logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse  abashitsi   babo bageze aho mu rugo.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Babaha ikaze mu nzu.  Baje ari ingeri zitandukanye.  Abagor bamwe biganye na  Liana bazanye n’abagabo babo,    haza n’abasore bamwe biganye, haza n’abamaza kuba abagabo biganye na Liana cyera.
Liana azana icyo kunywa cyo kubakira afatnya na Ruger  umugabo we barabakira.
Ruger ati” Turabishimiye cyane kuba mugeze hano.
Berine ati” Byari mu gahunda yacu. Twari tumaze igihe tubitegura.
Ruger ati’ Ndabikunze  cyane  . rwose banza  ishuri ryanyu ryari rifite ubumwe budasanzwe.
Nicole ati” Cyane..
.
Haza abana babo baza gusuhuza abashitsi. Liana  atangra gutegura amasorori y’ibyo kurya kumeza.
Nicole  areba   Ruger ati” Ruger reka nkushimire kuba ukibana na na  Liana.
Ruger araseka ati” Kubera iki ibyo wabinshimira??
Nicole ati” Rwose twumvaga ntagihe  kinini muzamarana bitewe nuko warumeze.
Diana ati” ariko Diana yaraukundaga kuva cyera. Nubwo Ruger yari umusore uraho udashamaje ariko   Liana  yaramukudaga  cyane.
.
Liana  arabyumva batangiye  kubajora.
Philbert ati” Ariko njye  cyera narinzi ko Liana azabana n’Umugabo ufite amafaranga. Ariko nyine iby’urukundo rukora ibyarwo. Yikundiye Ruger yemera kuza kwiberaho gutya biraho.
Ruger yumva barimo kubaha ati” Ariko twe turanyuzwe tumeze neza ntaribi.
Berine ati’ N’ukwiyakira.
Ruer ati”Oya ntabwo ari ukwiyakira.
.
Liana  asoje gutegura ameza ati’ Ni karibu mwaza  kumeza.
.
Abashitsi batangira kwarura. Liana akajya abafasha.
Berine areba Liana ati’ Sha ndabona ntako utagize.
Liana arisetsa ariko arababaye ati” Njyewe mfite ibyo kurya bihagije. Ntabwo aruko ntako ntagize.
Berine ati” Ubwo ugiye guhakana ko bitauvunnye?
Liane atI” Berine wagiye umbabarira.
.
Ruger ava aho muri  Saro agiye kwitaba phone. Abashitsi basoza kwarura barya baganira Liana abaganiriza.
Nicole ati” ariko Liana uretse iby’urukundo buriya uba wumva kubana na Ruger ari amahitamo meza wagize??
Liane ati” Cyane rwose.
.
Abandi  bagaseka cyane .
Diane ati’ Intwari y’urukundo.
Berie ati” Ngo  upfa kuba wakunze da ngo no hari araharara.
.
Pabro ati” Bitwaye iki se njyewe nashigikiye urukundo rwanyu. Ni ngo nyinshi cyane hano hanze zabigiraho.
Berine areba intebe bicayehooo maze areba Liane ati”  ariko watwiteguye  bihagije pe!.
.
Ruger aba agarutse muri  Saro.
Liane ati” Ntanibirenze pe niteguye. 
Berine ati” Nonese amafaranga Onette yakugurije niyo waguze izi ntebe.
.
Liane arikanga agwa mu  kantu! Kumva bazi ko yagujije Onette amafaranga.
Berine arakomeza ati” Wayabyaje umusaruro da! Wahisemo gukora ibigaragara.
Nicole ati” Onette ni umwana mwiza  niba yarabikoze. Ariko n’ubundi nk’abantu twiganye tuba tugomba gufashanya.
Diane ati” Urumva ko Onette yamufashije akabasha gukora akantu gafatika. Yaguze intebe agura n’akabati.
Liane  akisetsa ariko barimo kubanegura akabara cyane.  
.
Liane ati” Onette se niwe wababwiye ko yangurije amafaranga??
Berine ati” Kuba yayakuguriza se ubundi harimo ikibazo??
Nicole ati” Ahubwo   Liana natwe nujya ukenera ubufasha bwacu ujye utubwira tugufashe.
Liane ati” Ariko ntakibazo  dufite pe!
.
