Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Jobbe atunzwe imbunda Lex ahita amubaza niba yaba akunda umugore we.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Jobbe aratangara ati" Boss ndende wo kuba nakunda umugore wawe?
Lex ati" umva reka imikino naje hano ndi serie ..ndakubaza unsubize neza kandi unyihere ukuri kwawe hanyuma nkuhe amahirwe ubeho.
Jobbe agira ubwoba.
Lex ati " waryamye n'umugore wanjye inshuro zingahe ?
Jobbe ati" ese Boss urimo kuvuga ibiki ?
Lex ashyiramo isasu Jobbe arikanga!
..
Lex ati" rimwe urongera kujijinganya ndahita nkurasa birangire.
Jobbe arikanga!
.
Tuze kuri Company Melinda yacanganyikiwe yabize icyuya litro yose. Ntazi uko yamenya aho bari Ngo ajya gutabara Jobbe. Gusa muri we azi ko Lexw atapfa kugirira nabi umuntu.
.
Ako kanya paru aba araje. Aza muri biro ya Melinda abona yataye umutwe aramureba
Paru ati" Medina umeze ute ?
Melinda ati" meze neza genda.
Paru aramufata ati" ase tuza bite ko mbona wahabye?
Melinda aramureba aramutonganya ati" genda nawe wintera stress
Paru ati" wimbwira nabi ntakibi nagikoreye ahubwo mbwira ufite ikihe kibazo ngo nkufashe.
Melinda ati" ese buriya wamfasha ra!.
Paru ati " urabizi rwose ko ari ntacyo ntakora..
Melinda ati" ese waba uzi ahantu hari ishyamba aha hafi ?
Paru ati" yego .. kubera?
Melinda ati" nkeneye kujyayo
Paru ati" nkeneye kujyayo. Mbwira ahariho vuba.
Paru ati" kubera iki?
Melinda ati" impamvu ngiyeyo n'impamvu zanjye bwite sinakubwira .
Paru ati " ubwo nanjye simpakurangira niba ukeneye ko nkufasha ngira umwizera wawe.
.
Melinda aramureba ati" paru niba umfasha mfasha cyangwa ubireke .
Paru ati" rega Melinda ndagukunda cyane sinabura kugufasha. Ariko nkeneye ko umbwira ukuri nkagufasha neza nzi neza ngo ndagufasha iki?
Melinda ati" oya bayihorere. Ngiye kwijyaana ndahamenya.
.
Melinda aragenda aca kuri paru..
Paru aramureba ati" Melinda wibigira ibanganga. Lex yatwaye Jobbe agiye kumubaza ibyagakungingu umaze ufitanye nawe.
Melinda arikanga!
Paru ati" Lex nzi neza ko aza kumwica. Wananiwe kwifata urangije ukora amakosa yo kubigaragaza.
Melinda yumva Paru azi byinshi.
.
Aragaruka areba Paru ati" wangendaho?
Paru ati" rega ndi uburyo witaga kuri Jobbe cyane byagaragariraga buri wese. Wakoze rero amaso akomeye. Gusa Lex ntabwo aza kumusiga ari muzima. Niba ushaka gufasha uriya mwana washyze mu byago reka nkufashe .
Melinda ati". Ese kubera iki wowe ushaka kumfasha urungukira he?.
Paru ati " ibyo byinyungu bireke wowe wemere nkufashe.
Melinda abitekerezaho.
Paru ati" n'ubwo Lex atari umugome ariko yanga agasuzuguro. Uriya mwana hari igihe wasanga amwivunye.
Melinda ati" ndemeye mfasha ..
.
Tuze kuri Jobbe na Lex. Jobbe yahondaguwe arimo kuva amaraso.
Lex ati" ikibabaje nuko wemeye kuvuga wahondaguwe.. ngaho mbwira uko byabaga bimeze urimo urongora umugore wa Boss wawe nta bwoba nta n'isoni ufite?
Jobbe araceceka.
Lex ararakara ati" vuga we gira vuba.
Jobbe ati" hari ikintu kimwe navuga.
Lex ati" kivuge.
Jobbe ati" Umugore wawe yaje kunshaka nyuma y'igihe yaramaze ari mu bwigunge. Igihe cyose yabaga ari mu bwigunge kandira ari kumwe nawe nk'umugabo. Ntabwo wamwitagaho bihagije ngo ugeze neza kumaramgamutima ye. Wamufataga nabi mu buriri
Lex ati" mbese urimo kunanga ubugabo bwanjye n'ubushobozi bwanjye.
Jobbe ati" oya. Ndimo kuvuga ko wari ufite ubushobozi n'ubushake ariko ikosa wakoraga ntabwo witaga kubyiyumviro by'umugore wawe.
.
Lex aramureba arongera amutunga imbunda.
Jobbe ati" n'ushaka unyice ariko sinicuza kuba naryamanye n'umugore wawe. Sinjy wabishatse kandi na Melinda nawe ntiyifuje kuguca inyuma.
