Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka, Melinda na Paru bamaze kubona amaraso ya Jobbe n'isaha Melinda yari yariyahayemo Jobbe impano iraho.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Melinda amaze kubibona gutyo yahise atekereza ko Lex yamaze kwica Jobbe. Akababaro kahise kamufata atangira kurira acika intebe amaguru aratengurwa guhagarara bitamunanira ajya hasi Paru areba.
Paru amwegera yahuta aramufata aramukomeza.
Paru ati" Melinda komera.
Melinda avuga arira ati" Umva Jobbe yishwe nanjye.
Paru ati" oyaaa ntabwo yishwe nawe .
Melinda ati" iyo ataza kuba njye ntabwo aba yishwe.
Paru ati" umva buriya Igihe cye cyari iki?
.
Melinda ati" umva oyaaaa. Ntabwo Jobbe yagambaga gupfa gutya.
Paru ati" Melinda komera kuko n'ubundi kurira ntabwo bimugarura
.
Melinda yararize amarira yenda kumushiramo.
Paru ati" wasanga ataranapfa.
Melind ati" ariko aya namaraso ye .
Paru atu" ariko ntabwo urabona umurambo we?
Melinda ati" aya n'amaraso ye . Lex yamaze kumugirira nabi.
Paru arahaguruka agenda areba ahantu hose muri icyo kizu. Melinda asigara aho yicaye arira. Paru arazengurukaaaaa aragaruka aza avuga ko nta muntu abona aho.
.
Bidatinze yafashe Melinda bava muri icyo kizu bagaruka mu modoka yabo.
Paru areba Melinda ati" nkujyane he?
Melinda ati" sinzi aho nkwiyee kujya. Ndumva nanjye napfa bikarangira.
Paru ati" oya Melinda wivuga gutyo.
Melinda ati" umva we ntabwo uzi uwo Jobbe yariwe kuri njye..
Paru aramureba gusa.
.
Tuze kuri station Police Sheilla nawe arimo kubazwa na Anthony
Anthony ati" Sheila vuga wishe umugabo wawe ute ?
Sheilla ati" njyewe sinigeze nica umugabo wanjye.
Anthony ati" urahakana ute ? Kandi ibimenyetso bigaragaza ko warwanye nawe.
Sheilla ati" yego twararwanye pe?
Anthony ati" Hanyuma bigenda bite?
Sheilla ati" umugabo yajyaga amfata kungufu. Iryo joro rero twarimo dushwana nanga ko amafata ku ngufu .
Anthony ati" maze uhitamo kumwica?
Sheilla ati" ntabwo namwishe mbishaka. Yarankubise ngwa kugitanda nanjye mfata ikintu n'irwanaho ndakimukubita agwa hasi kuhere ko yari yasinze ahita apfa .
Anthony arabyumva.
Sheilla ati" Afande nyumva neza ntabwo nishe Samu mbigambiriye..
Anthony ati" mama Samu yavuze ko nawe wari umugore udashobotse ko ndatse wahoraga usuzugura umugabo wawe.
Sheilla ati" yabeshye.. nonese wizeye amagambo yabo?
..
Anthony ati" wowe mbwira wari ubanye ute n'umugabo wawe?
Sheilla ati" ntacyo ntakubwiye.
Anthony ati" ubundi se waramukundaga?
Sheilla ati" naramukundaga ariko yamufataga kungufu .
Anthony ati" kuki utigeze uza kumurega?
Sheilla ati" natekerezaga ko wenda azahinduka.
.
Twigarukire kuri Melinda na Paru bari mu muhanda bava aho Bari bagiye.
Paru ati" ese nkusubize ku kazi?
Melinda ati" oya.
Paru atu" nkujyane he?
Melinda ati" sinzi kuko sinshaka kubona Lex.
Paru ati" reka nkujyane ahantu ubanze utuze.
.
Paru aramutwara amujyana iwe mu rugo. Amwicaza mu ntebe.
Paru ati" ba wicaye aha utuze nukenera no kuryama umbwire.
Melinda aricara aratuza.
Paru ahita ajya kureba utwo amutegurura abanza kumuzanira amazi aramuhereza aranywa.
.
Arangije ahita ajya kureba utundi ategura. Hashise akanya kubera umunaniro n'amarira menshi avanze n'agahinda. Melinda yahise asinzirira mu ntebe.
Paru ubwo amaze guteka agarutse asanga Melinda yasinziriye. Aramureba. Ahita amufata aramuterura amujyana mu cyumba aramuryamisha.
..
Tuze kuri station Police
Lex aje kuri station Police abonana na Anthony baza kuruhande ngo baganiremo.
Anthony ati" Lex ko mbona utameze nexs?
Lex ati" ntabwo meze neza ariko turavugana.
