Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo narebaga umpamagaye nasanze ari John nuko ndamwitaba
*Veronica:* John meze neza nta kibazo ariko
*John:* Ndabizi umeze neza iyo utaba umeze neza ntuba witabye. Nashakaga kukubwira ko guhura kwawe na Brad usabwa kubyitondera no kubyitwaramo neza
*Veronica:* Nuko ye. Ese ubona ndi umwasama ku buryo ntazi kwitondera ibyo ngiyemo. Humura rwose
*John:* Icyo nashakaga kukubwira ni uko utagomba kwishyira mu kaga n’ibindi bibazo hejuru yo gushaka amakuru. Hanyuma amakuru yerekeye Carmen yose ndayafite, nayabonye
*Veronica:* Ntiwakumva ukuntu nishimira ubwitange bwawe. Ubwo tubonane nimugoroba uyampe neza
*John:* Wicunge neza rero, ubwo ni aha nimugoroba
Narakupye nuko nkirambika telefoni hasi undi muntu araza akomanga ku idirishya ry’imodoka ndimo. Yari Jack, undi twari kumwe ngo dufatanye kugera neza kuri Brad. Namubwiye kwihangana agasubira mu modoka yajemo, ko amasaha ari hafi kugera tugakora umukino wacu.
Amasegonda n’iminota byagiye bihita nkarushaho kumva ndambiwe. Gusa ubwo isaha n’igice yari ishize dutegereje, Leon yanyoherereje ubutumwa bugufi. Cyari cyo gihe ngo nshyire mu bikorwa gahunda yanjye.
Leon yahise asohoka muri salle ya gym ahita asanga Jack bihisha inyuma y’imwe mu modoka zari aho. Njye nagumye mu modoka ntegereje ko Brad asohoka. Nkimubona nasohotse mu modoka ntera intambwe ngana aho aturutse, ni bwo ba basore babiri bahise baza.
Barankurikiye bashaka kunyaka agasakoshi kanjye, nanjye ngerageza kwihuta ngo mbacike, nigize neza neza nk’aho koko ari byo nyamara byari agakino turimo. Ubwo ni bwo Leon yahise anyitambika imbere ambuza gutambuka. Nahise mera nk’ubuze aho kunyura, imbere hari Leon inyuma hari Jack. Kugera icyo gihe Brad ntiyari yakabonye ibiri kumubera imbere kuko yari yubitse umutwe muri telefoni ari guchatta.
*Veronica:* Ese muranshakaho iki mwa bagabo mwe? (Nabivugaga cyane ngo Brad yumve)
*Jack:* Umva widutesha umwanya duhereze ako gasakoshi kawe niba udashaka ko bigukomerana.
*Veronica:* Ni ukuri nta kintu kirimo rwose mundeke nigendere
Ubwo ni bwo Leon yabaye nk’unsunikira hasi, ni bwo Brad yabashije kureba ibiri kubera imbere ye neza noneho.
Nagerageje kweguka ariko nkomeje agasakoshi, naho Jack we akomeza kuntindagirira hasi ari na ko ashaka kunshikuza agakapu.
*Brad:* Mureke uwo mukobwa se vuba.
*Leon:* Umva mugabo wikivanga mu bitakureba se kandi
Brad yahise yiruka agana aho turi ngo antabare. Yahise atera ingumi Jack imutura hasi, bakomeza kugundagurana naho Leon ahita yirukanka. Brad yahise ashyira Jack hasi amujya hejuru, gusa Jack agerageza kumwikura, na we ahita yiruka ahunga nsigara aho jyewe na Brad.
Nubundi ntabwo Brad afite ingufu zo kurwana ni ukubona amatuza gusa ahubwo muri gahunda nyine byagombaga kuboneka ko abanesheje, maze nkabona aho mpera mwica mu mutwe nkamwigarurira. Amaze kubona Jack yirutse yagarutse aho ndi aranyegura
*Brad:* Umeze neza se mukobwa mwiza? (Yabivuze ampereza agasakoshi kari kaguye ku ruhande)
*Veronica:* Yego ahubwo urakoze. Iyo utahaba biriya bisore biba binyirengeje. Urakoze cyane pee.
*Brad:* Urambonera biriya bigoryi uko bikugize (abivuga ampanagura). iyo bitiruka ariko ngo mbikuremo iyo kotsa.
Nasubije imisatsi inyuma dore ko nyuma yo kuyidefiriza yari miremire cyane, nuko mbona uko mureba neza mu maso, ndamwenyura
*Veronica:* Urakoze kuntabara.
*Brad:* Oya niyo ataba jye hari kuboneka undi ugutabara, gusa nishimiye kuba ari jye ntabaye ihogoza nkawe rwose.
*Veronica:* Murakoze. Nitwa Veronica. Nubwo duhuriye mu bibazo ariko urakoze, wenda tuzongera duhurire ahandi
*Brad:* Yego nta kibazo, dushaka twakongera umubano. (Yavuze atyo anyicira akajisho)
*Veronica:* Rero wakoze reka ngende ariko wowe ntabwo wanyibwiye.
*Brad:* Nitwa Brad kandi rwose nishimiye kuba nkumenye.
*Veronica:* Reka ngende rero, wakoze
*Brad:* Ese byagutwara iki uwagutabaye anakubereye umushoferi? Nagutwara nkakugeza iwawe wasanga ya mabandi wenda yagutegeye mu nzira
*Veronica:* Wa mugabo we na we ubanza uganira. Uti umbere umushoferi.
Yankinguriye urugi rw’imodoka ndinjira. Icyo nari ngamije si uko angeza iwanjye ahubwo nashakaga kuza gusiga ibyangombwa byanjye mu modoka ye ku buryo azabona uko anyishakira we.
Yarantwaye angeza kuri resitora namweretse ngo ni ho ngiye kandi sinari nanayizi ahubwo amaze kugenda nahise ntega tagisi ingeza iwanjye. Ubwo nahageraga nasanze John muri salon yicaye antegereje
*Veronica:* Ese ko twavuganye nimugoroba twavuze ikigoroba?
*John:* Mfite inama itunguranye ngiye kujyamo. Ahubwo nanakuzaniye ibyokurya. Hanyuma se byagenze bite?
*Veronica:* Sha uko bipanze ni ko byagenze ahubwo gira uve hano kuko isaha n’isaha wabona Brad aje hano kuko namuteze umutego kandi arawugwamo. Mbega umuhehesi. Uzi ko namubonye ngahita mbimubonamo neza neza. Siniyumvisha ahubwo uburyo yabyawe na Celia pee
*John:* Umva ba uvuye kuri ibyo ubanze utege amatwi ibyo nkubwira bya Carmen.
*Veronica:* Nguteze yombi
*_Uyu mukecuru se bamuvumbuyeho iki? Birabe ibyuya da. Aka gakino se disi Brad agiyemo? Agace ka 6 ntuzagacikwe_*
*BIRAMAHIRE Francois Jassu*
Comments