Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duherukana Britanny yamaze gushiramo umwuka gusa ku rundi ruhande umuryango we ntiwari uri guhuza kubera imyitwarire ya Celia
*Aracyari Brad*
*Celia:* Ni byo nashakaga kubarinda mwese. Mwese murabizi ko Britanny…
*Julia:* Yanywaga ibiyobyabwenge none byamubayemo byinshi arapfa
*Brad:* Ceceka Julia.
*Celia:* Oya aravugisha ukuri
*Julia:* Imana niyo izi ukuri yego, ariko rwose umwana wanyu murabizi namwe ko atari umutagatifu, uretse n’ibiyobyabwenge yashoboraga no kuzira inzoga nyinshi kandi yanywaga inzoga zikaze.
Julia na mama ni bo gusa batagaragazaga kubabazwa n’urupfu rwa mushiki wacu. Sinabyumvaga na gacye rwose
Mama yasobanuye ko adashaka ibibazo kandi ko urupfu rwa Britanny gushaka kumenya icyaruteye byakanduza izina ry’umuryango, maze ubwakaka, ubuhangange n’igitinyiro by’umuryango bikagabanyuka. Yongeraho ko aho gusebywa no gushaka kumenya icyishe umwana we ahubwo yashyingurwa bikarangira kuko nubundi ibiyobyabwenge yafataga bitari kumusiga amahoro.
*Celia:* Umwana wanjye nshaka kuzamushyingura mu cyubahiro gihambaye ndetse bikaba ibintu byandikwa mu binyamakuru nkuko yabyifuje akiriho
*Victor:* Oya Celia ndakubujije. Umwana wanjye azashyingurwa mu buryo bworoheje, aruhukire mu mahoro nta bikabyo nshaka
*Celia:* Victor sinshaka…
*Victor:* Umva guhera ejo nzatangira ibyo gushyingura umwana wanjye nako reka mbe njya gushaka ibizifashishwa mu kumuherekeza bwa nyuma.
*Dusubire kuri Veronica*
Ijoro ryose sinabashije gusinzira kuko ibyishimo nari mfite numvaga ntaryama rwose ngo nsinzire. Bukeye narabyutse nicara mu busitani buri mu mbuga y’aho ntuye ubundi niyotera akazuba. Nari niyambariye akajipo kagufi k’icyatsi cyeruruka n’agasengeri k’umweru hejuru
Nkicaye nagiye kubona mbona Victor asohoka iwe, ubona yihuta cyane numva muri jye hajemo akantu ko kumucokoza nkumva akamuvamo
*Veronica:* Nyakubahwa Victor muhagarare mbavugishe
*Victor:* Mbabarira sinshaka kuvugisha itangazamakuru
*Veronica:* Ariko sindi…
*Victor:* Eeeeh mumbabarire sinari nakumenye. Uri inshuti y’umuhungu wanjye Brad
*Veronica:* Yego ni byo, nkanaba umuturanyi wanyu
*Victor:* Rero ndi kwihuta ntituganiriye
*Veronica:* Nanjye sinshaka kugutinza. Mu kuri nababajwe birenze n’urupfu rutunguranye rw’umukobwa wawe. Ndabyumva kandi nifatanyije namwe mu kababaro
*Victor:* Urakoze gusa ntiwakumva umubabaro mfite ku mutima uburyo ungana. Gupfusha birababaza cyane
*Veronica:* Ndabyumva mubyeyi. Ndabyumva pee. Gupfusha noneho urupfu rutunguranye nzi uburyo bibabaza
*Victor:* Ngaho reka ngende rero
*Veronica:* Yego nta kibazo gusa mukeneye umuntu mwaganira mugashira agahinda n’irungu bivanze n’intimba dore ntuye hano, igihe cyose ni karibu.
Naramuretse aragenda gusa ubu umutego wa kabiri ngomba kongera kuwutega kuko inyuma y’aka gahinda ndi kwizanisha murabizi hahishe byinshi nifuza kugeraho bidatinze.
Nahise mfata imfunguzo z’imodoka njya kureba John ngo tugire ibyo tuvugana
Mu nzira ngenda natekereje uko nzabigenza nkarushaho kwiyegereza uyu musaza. Ntabwo nshaka kumubera inshoreke, oya, umuhungu we ni we duteretana (hhhhh) ahubwo uyu nzamubera inkoramutima n’umunyamabanga kandi nzi ko nzamukuramo byinshi
Mu nzira ngenda nahuye n’abana bazengurukana ibinyamakuru nuko nkururwa na kimwe cyari gifite umutwe w’inkuru ibanza ugira uti *URUPFU RUTUNGURANYE RWA BRITANNY KABA* iherekejwe na ya foto ye arambaraye hasi.
Narakiguze nshyira mu modoka nkomeza urugendo.