Anthony ati" twanavugana n'ikindi gihe niba utameze neza.
Lex ati" oya ibi birihutirwa.
Anthony ati" ok wambwira ntakibazo.
Lex ati" nkeneye ko Sheilla wareka kumushinja urupfu rw'umugabo we.
Anthony ati" ariko naba nishe akazi kanjye nk'umu police mwiza Kandi w'umunyamwuga.
Lex ati" umva we byose biri mu biganza byawe. Sheilla ntabwo yishe umugabo we kubushake. Yamufataga kungufu.
.
Anthony ati" noneho wari ubizi?
Lex ati" cyane. Yamwishe atabishaka kubera ko yarimo yirwanaho.
Anthony ati" ariko ntakimenyetso kugaragaza ko yirwanagaho.. rero azagararagarira mu rukiko ko niba yarirwanagaho Koko.
Lex ati" umva we wikomeza ibintu! Wituma ibintu bijya gukomera cyane.
Anthony abitekerezaho.
Lex ati" hitamo igifite agaciro aka kanya. Sheila nafungwa ndakeka ntacyo uza kungukiramo.. ariko ubaye utumye bitagera kure abana bawe baraza kumara iminsi bameze neza ubaha buri nakimwe cyose bashaka.
Anthony abitekerezaho.
Lex aramureba ati" ba umugabo ntugatinde utekereza nka bagore.
Anthony ati" sawa Sheilla ararekurwa.
Lex ati" urakoze.
.
Badatinze, Sheila yahise arekurwa Ava muri station Police asanga Lex amutegereje hanze mu modoka.
Sheila ayinjiramo areba lex ati" urakoze. Ntabwo wishe isezerano wampaye Koko urantabaye
Lex ati" twari twabiseseranye. Wampaye amakuru nanjye nemera ko nkufasha.
Sheilla ati" none bimeze bite?
Lex ati" Jobbe namukuye mu nzira yanjye.
Sheilla ati" naho Melinda?
Lex ati" aka kanya sinzi ibye.
Sheila ati" umva lex ntakubeshye rwose ntabwo ukiri mu mutima wa Melinda.
.
Lex ati" nzi icyo anshinja cyatumye akora biriya byose.
Sheilla ati" agushinja iki ko uri umugabo mwiza! Umwitaho wajyaga umufata neza ndetse unamwubaha. None Niki yagushinjije cyatuma atanyurwa nawe akajya kuguca inyuma ?
Lex araceceka.
Sheilla aramureba ati" mbwira.
Lex ati" sheilla tubireke.
.
Lex acaha we imodoka baragenda bagenda baganira. Ubwo n'amasaha amaze gukura ashyira ijoro.
Lex ajyana Sheilla iwe mu rugo binjirana mu nzu.
Sheilla ati" lex wakoze. Gusa sinzi niba uru ruzu nza kururamo njyenyine.
Lex ati" ntacyo uba dore utuye mu mujyi.
Sheila ati" Mama wa Samu aramutse amenye ko narekuwe ashobora kunyoherereza abicanyi.
Lex ati" tuza ntabyo azi
Sheilla ati" uriya mukecuru wowe ntawe uzi.
Lex ati" ntabwo abimenya navuganye na Anthony ngo bizabe ibanga.
.
Sheilla ati" none se nkuhe icyo kunywa?
Lex ati" oya singombwa ndagiye.
Sheilla aramufata at" oya Sha reka dusangire agacupa nkushimire.
Lex ati" ndumva ntacyo kunywa nshaka.
Sheila ati" basi gake.
.
Sheilla aramufata aramujyana amwicaza kumbaraga.
Lex aremera aricara.. Sheila ajya mu cyumba akuramo imyenda yari yambaye agaruka yambaye akenda kagaragaza imiterere ye. Araza ajya mu kabati akuramo icupa rya wine ararizana ngo barinywe.
.
Kurundi ruhande, Melina aryamye kwa Paru. Paru ari aruhande rwe arimo kumureba. Ahita yicara ku gitanda.
.
Hashize akanya Melinda aba arakangutse abona aryamye mu buriri bwa Paru na Paru ahagaze iruhande rwe.
Melinda aramureba ati" nageze mu gitanda cyawe gute?
Paru ati" wasinziriye mu ntebe ndaguterura nkuzana hano.
Melanda ati" Ni saa ngahe?
Paru ati" bwije iruhukire
Melinda ashaka kubyuka Paru aramufata.
Paru ati" oya ntaho ujya tuza. Banza uruhuke umere neza.
.
Melinda aramureba arongera yibuka Jobbe ararira.
Paru ahita amwicara iruhande aramuhumuriza. Atangira kumufatafata amuguyaguya.. hashize akanya bararebana cyane Paru aba atunguye Melinda aramusoma.
.
Utazacikwa na Episode 32
Comments