.
Lex aramufaat aramuniga ati" wa kirama wandongoreye umugore none urimo uravuga ko uticuza?
Jobbe ati" cyane . Melinda yansanze afite irungu kandi atari uko akwanze. Iyo aza kuba akwanga yakabaye yaragutaye yaragiye kera. N'umugore ufite amafaranga ntabwo abanye nawe kubera ko umutunze. Yashoboraga kuguta akigendera ariko yanze kugenda agumana nawe.
Lex abitekerezaho.
Jobbe ati" Boss umbabarire kukubwira nshize amanga ariko n'ubundi wambwiye ko unyica . Basi ndapfa nkubwiye ukuri kose .
Lex aramureba.
.
Tuze kuri melinda na Paru barimo kuza aho Lex yatwaye Jobbe barimo kugenda baganirira.
Paru ati" sha banza kariya kana karakwemeje pe! Kuko kuva wahura nako wahise usara.
Melinda ati" Lex yamenye gute Ibya Jobbe.?
Paru ati" hari uwamuhaye amakuru yanyu yose. Byose arabicukumbura arabimenya.
Melinda ati" azi ibingana iki?
Paru ati" nta byinshi azi cyane ari nayo mpamvu yafashe Jobbe akajya kumwabiriza byose
.
Melinda ati" wowe wabimenye ute? Uzi ibibangana iki?
Paru ati" njyewe se? Njyewe nzi ibyo Lex azi kuko n'ibyo yambwiye.
Melinda ati" bivuze ngo wowe na Lex mwabaga munganjraho.
Paru ati" umugabo wawe njye nawe tumeze nkabavandimwe. Tuvugana byose bishoboka biba bikwiye ko yambwira.
.
Melinda ati" eeeh!
Paru ati " ngaho mbwira ibya kariya kana rero!
Melinda ati" waretse kumbaza ubusa nk'ubwo.
Paru ati" ufite ubwoba ko waba ugiye gutandukana nawe ?
Melinda aramureba gusa.
Paru ati" umva wagira ubwoba. jobbe ntaho ahuruye nanjye ndetse njyewe najya nkwitaho neza kumurusha..
Melinda aremureba.
.
Tuze kuri Jobbe na Lex.
Jobbe ati" Umugore wawe ntakosa yagukoreye.. wananiwe Kwita kunshingano zawe kandi ntacyo ubuze. Wagiye Umufata nk'umugore uraho uraongora nk'itungo gusa bikarangira. Sinzi impamvu umugabo w'umujene nkawe umugore yagera ku rwego rwo kwifuza undi Mugabo umwitaho kandi uhari. Kandi noneho ugasanga suko umugore wawe yari umunyageso. Ubwo urumva ikosa ryaba ari ryande? Mwagiye muganira kenshi ariko ntanarimwe wigeze umwumva.
Lex arabyumva.
Jobbe ati" rero Umugore wawe ntakosa afite . N'iba unyanyica wicr njye gusa.
Lex ati" kukwica ho ndakwica. Ntabwo nakwihanganira kubaho hanze hari agasore nkawe karyamanye n'umugore wanjye. Byaba Ari igisebo kuri njye .
Jobbe ati" ntacyo ngakuwbiye ngaho ndasa birangire vuba.
.
Lex amutunga imbunda ashyiramo isasu. Jobbe arahuimiriza.
.
Kurundi ruhande, Melinda na Paru banze kwinjira ishyamba barimo kuza baza aho Lex na Jkb bari..
Nyuma y'iminota 30 bagenda mu ishyamba babona cya kizu.
Paru ati" ngahariya turahageze.
Melinda arahareba atakereza ko Jobbe ashobora kuba hari ikibi cyamaze kumbaho agira ubwoba yumva ubwoba burazamutse indani muri we..
.
Muri we arumva kuba byamenyekanye atari kibazo kuruta uko yatabara ubuzima bwa Jobbe . Barakomeza baragenda baza basatira ikizu bakinjiramo baza gake.
Melinda ati" ko ntumva bavuga?
Paru ati" ndabizi baraha.
.
Barakomeza bagendamo bageze imbere aho bari bari barababura basanga nta muntu uhari. Melinda ati" barihe,?
Paru ati" njyewe narinzi neza ko bari aha?
Melinda areba Paru ati " cyangwa wankinishije?
Paru ati" oya kubera iki nagukinisha njyewe narimbizi neza ko bari baraham
.
Paru arebye kuruhande abona ahantu Jobbe yari yicaye hari amaraso..
Paru ati" dore amaraso niba utekereza ko nakubeshye.
Melinda araza arayabona ahabona n'agasaha yari yahaye Jobbe kahatakaye.
.
Melinda atangira kurira cyane ati" Jobbe ?!!
Paru ati" ahari Lex yamaze kumwivugana.
.
Melinda ararira cyane agahinda karamwica.
.
Utazacikwa na Episode 31
Comments