Ubwo nageraga kwa John nasanze antegereje kuko nari namaze kumuteguza ko nje kumureba
*John:* Umva igitego cya mbere wagitsinze kandi neza cyane. Leon, zana ibirahure na ka champagne ubundi tunywemo
*Veronica:* Hanyuma se za ngunzu ebyiri bite byazo
*John:* Ingunzu zawe jya kuzireba sinjya nita ku byazo
Naramanutse mfungura urugi
*Veronica:* Mumeze mute se abasheri
*Kevin:* Veronica mbabarira unkure hano hantu
*Veronica:* Kevin ba utuje ndashaka kubanza kuvugana na Carmen. Uyu munsi nabyutse neza wasanga ubonekewe ukava hano
*Carmen:* Ushaka iki wa ncira we mbi nako uri incarwatsi
*Veronica:* disi kubera udaheruka akazuba uravuga nabi. Akira nakuguriye ikinyamakuru ba usoma
Namuhereje cya kinyamakuru naguze
*Carmen:* Wa mwicanyi ruharwa we, ibi wabikoze ute koko?
*Veronica:* Ese ni gute unyita umwicanyi, n’ukuntu ndi akana keza
*Carmen:* Wa mugome we ni gute utinyuka ukica uriya mwana w’umukobwa Britanny ko ntacyo yari yagutwaye koko?
*Veronica:* Carmen ukuri urakuzi wikomeza kwiha kuntuka. Akababaro nagize ubwo iwacu bapfaga bakabatwika, ahari na bo wenda basogongeraho buhoro. Nako ntacyo barabona iri ni itangiriro
*Kevin:* Ese ni nde wapfuye
*Carmen:* Ceceka aho nawe se.
*Veronica:* Ahubwo ceceka ari wowe Carmen. Kevin nawe ceceka ibyo ntibikureba
*Kevin:* Ntacyo Vero, gusa ushaka wanyizera ndetse ukanyizera bikomeye
*Veronica:* Ese Kevin ijambo icyizere uzi icyo risobanuye mbere yo kurivuga?
*Kevin:* Ubu se ko nta nkoranyamagambo mfite hafi urumva nabibwirwa n’iki koko
Naramwihoreye ndasohoka nsanga John turanywa, dusangira ibyo kurya bya ku manywa ku buryo navuye iwe hafi saa moya z’ijoro
Nari ndi kwitegura kujya koga nibwo umuntu yakomanze ngiye kureba nsanga ni umusaza Victor.
*Veronica:* Nyakubahwa Victor
*Victor:* Winyita nyakubahwa sindi mu biro
*Veronica:* Mwisanzure, ni karibu
*Victor:* Unyihanganire kuba nje kugutesha umutwe numvaga nkeneye…
*Veronica:* Ndabyumva ukeneye umuntu uganira na we
*Victor:* Yego niko bimeze rwose
*Veronica:* Hano mfite ka vin rouge ndumva nabazanira
*Victor:* Yoo urakoze ariko burya sinywa inzoga. Nzanira icyayi cyangwa ikawa
Nahise mukorera icyayi nanjye nisukira akarahure ka vin rouge nuko ndicara ngo tuganire
*Veronica:* None se wiriwe ute
*Victor:* Sinkubeshye umukobwa wanjye yari umwana mwiza, unyubaha, witonda, intangarugero, ukunda abantu…
Yakomeje kundatira umukobwa we nkaho ntasanzwe muzi ko yari yarabananiye ari akarara kibera mu biyobyabwenge…
Arakomeza
*Victor:* Numvaga umukobwa wanjye azaba umuntu ukomeye cyane, akayobora ibigo bikomeye, gusa ndishinja ko ntamubereye umubyeyi nyawe
*Veronica:* Victor, ubanza uri gukoresha ubwonko cyane uri kwivuna unishinja ibyaha utakoze
*Victor:* Veronica, umukobwa wanjye ni cyo kintu cy’agaciro ku isi nari mfite
Yakomeje kumbwira nanjye ari ko ndi kunywa ku buryo nanyoye uturahure dutatu twose kandi ubusanzwe kamwe kaba kampagije
*Victor:* Veronica umbabarire nkubwiye byinshi ubanza nkujurije umutwe
*Veronica:* Oya Victor siko bimeze kuko byibuze mbashije kumenya uwo Britanny yari we. Ntiwishinje uri umubyeyi nyawe kandi inshingano zawe wazikoze uko ugomba, ibyabaye ntacyo wari gukora ngo ubibuze kuba
*Victor:* Ndumva ngiye gutaha, ejo nibwo tuzashyingura nizere ko uzahaboneka
*Veronica:* Yego rwose nzaza.
Yaragiye nanjye nsigara aho nuko ndaryama
Butaracya nagiye kubona mu masaa kumi n’imwe, John arampamagaye
*Veronica:* John iki gicuku bite ko unkanguye
*John:* Byuka wambare itiriningi ubundi umanuke ndi hanze uze nkubwire kandi birihutirwa
*_Ngaho. Ubu se biragana hehe? John se kandi ni iki cyihutirwa aje kuvuga? Agace ka 19 ntuzagacikwe_*
Comments