Diane ati” Disi wanakoresheje n’amafaranga menshi kutwakira. Ubu ntiwshize mu madeni akomeye? Warikutwakira  uko uri ntitukubere umutwaro.
Liane ati” Ntabwo mwigeze mu mbere umutwaro. Ahubwo ko mutiyongeza??
.
 Barakomeza baraganira.
Berine areba Liana ati” Liana  uheruka muri Saro ryari ko mbona ibisuko byawe byashaje?
Liane ati”Nibagiwe ahubwo narinzi ko uyu munsi nza kuza kujyayo.
.
Berine akora mu gikapu akuramo amafaranga arayamuhereza.   Ruger arabibona ko Umugore barimo kumusuzugura, maze ahita abyitambikamo.
Ruger ati’ Cher njyewe nakubwiye ko nkunda ibyo bisuko byawe uzabihundura  n’imbishaka.
Liana yumva umugabo aramuvuganiye maze ahita yisubira   araseka ati” Nako ntabwo nabikuraho umugabo wanjye abikunda.
.
Abandi baraseka.
Liana ati” Umugabo wanjye niwe uba uzi ibinkwiriye.
Berine ati:”Ariko  birashaje pe! Wenda  ibyo ukagenda bakabikuraho ugasubizaho ibishya.
Liane ati”  nzabikora.
.
Uwo mwanya akana ke mally kaza muri Saro kareba mama wako aho yicaye ari kure.
Mally ati” Mama. Mama teta aravuze ngo n’usoza vuba uhite umushyira ibisorori bye vuba ngo nawe agiye kugira abashitsi.
Liana  yumva amasoni.
.
Nicole ati”       Liana ntabwo uba wigoye gutya!  Ko tumenyeranye twari no kurira kuisiniya imwe kuva ariyo ufite aho kugira ngo ucyurirwe n’umuturanyi amasorori yagutije.
Diana ati’ Mbega umuturanyi ufite.
Liana yihagararaho ariko arasebye ati” Gutira  n’ibisanzwe hano. Twe dutizanya burikimwe.
.
Liane arahaguruka ajyana na Mally aza kureba Mama teta ababaye  cyane maze amubaza impamvu  amusebeje.
Mama Teta ati” Ariko Liana urakajwe n’ubusa pe! Njyewe nohereje umwana ngo aze akubwire akongoreye utari  mu bantu . ibya bana rero.
Liana ati’ Basi waro no kunyandikira message.
Mama Teta ati”  ihangane rwose sinaringamije kugusebya. Nanjye nuko ngize abashitsi bantunguye bagiye kuza.
.
Liana aragenda.
Mama Teta asigara avuga ati” Ese ubundi arirakaza ibisorori si ibyanjye. Iyo agura bye.
.
Amasaha aricuma abashitsi barataha barabaherekeza babageza  ku muhanda ku modoka zabo.
Nicole areba Liana ati” Liana nawe ighe kimwe uzaba witwaye  n’ibikunda.
Liane ati’ Njyewe ntakibazo mfite pe!
Nicole araseka ati”Liana ntawe utifuza kubaho neza nuko usanga ntako umuntu yagira. Ariko ujye wihangana nyine. 
.
Baragenda. Ruger na  Liana bagaruka mu rugo. Bose ntanumwe wishimye.  Baricara.
Ruger areba Liana ati” Urumva umeze ute??
Liana ati” Ntabwo meze neza.
Ruger ati” Ibibaye nibyo nakubwiraga.
.
Liana ati’ Nawe wivuga gutyo. Byibura nuwo bavuze ariko basanze hari uko tumeze. Ibaze noneho ibyo barimo kuvuga iyo baza bakabura n’amazi yo kunywa.
Ruger ati” Liana!!!
Liana ati” Bea rwose ubu buzima bwacu ntabwo buhagije pe! Imana nihindure amateka yacu. Naho wapi pe. Cyangwa ushake akandi  kazi kazima kaguhemba amafaranga afatika. Nanjye ndakomeza nshakishe.
Ruger ati’ Aka kanya nibwo dutangiye kubona ko budahagije kubera ko twatangiye kwigereranya n’abandi nuko babayeho. Ariko mbere tubayeho ubuzima bwacu twarituriho.
Liana ati’ Ese bea wowe  ntabyo ubona ko budahagije??
.
Udacikwa na Episode 4

Comments