" biterwa n'ingano y'ibikorwa azakorerwa.
Liana araseka ati " ushatse kuvuga iki?
Landy araseka ati" Njya numva abarokore aribo bavuga ngo Umwuka weraw agusobanurire
Liana ati" ubwo nanjye ansobanurire
.
Kurundi ruhande Ruger ari mu nzira avuye kwa Leya arimo kugenda abara neza amafaranga ahembwe y'akazi yari yakoreye Leya ubwo yamugemurriaga ibintu iburasirazuba. Nuko afata telephone ahamagara Liana.
.
Kumbe telephone iri muri office ya Liana niho yayisize agiye kwitaba Landy. Ubwo yagendaga yibagiwe arayisiga.
Ruger abonye atitabwe arabireka arikomereza
.
Tugaruke hakuno.
Liana arimo kwireb. Ni ubwa mbere ijosi rye ritamirijwe umukufe w'amabuye y"agaciro yajyaga yumva mu bitangazamakuru.
Maze arahindukira areba Landy mu maso ati" Mbwira nkubwire iki?
Landy at" ikiri mu mutima wawe
Liana arongera arireba aramwenyura ati' ntabwo najyaga ntekereza ko hari iby'agaciro bizajya ku josi ryanjye. Ibyiza nk'ibi amaso yanjye yabirebaga ku bandi agatahana ibyo.
Landy amufata ku ntugu gake ati" Nuko hari ighe usanga abagore nkamwe mukotoye mukisanga ahantu hatariho. Ariko ubundi ubwiza bw'Umugore nkawe buba bukwiye imitako irabagirana bijyanye.
.
Liana akumva amagambo Landy aba avuga ni amagambo ahambaye aryohera amatwi yee.
Landy ati" Ubundi kuki Umugabo ufite umugore nkawe atatanga igitambo cyose ariko ukarabagirana?
Liana ati" sha Landy hari Umugabo agerageza bikanga.
Landy ati" oyaa nta mugabo wakwitwaza ibyo. Ahubwo nuko aba adashoboye. Cyangwa akaba afite ibindi aba yibereyemo.
.
Liana atekereza ku mugabo we Ruger.
Landy ati" niko ko ugiye kure?
Liana ati" ibyo tubireke. Ahubwo kubera iki umpaye akantu nkaka
Landy ati" Nuko igihe cyose nitegereje mbona hari akabura gato kubwiza bwawe wifitiye.
.
Tuze mu rugo, Ruger yageze mu rugo hari ibyo arimo kureba mu cyumba. Uko abireba hari ifoto yabonye y'inzu nziza y'agatangaza .ifoto arayifta arayireba cyane.
Ni inzu nziza pe!
.
Kurundi ruhande liana amaze kwambara uwo mukufe agaruka muri office ye amara akanya yirebaaaa.
Abona arasa neza birenzeho. Arireba rwose ubitukuraho amaso. Muri we ati" ubukene nibubi butuma umuntu atabaho.
Hashize akanya yireba abona gukomeza akazi
.
Mu masaha y'ijoro yaratashye ageze mu rugo asanga Ruger mu cyumba. Ruger abona Liana atashye yambaye umukufe uhenze.
Ruger ati" ndabona waguze umukufe.
Liana ati" yego. Hari ikibazo kuba nawuguze?
Ruger ati" oya. Gusa urahenze cyane
Liana ati" urahenze kuburyo ntawugura ?
Ruger ati" oya . Ariko urahenze cyane pe kuburyo amafaranga yawo kuyabona bitaba byoroshye.
Liana ati" nagiye mbika udufaranga mbona ayo kuwugura.
Ruger ati" Igihe umaze mu kazi waba ubashije kubika amafaranga yagura umukufe nkuyu?
Liana ati" yego biterwa.
Ruger ati" harya uhembwa angahe ?
Liana ati" ese ushaka kugera kuki utangiye kubara ibiki?
.
Domina atambuka yumva barimo kuvugana nabi ukuntu.
Liana ati" ibyo bibazo n'ibyiki? Hari amafaranga yawe nakoresheje basi ngo uvuge nayakoresheje nabi?
Ruger ati" umva Liana nayanjye wayakoresha. Kuba ndimo kuvuga gutyo suko nabirwanyije.
Liana ati" rero nagusobanuriye. Ese ntibihagije ?
Ruger ati" uyu mukufe uri hejuru ya Million.
Liana arabyumva. Kumbe ntiyarazi n'agaciro kawo
Ruger ati" none ni akabazo gato kamatsiko ngize. Ntunyumve nabi. Mu byo wabonye bikenewe byose byibanze bimwe Umuntu yabura ubuzima bikanga . Wabonye ari umukufe wa Million ?
Liana ati" no kwambara neza ni kimwe mu bintu by'ibanze Umuntu akenera.
.
Ruger aramurebaaaaa.
Liana ati" ese hari ikibazo ufite ?
Ruger ati" Oya ntacyo bea. Gusa mbona hari ibihe tugomba kugarura.
Liana ati" ibihe ?
Ruger ati" byo kongera kujya tubana nk'umuryango igihe kinino gihagije.
Liana at" ntakibazo.
.
Liana agiye kuva mu cyumba Ruger amuhereza y'amafaranga yakuye kwa Leya. Liana arayafata.
Ruger ati" akaza nakoze ejobundi.
Liana arayarebaaaa ati" sawa wakoze neza.
Ruger ati" ko ubanje kuyibazaho cyane se?
Liana ati" ntaribi.
.
Liana ava mu cyumba agenda yivugisha ati" akazi yavuyemo ndakazi ariko ntakundi......
.
Udacikwa na Episode ya 20
Comments