Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
MERRY TO UPDATE WOMAN
.
Episode 24.
.
Duheruka Naru yibaza uko abagabo babara ubwiza bw'abagore.
.
Created by Chris Nandi ishimwe.
.
Varu ari mu modoka aratwaye mama we aramuhamagara kuri telephone.
Varu ati" Karame mama!
Mama we ati" wa mwana we bite ko ntagihe uheruka guha mamam wawe.
Varu ati" rwose mama maze igihe mfite akazi kenshi ariko ubu noneho twapanga mama.
Mama ati" tegura ejo ndashaka kuzaganira nawe ahantu.
Varu ati" rwose ntakibazo mama!
.
Kurundi ruhande Juliana yaje iwabo. Bari bamuhaye agahushya. Arimo kwereka mama we ikanze ya hatari Roxy yamuhaye amushimira. Igihe yaramaze kwanga amafaranga Amilia yamuhaye ngo ajye amugambanirama.
Mama we areba ikanze arumirwa ati" iyi Kanzu utagenze.
Juliana ati" nyine irahanze mama !
Mama ati" ubuse uzajya uyambara.?
Juliana ati" yego mama! Nonese ntibayimpaye nyine!
Mama ati" ibaze nukuri ugiye kuzajya wambara ikanzu ingana n'ubukode bw'imyaka ibiri twakwishyura iyi nzu tubamo .
Juliana araseka ati" mama abakire babaho.
.
Mama ati" Abantu bazaguseka.
Juliana ati" oya bazagira ishyari.
Mama ati" cyangwa abantu binaha bazakuroge.
Juliana ati" njyewe se nayambarira inaha. Cyakora mama nubwo amafaranga Ari meza numvaga ko uyafite aba afite byose ariko siko bimeze. Boss niwe muntu ndeba akambabaza.
Mama ati" kubera iki se Kandi !
Juliana ati" bisa nkaho mabuja atajya amubera umugore mwiza. Igihe cyose iyo ndeba boss mu maso mba mbona afite agahinda.
Mama ati" yeeee ngo hari igihe ugira amafaranga amahoro akabura.
Juliana ati" ibaze nukuri.
.
Kurundi ruhande Roxy nawe arikumwe na Abass . Ndetse baba barikumwe igihe gihagije. Hari hotel bariho basa nkaho baje mu yindi deal.
Abass ati" ese Roxy umugabo wawe ko afite amafaranga wamwatse amafaranga nawe ugafungiea inzu ikomeye y'imideli.
Roxy ati" buriya se aka kanya nicyo gihe ra!
Abass ati" nyamara birakwiye ko utangira kwikorera. Noneho wibereye owner warushaho kwamamar. Noneho ukajya wamamaza imyambaro yawe.
Roxy abitekerezaho.
.
Bidatinze nyuma y'umunsi Varu na Mama we bafashe agahe bajya gutembera. Aho baje bahahurira n'abantu batandukanye ariko biganjemo imiryango. Abagabo baje gutembereza abana babo. Ubundi abagore barikumwe b'abagabo babo n'abana.
Mama Varu areba Varu ati" ese Varu wowe uratekereza iki?
Varu ati" kijyanye n'iki mama!
Mama we aramureba ati" Varu sinzi niba wanyumva neza. Ariko ubu navuga ko utariho. Wowe ubwawe ntabwo uriho.
Varu ati" mama bigenze bite kuburyo wavuga ko ntariho ukanyica mu magambo?
.
Mama ati" mwana wanjye sinkwishe. Ariko icyo mvuga niba ntamaraso yawe y'inkomoko ahari hano hanze wowe wavuga ko uriho gute! Nonese ko ukora cyane amanwa n'ijoro uvunikira nde ? Ntekereza ko atari iyo nda yatuma ukora uvunika nk'uko uvunika . Kandi ukwiye no kongera agaciro kumuryango wawe. Ugomba kubona kumbuto z'umuryango washinze.
Varu ati" mama nakumvise uravuga abana.
Mama ati" yego none hashize imyaka 7 . Ese ushaka kuzabyara abana uzarera mubusaza!
Varu abitekerezaho areba n'abandi bagajo baraho barikumwe n'abana babo.
.
Bakomeza kuganiraaaa bitandukanyeee.
.
Baratashye, Varu ageze mu rugo we n'umugore we Roxy barabonana bisanzwe ( sex) bararyama. Bucya mugitondo baganira kubijyanye n'Urubyaro.
Varu ati" ese honey kubera iki tudasama.
Roxy ati" nizere ko ibyo bitagiye kuba ikibazo. Ibijyanye no gusama biba mugihe gikwiye
Varu ati" nyine gute hashize igihe kingana gutya !
Roxy ati" simbizi
Varu ati" mbwiza ukuri.
Roxy ati" ukuhe kuri se ?
Varu aramureba ati" ariko Roxy ntakubeshye warantunguye cyane
Roxy ati" ngaho nagutunguye gute !!
.
Varu arabyuka ati" mbere nabonaga uri umugore uhebuje utangaje! Ariko burya ahari byari iby'amaso gusa.
Roxy ati" ni wowe uvuze gutyo ra!
Varu ati" ndakomeje . Kuko sinegeze ntekereza ko wanaba umugore w'umugome w'umubeshyi.
Roxy ati" Jusus!
Varu ati" wivuga Yesu kuko ntawe Uzi.
.
Roxy arumirwa! Ati" wabaye iki uravuga ibiki?
Varu ati" hashize agahe gato maze kumenya ko ujya unywa ibinini bituma udasama kwibanga.
Roxy ati" ese nibyo
Varu ati" urumva biraho ntabirenze.
Roxy ati" Nonese wumvaga njyewe naragombaga gusama.
Varu ati" natekereje ko igihe wemeraga twajya tubonana ntagakingirizo wemeye ko tugiye kwaguka.
Roxy ati" Oyaaa sinonaha rwose. Kandi sinzi impamvu abagabo muhinduka. Ni kenshi nagiye nkubwira ko ntahita nica taye yanjye igihe nyiyokoresha.
.
Varu aramurebaaaa
.
Next episode 25
Comments